Iyo abagore bungutse nta muntu uhomba- Perezida Kagame

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 25 Ugushyingo 2019 saa 01:34
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yatangaje ko igihe cyatambutse aho abagabo batita ku burenganzira bw’abagore ngo na bo babone ububasha bwo gukora ishoramari n’ibindi bikorwa bibateza imbere.

Ni ubutumwa yagarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Ugushyingo 2019, atangiza Inama Mpuzamahanga yiga ku Buringanire (GGS).

Iyi nama iri kuba ku nshuro ya kane, ni ubwa mbere ibereye ku Mugabane wa Afurika ndetse u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere kiyakiriye. Ihurije hamwe abasaga 1000 barimo abakuru b’ibihugu, abayobozi mu nzego za leta, abashoramari, abashakashatsi n’imiryango itari iya Leta n’abikorera.

Mu minsi itatu izamara izibanda ku nsanganyamatsiko ivuga ku “Kurandura imbogamizi zibangamiye uburinganire.’’

Perezida Kagame yavuze ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ritareba abantu bamwe ahubwo rigerwaho mu bufatanye bwa bose.

Yakomeje agira ati “Ntekereza ko byakabaye byarakozwe ko abagabo bita cyane ku buringanire, ku buryo abagore babona amahirwe angana, abafasha kwinjira mu ishoramari, abagabo bafata nk’ibisanzwe.’’

Umukuru w’Igihugu yavuze ko “abagore ni ababyeyi, abana na bashiki bacu. Iyo abagore bungutse, buri wese arunguka; ntawe uhomba.’’

Perezida Kagame agaragaza ko kuba umugabo ari mu mwanya w’ubuyobozi bitamuha ububasha bwo kudatekereza ku buringanire ariko kuba umugore mu buyobozi bisobanuye ko agomba gutekereza uko uburinganire bugira ingaruka ku kazi ke.

Yanashimye gahunda ya AFAWA yashyizweho n’igisubizo cyihuse cy’ubusabe bw’abagore bo muri Afurika bwo kuborohereza kubona inguzanyo n’inkunga by’umwihariko ku ngamba zo gutera inkunga imishinga yo kongerera ubushobozi abagore mu by’ubukungu.

Ni umushinga wemejwe mu Nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika mu 2015, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ihabwa kuyishyira mu bikorwa.

Muri Kanama 2019, abayobozi muri G7 biyemeje gutanga miliyoni $251 zo kuyishyigikira. AFAWA igamije gushakira miliyari 5$ abagore b’abanyafurika, aho AfDB izatanga miliyari $1 yo kubatera inkunga.

Abagore bafite ibirenga 40% by’ibigo bito n’ibiciriritse muri Afurika ariko haracyari icyuho cya miliyari $42 hagati yabo n’abagabo ba rwiyemezamirimo.

AFAWA ishingiye ku mahame atatu arimo kongera uburyo abagore babona inkunga ku mishinga yabo, kububakira ubushobozi binyuze mu mahugurwa no kubayobora mu byo bakora no gushyiraho amategeko n’uburyo bw’ubugenzuzi hagamijwe gukuraho imbogamizi abagore ba rwiyemezamirimo bahura na zo.

Perezida wa AfDB, Akinwumi Adesina, yashimangiye ko abagore ari ishoramari rikomeye sosiyete yose yashyiramo imbaraga.

Ati “Isi idaha abagore umwanya wo kwiteza imbere si Isi nziza. Nka AfDB tugomba gutera imbere no gukuraho imbogamizi zibangamiye uburenganzira bw’abagore. Tugomba guhindura amabwiriza hagashyirwaho aha ububasha abagore.’’

Yagaragaje ko iyo abagore bungutse nibura 90% y’ibyo bafite akoreshwa mu kwita ku ngo zabo harimo n’abagabo.

Ati “Abagore bishyura inguzanyo ku kigero cya 90%. Banki nzima zibaha inguzanyo.’’

Inyigo y’Ikigo cy’Abanyamerika cya McKinsey & Company igaragaza ko abagore bahawe amahirwe yose, byakongera tiliyari $28 ku bukungu bw’Isi mu 2025, ni inyongera ya 26% y’Umusaruro mbumbe wa buri mwaka.

Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, yavuze ko abagore bakeneye guhabwa ubumenyi bwisumbuyeho.

Yagize ati “Nta buryo buhari bwo gushyiraho uko ibintu bikorwa. Bishobora gukorwa mu buryo butandukanye. Tugomba gusigasira iterambere ryagezweho muri Ethiopia mu kwita ku burengnzira bw’abagore. Inzira igana ku buyobozi ni ukwiga, ni inzira irimo amakosa menshi, uragwa, ariko ugahaguruka ugasaba imbabazi ugakomeza urugendo.’’

Inama yiga ku buringanire iba kabiri mu mwaka, yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

Mu Rwanda ab’igitsinagore bihariye 52%. Rufite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, bangana na 61.25%; abagize Guverinoma ni 50% na 40% bari mu nama njyanama z’inzego z’ibanze.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Nyirahabimana Solina, ni we watanze ikaze ku bitabiriye iyi nama yagutse yiga ku buringanire
Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, yasangiye abitabiriye iyi nama uko igihugu cye cyiyemeje guha umwanya n'ijambo abari n'abategarugori
Perezida wa AfDB, Akinwumi Adesina, yakebuye abagabo bashaka abakobwa bato avuga ko bakwiye kubanza kwiga, bagategura ubuzima bwo kuba abatsinzi
Perezida Kagame n'abandi bayobozi bakuru batanze ikiganiro muri iyi nama y'iminsi itatu
Perezida Kagame yavuze ko uburinganire butagerwaho bitagizwemo uruhare n'abantu b'ingeri zose
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), Moussa Faki Mahamat, yavuze ku ruhare rwa AU mu rugendo rw'uburinganire
Perezida Kagame yashimye gahunda ya AFAWA yashyizweho n’igisubizo cyihuse cy’ubusabe bw’abagore bo muri Afurika bwo kuborohereza kubona inguzanyo
Iyi nama yahurije hamwe abasaga 1000 iri kubera muri Kigali Convention Centre
Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, ari nawe rukumbi mu bagore bari ku butegetsi muri Afurika; Perezida Kagame na Perezida wa AfDB, Akinwumi Adesina, batanze ibitekerezo ku cyerekezo gikwiye mu guharanira ko uburenganzira bw'umukobwa bugerwaho
Perezida Kagame na Madamu n'abandi bayobozi bakuru bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Buringanire
Nyuma y'umuhango wo gutangiza inama hafashwe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Niyonzima Moses

Video: Kazungu Armand na Hakizimana Alain


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .