Itsinda rya nyuma ry’abapolisi bari mu butumwa bwa Loni muri Haïti ryagarutse mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Kanama 2019 saa 12:53
Yasuwe :
0 0

Abapolisi bakuru n’abato 140 barimo abagore 15 basoje ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Haïti bari bamazemo umwaka bakora ibikorwa byo kubungabunga amahoro no gucunga umutekano w’abaturage.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 4 Kanama 2019, ahagana saa yine z’igitondo nibwo aba bapolisi bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Haïti ni igihugu kibarizwa muri Amerika y’Amajyaruguru cyakunze kuvugwamo ibibazo birimo ihirikwa ku butegetsi rya hato na hato n’ibindi by’umutingito byatumye abaturage benshi baba impunzi biza gutuma Loni isaba ibihugu birimo u Rwanda kujya kubungabungayo amahoro.

Kuva mu 2011, u Rwanda rwatangiye koherezayo abapolisi bajya gufatanya n’abandi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Itsinda ryaje uyu munsi ryari irya cyenda ari nacyo cya nyuma gisoza ubutumwa bw’amahoro bwa Loni u Rwanda rwagiriraga muri Haïti.

SSP Edouard Kizza wari uyoboye iri tsinda yavuze ko abapolisi bajyanye bitwaye neza kandi abaturage bo muri Haïti babakiriye neza bagirana urugwiro.

Yakomeje agira ati “Umubano wacu n’Abanya- Haïti wari mwiza bishingiye ku matsinda yatubanjirije, batwakiriye neza kandi twari dufitanye umubano mwiza. Ibyo twagombaga gukora twabikoze neza, umutekano urahari abaturage barishimye.”

Mu bikorwa aba bapolisi bibanzeho uretse kugarura amahoro no gucungira abaturage umutekano, banafashije mu bikorwa biteza imbere Haïti kizwiho kuba cyarashegeshwe n’umutingito.

Aba bapolisi basannye urusengero rumwe ndetse banatera inkunga y’ibikoresho birimo iby’umuziki urundi rusengero.

Bakoranye n’ikigo nderabuzima bahaga imiti umunsi ku munsi bagatanga amazi n’imyambaro ku bafungwa bo muri gereza ya Jermie ndetse banafasha ishami rya Polisi mu gace bakoreragamo aho batanze ibikoresho birimo amapine y’imodoka abo bapolisi bo muri Haïti bakoreshaga.

IP Alice Bayera Kalisa wari mu bapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haïti yavuze ko nk’abagore bagezeyo bubaka umubano mwiza n’abaturage baho by’umwihariko abagore n’abakobwa babereka ko na bo bashoboye kandi hari uruhare bagira mu kubaka igihugu cyabo.

Aba bapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro, bahise bahabwa ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri aho bagiye kujya mu miryango yabo nyuma bakagaruka mu nshingano zabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko aba bapolisi bitwaye neza muri Haïti abasaba gufatanya n’abandi mu mirimo yo gucunga umutekano mu gihugu cyabo bagarutsemo.

Yagize ati “Bakoze neza kandi bakurikiye andi matsinda agera ku munani, bakoze akazi neza barashimirwa uburyo bitwaye ariko tunabaha ikaze mu gihugu cyabo kugira ngo bakomeze gukora inshingano za Polisi zo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu.”

Kuva mu 2011, u Rwanda rwatangiye kohereza muri Haïti abapolisi mu matsinda (Formed Police Unit-FPU), hoherejweyo ibyiciro icyenda bigizwe n’abapolisi 1360.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda butangaza ko n’ubwo ubutumwa bw’amahoro bwakorwaga na FPU busojwe muri Haïti ariko hari abandi bapolisi bajyayo mu bundi butumwa boherejwe na Leta y’u Rwanda biturutse ku mubano n’imikoranire igirana n’icyo gihugu.

Itsinda rya nyuma ry’abapolisi bari mu butumwa bwa Loni muri Haïti ryagarutse mu Rwanda
SSP Kizza Edouard wari uyoboye itsinda ry'abapolisi bavuye mu butumwa bw'amahoro muri Haïti yasohotse ayoboye abandi
Abapolisikazi 15 ni bo bari mu cyiciro cyavuye muri Haïti
Abapolisi bavuye muri Haïti bashimwe umuhate bagaragaje mu butumwa bamazemo igihe
Abapolisi batandukanye ubwo bavaga mu ndege ya Loni yabagejeje i Kanombe
Abapolisi 140 basoje icyiciro cya nyuma cy'ubutumwa bw'amahoro bwa Loni muri Haïti
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Kabera, yashimye abapolisi uburyo bitwaye neza muri Haïti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza