00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyo u Rwanda rutamburwa intara zarwo, ubwicanyi bw’abavuga Ikinyarwanda muri RDC ntibuba buhari-Dr. Bizimana

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 10 August 2024 saa 07:28
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko icyemezo cya mbere kibi abakoloni bafashe ku Rwanda, ari ukurwambura zimwe mu ntara zarwo zikomekwa ku bindi bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko n’ubu kikigira ingaruka ku baturage bari bahatuye zirimo kwicwa ndetse no kwitwa Abanyarwanda.

Umwaka wa 1885 wasize ibihugu byari biteraniye i Berlin mu Budage byigabanyije Afurika kandi bigena imipaka y’ibihugu n’ubu igikurikizwa.

Ku wa 14 Gucurasi 1910, ibihugu by’u Bubiligi, u Bwongereza n’u Budage byemeje imipaka bifata icyemezo cyo kwambura u Rwanda intara zarwo zishyirwa kuri Congo [RDC] izindi zijya kuri Uganda.

Ibice nka Masisi, Rutshuru, Fizi, Itombwe, na Uvira byari iby’u Rwanda ariko byomekwa kuri Congo na ho Bufumbira na Mpororo bihabwa Uganda. Mu Majyaruguru, banzuye ko Ikirunga cya Sabyinyo ari cyo kigabanya ibihugu uko ari bitatu, mu gihe mu Kiyaga cya Kivu Abadage n’Ababiligi bigabanyije ibirwa.

Minisitiri Dr. Bizimana ati “Izo ntara zahawe Congo [RDC] kandi zari zituwe n’Abanyarwanda. Abaturage bari batuye muri izo ntara barakomeje bavuga Ikinyarwanda kuko rwari ururimi rwabo. Ingaruka rero bitera, ubu murabona ko nko mu Burasirazuba bwa Congo, Congo ifata bamwe muri abo baturage nk’aho batari abayo ikabita Abanyarwanda nyamara ari Abanye-Congo.”

Yagaragaje ko iki cyemezo cyo gufata ibice bimwe by’u Rwanda bigahabwa ibindi bihugu ari byo ntandaro y’ubwicanyi bukorerwa abavuga Ikinyarwanda muri ibyo bice.

Abakurikira ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazi neza ko hashize imyaka hafi hakwirakwizwa ingengabitekerezo y’urwango ku bavuga Ikinyarwanda bakicwa, bagakorerwa urugomo ndetse hari abagiye batwikwa bumva.

Minisitiri Dr. Bizimana yahamije ko “Icyo ni cyo cyemezo cya mbere kibi cyafashwe n’abazungu kuko iyo intara zitamburwa u Rwanda, ubu ruba rufite intara zarwo ndetse n’ibibazo by’akarengane, byo kwicwa, by’ingengabitekerezo y’urwango biri mu Burasirazuba bwa Congo iki gihe ntabwo byagombye kuba bihari.”

Ambasaderi Vincent Karega wahoze ahagarariye u Rwanda i Kinshasa mu bihe bishize, yatangaje ko ikibazo RDC ifite ari uko iyobowe nabi nk’uko mu Rwanda byari bimeze hagati ya 1959 na 1994.

Ati “Ikibazo ni uko Congo iyobowe nabi, hari ibibazo by’amacakuri nk’ibyo twagize mu gihe cya 1959 no mu 1994, by’ivangura ku buryo nk’abashaka gutorwa muri ibyo bice by’abantu bavuga Ikinyarwanda bagerageza gusunika abo baturage kugira ngo badahatana na bo.”

Amateka agaragaza ko mu Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda harimo abahagiye mbere y’ubukoloni n’abajyanyweyo n’u Bubiligi mu gihe cyabwo ndetse n’abahungiyeyo uhereye mu 1959 kubera umutekano muke wari mu Rwanda.

Mu bahunze harimo abari barize bituma bahita babona akazi dore ko porogaramu z’amasomo yigishwaga na dipolome zatangwaga byari bimwe mu Rwanda, u Burundi na Congo, ibi bihugu bikaba byari mu maboko y’Ababiligi.

Impunzi z’Abanyarwanda zatangiye guhungira muri Congo mu 1959 kugeza mu 1962 hanyuma mu 1971 hajyaho itegeko ribaha ubwenegihugu bwa Congo.

Minisitiri Dr Bizimana yabwiye urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14 ko ubwicanyi bukorerwa abavuga Ikinyarwanda muri RDC bukomoka ku bazungu batandukanyije Abanyarwanda igihe bakata imipaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .