Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Umuyoboro wa Youtube witwa Papa Legend TV aho yagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo kwibaza impamvu Abanyamulenge bakomeje kwicwa amahanga arebera, inkomoko y’ukuri y’Abanyamulenge ndetse n’icyo bakwiye gukora ngo bigobotore ibyo bibazo barimo.
Kuva mu myaka myinshi ishize, abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga Ikinyarwanda bakunze guhura n’ihohoterwa bakicwa, imitungo yabo ikangizwa kandi badafite uwo batakira, bikarangira baririra mu myotsi.
Ibi byakozwe cyane muri Kivu y’Amajyepfo ndetse n’iy’Amajyaruguru, aho ibi bikorwa bigirwamo uruhare n’ingabo za Leta, bikagera ubwo Abanyamulenge bashimangira ko ibiri kubakorerwa ari Jenoside.
Umunyamakuru: Kubera iki Abanyamulenge bakomeje kwicwa ntihagire ubarenganura kandi n’amahanga abireba?
Apôtre Gitwaza: Navuga ko ku Isi nta butabera bubaho, iyo buza kuhaba Abayuda ntibaba barapfuye, Abanyarwanda ntibaba barapfuye, abasomali ntibaba barimo kwicwa. Muri Afghanistan ntabwo haba hameze kuriya, Isi yose, mu bihugu nka Sudani biri mu bibazo, igihe cyose abantu barira ni uko nta butabera.
Ku Banyamulenge ubwacu, mu by’ukuri nta waturenganura uretse Imana yaturemye rero, ubutabera ni ikintu kibuze hano ku Isi. Reka nemere ko bwanahaba, bunahabaye sinzi ko hari uwapfa kutuvugira.
Abanyamulenge bapfuye bari mu Gatumba mu kindi gihugu, igihugu cyabo cya RDC ni cyo kiba cyarafashe iya mbere kugira ngo kibavugire ariko ntacyo cyakoze. Igihugu cy’u Burundi bapfiriyemo kiba cyaravuze ngo abantu bahungiye ku butaka bwacu, barahapfira nyabuneka nimubafashe barenganurwe, nacyo ntabyo cyakoze.
Bigaragara ko gutabarwa kw’Abanyamulenge kutazava ku bantu. Kuzava kuri bo ubwabo ariko cyane cyane Imana yabaremye ni yo izabarwanirira.
Umunyamakuru: Uramutse ubaye Perezida wa RDC ni ibihe bintu bitatu wabanza gukora?
Apôtre Gitwaza: Nubwo byangora kuba Perezida njyewe ndi umupasiteri usanzwe ibyo kuba Perezida ntibirimo. Reka nemere ko wenda mbaye umujyanama wa Perezida. Nasaba Perezida wa Congo kubanza gusengesha igihugu cyose, gusaba icyo gihugu buri wese wemera Imana gupfukama hasi bagasaba imbabazi bakegera Imana.
Icya kabiri ni ukumusaba kunga Abanye-Congo, buri bwoko bukiyunga n’abanye-Congo bakiyunga. Nkabishyiramo imbaraga cyane, ngashyiraho Minisiteri y’Ubumwe n’Ubwiyunge noneho abantu bagahurira hamwe bagakora.
Icya gatatu nasaba rero gukora ni uko namusaba gushyiraho gereza nyinshi mu gihugu zo gufunga abantu bose biba, barya ruswa ndetse badatungana. Gereza yajyamo abantu bagafungwa hatarebwe ngo ni mwene wanyu cyangwa ikindi, bigatuma abandi batinya, noneho buri Munyecongo wese agakora yaba uri mu mahanga cyangwa imbere mu gihigu.
Umunyamakuru: Ubaye umuyobozi w’Abanyamulenge ku Isi ni iki wahindura?
Apôtre Gitwaza:Nabwira Abanyamulenge kubanza gusubira ku Mana kuko abavukiye mu Mana bakurira mu Mana. Nabasaba gukurikira mu rukundo rwabo rwa mbere. Nkabasaba tukihana tugasubira ku Mana.
