Joseph Kabila yabigarutseho nyuma y’ikiganiro yagiranye n’uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Thabo Mbeki, wari wamusabye akamubwira ukuri kw’ibiri kubera mu gihugu cye.
Kabila yari abajijwe ku bijyanye n’ibirego bya Félix Tshisekedi umushinja kwifatanya na AFC/M23, undi ati “Iyo nza kuba mfatanya na AFC/M23, ibintu ntibyari kuba uko biri ubu. Byari kuba bitandukanye cyane. Ni ibinyoma bidafite ishingiro. Ubutaha muzamusabe ibimenyetso."
Abanyamakuru bamubajije ku bivugwa ko u Rwanda rufasha AFC/M23, Kabila yavuze ko kuba igihugu gifite intege nke bitakagombye kuba ikosa ry’abaturanyi.
Ati “Niba nta mbaraga mfite ni nde nyir’amakosa? Ni amakosa y’umuturanyi wanjye cyangwa umwanzi wanjye cyangwa ni amakosa yanjye?”
Yashimangiye ko RDC idakwiriye guhora yiriza mu Karere, igaruka ku bijyanye n’uburyo ari igihugu cy’ikinyantege nke n’uburyo ibindi bihugu bikomeye yo idakomeye, agaragaza ko ari inzira idakwiriye, ahubwo Abanye-Congo bagomba kwishakamo ibisubizo.
Yanabajijwe uko abona ibibazo RDC ifite n’uko byakemuka undi ati “Ikibazo ni Félix [Tshisekedi] ndetse n’igisubizo ni Perezida Félix [Tshisekedi]. Hagomba gufatwa ibyemezo bidasanzwe. Mu bihe bidasanzwe uba ugomba gufata ibyemezo bidasanzwe. Ibi ni ibihe bidasanzwe Congo irimo ariko twiyemeje kugira uruhare muri buri kimwe cyagira uruhare mu kuzana amahoro.”
Ku bijyanye n’uko umuryango mpuzamahanga wagakwiriye kuba witwara muri iki kibazo cya RDC, Kabila yavuze ko ikimuraje ishinga ari uburyo Abanye-Congo ubwabo bahangana n’ibibazo byabo aho guhora batekereza ku muryango mpuzamahanga.
Yavuze ko Abanye-Congo bakwiriye kwibaza niba atari bo ntandaro y’ibibazo bafite, bamara kubimenya bakanatekereza uburyo bwo kubikemura nk’Abanye-Congo.
Uyu wahoze ari Perezida wa Congo yagaragaje ko we ubwe atabona ingaruka zaterwa n’uko ingabo za SADC zava muri Congo, na cyane ko ari ingabo zari zaroherejwe mu bice bizengurutswe na Goma yamaze gufatwa na M23.
Abajijwe impamvu n’icyavuye mu nama yahuriyemo n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, yavuze ko ari inama yaturutse ku busesenguzi bari bakoze, nyuma yo kubona ko Abanye-Congo batagira uruhare mu bibazo byabo, abikora ashaka ko buri Munye-Congo yareba ku ruhare rwe mu biri kuba.
Ku kijyanye no kuba ashaka kongera kuyobora iki gihugu cya kabiri kinini muri Afurika, Joseph Kabila yavuze ko ikimuraje ishinga ari uguharanira amahoro nk’uko byahoze.
Ati “Ikituraje ishinga uyu munsi ni uguhaguruka na none tugaharanira amahoro tukagira uruhare mu bikorwa by’amahoro mu bushobozi bwacu bwose.”
Kabila yavuze ko mu 2018 yagize uruhare mu nama ya SADC yaherukagamo ubwo yari Perezida, abwira abayitabiriye ko nubwo yari avuye ku butegetsi RDC itazongera kuba igihugu cy’ikinyantege nke mu Karere ibarizwamo.
Yagaragaje ko icyo cyari icyifuzo cye cyo kugira Congo ikomeye aho kuba cya gihugu kirangwa n’umutekano mu myaka itanu, indi kikarangwa n’intambara, bigakomeza uko.
Ati “Abanye-Congo ntabwo bashaka ibyo. Dusubiye inyuma aho byatangiriye mu myaka nka 16 cyangwa 17 ishize Congo yari ituje nubwo bitari 100% ari ko yari ituje bihagije, ndetse biri mu nzira nziza, itera imbere mu bukungu no mu zindi nzego.”
Yongeye kugaragaza ko Abanye-Congo bagomba gusubiza amaso inyuma bakareba ku makosa yakozwe ku bijyanye no kubaha ibyo Itegeko Nshinga n’andi mategeko ateganya n’ibindi.
Yongeye gushimangira ko imyitwarire y’ibihugu bituranyi bya Congo mu 2002 itahindutse ubu kuko byakomeje gushyigikira inzira y’ibiganiro bigamije amahoro, ndetse anagaragaza icyizere ku masezerano ya Luanda, avuga ko nubwo ubu bitari kugenda neza, impande zirebwa na yo zizagera aho zikaganira.
Abajijwe niba yicuza kuba yarashyigikiye Tshisekedi muri manda ya mbere, Kabila yavuze ko atajya akunda kwicuza, kuko yizera ko uwakoze amakosa, uwagaragaje intege nke aba afite n’amahirwe yo kwikosora.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!