Icya kabiri nabasaba, ni uko babanza gushyiraho ubumwe buzira amacakubiri. Biragoye igihe cyose ntihazabura abantu baca intege ariko nabo twabegera tukabereka impamvu yo kunga ubumwe.
Reka ntange urugero ku Banya-Israel, baba hirya no hino ku Isi ariko iyo ari ikireba Umuyuda bose bahurira hamwe n’icyo bapfa bakagishyira ku ruhande.
Icya gatatu ari nacyo cya nyuma nabasaba bagashaka amafaranga ariko atari mu nzira mbi. Bagakora ishoramari, kuko iyo ufite amafaranga, ukaba ufite Imana, nta cyo mutageraho.
Bibiliya iravuga ngo amafaranga ni inyugamo uyarimo aba yugamye. Icyo rero nagisaba Abanyamulenge.

Abanyamulenge bikunze kuvugwa ko nta gihugu bagira, bamwe bati ’ni Abanyamulenge’, abandi bati ’ni Abanyarwanda’. Ese nawe ni ko ubibona?
Apôtre Gitwaza: Abanyamulenge ni Abanye-Congo. Yego, haba Umunyamulenge w’Umunyarwanda, uw’Umunyamerika, uwo muri Canada, ariko aho bavuka ni muri Congo. Ni ho iwabo. Ikindi si uko Abanyamulenge bavuye mu Rwanda, mu Burundi cyangwa muri Tanzania ngo bajye muri Congo ahubwo igihe bacagamo Afurika ni ho bisanze.
Umunyamulenge rero ni Umunye-Congo mbere y’uko aba ubundi bwoko butandukanye bwose. Nka hano muri Amerika mbona umuntu amara imyaka itanu akaba abaye Umunya-Amerika ariko ntibikuraho ko ari Umu-Cameroun, Umunyarwanda, Umurundi kandi n’Abanyamulenge nabo ni uko. Aho bagiye bagize Imana ibihugu bibaha ubwenegihugu ariko ntibivanaho ko gakondo yabo ari muri Congo.
Abanyamulenge benshi bavuga ko bakunda Congo ariko ugasanga bakora nk’ibikorwa by’iterambere mu Rwanda n’ahandi, ubivugaho iki?
Apôtre Gitwaza: Gukunda biba mu bice bitatu, hari ugukundisha amagambo, gukunda mu bitekerezo ndetse n’ibikorwa.
Kuvuga ngo Umunyamulenge yubatse inzu mu Rwanda, mu Burundi si igitangaza ni nk’uko Umunyarwanda yakubaka muri Uganda cyangwa Abagande bakubaka muri Tanzania. Ibyo ni ishoramari, nta muntu nagaya ngo yubatse iw’abandi cyangwa yubatse ahandi. Biterwa n’aho inyungu ze ziri kuboneka.
Nashishikariza abavuga ko bakunda iwabo n’abavuga ko RDC ari iwabo n’aho bahubake kuko niba bazahashyira imihanda, ibikorwaremezo, uko bagira umwete wo kubaka ahandi bagire n’uwo kubaka iwabo.
Ni ubuhe butumwa waha Abanyamulenge bose?
Apôtre Gitwaza: Icyo nifuriza Abanyamulenge bose kandi kiri ku mutima, ndabasabira ngo bagire ubumwe, icyo ni cyo kindaza amajoro. Icya kabiri ni ugukundana, ndabasaba ko bakundana hejuru y’ubumwe bashyireho urukundo ndetse banatekereze guteza iwabo imbere.
Urubyiruko rw’Abanyamulenge icyo ndwifuriza ni kujya mu mashuri, mu bucuruzi, rwige gucuruza n’aho icya gatatu ni ukujya mu bumenyi ngiro no gukoresha impano rufite. Uzi gukina umupira awukine, uzi kwiruka yiruke, uzi kuririmba aririmbe babibyaze umusaruro babone amafaranga.
Ku bakirisitu b’Abanyamulenge icyo nabasabira ni ukwegera Imana kurusha ejo hashize kuko uko wegera Imana ugenda usa nayo.
Icya kabiri nabasabira ni ukuvuga ubutumwa aho bari n’aho icya gatatu ni ukwandika Bibiliya y’Ikinyamulenge.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!