Itsinda ry’u Rwanda ryerekeje i Kampala mu nama ya kabiri igamije kuzahura umubano (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 13 Ukuboza 2019 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu hateganyijwe inama ya kabiri ihuza u Rwanda na Uganda, yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda agamije guhosha umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yasinywe tariki 21 Kanama 2019 agamije guhosha umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda, akurikirwa n’inama ya Komisiyo ihuriweho n’impande zombi igamije gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ariya masezerano y’imikoranire; ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, irimo abaminisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’iperereza mu bihugu byombi.

Byari biteganyijwe ko inama ya kabiri ireba aho amasezerano ageze ashyirwa mu bikorwa iba mu Ugushyingo ariko yaje gusubikwa.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo itsinda ry’u Rwanda ryerekeza muri Uganda mu biganiro bya kabiri kuri aya masezerano, harebwa aho ageze ashyirwa mu bikorwa.

Itsinda ry’u Rwanda ryerekeje muri Uganda riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Nduhungirehe Olivier, ririmo Minisitiri w’Umutekano Gen Patrick Nyamvumba, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego Rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’Igihugu, Gen Maj Joseph Nzabamwita.

Ibi biganiro biheruka i Kigali byagize ibice bibiri, icya mbere cyo gufungura inama cyari cyemerewe gukurikirwa n’itangazamakuru, n’icya kabiri cyabereye mu muhezo. Nduhungirehe yashimiye intumwa za RDC na Angola zitabiriye ibi biganiro, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubushake bw’abayobozi b’ibyo bihugu mu mutekano w’akarere.

Yavuze ko u Rwanda na Uganda bisangiye amateka, kandi nk’ibihugu bihurira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, bisangiye icyerekezo mu bijyanye n’umutekano, kandi bifite n’amasezerano abishimangira nk’ashyiraho isoko rusange n’urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa, serivisi, imari n’uburenganzira bwo gutura.

Yakomeje ati “Ariko hari ibintu bikomeje kubangamira umubano w’ibihugu byombi n’ubuvandimwe. Harimo gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro ibangamiye umutekano w’u Rwanda, ifungwa ridakurikije amategeko n’iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda n’ibikorwa bibangamiye ubukungu.”

Yavuze ko amasezerano ya Luanda ateganya uburyo ibibazo byose byashakirwa umuti, akaba yarasinywe nyuma y’urugendo rwatangiriye i Kinshasa muri Gicurasi, rukomereza i Luanda mu Nyakanga ku bufatanye bw’abayobozi ba Angola na RDC.

Yavuze ko nyuma y’inama ya mbere y’i Luanda, akanama k’ibihugu bibiri by’abahuza kasuye u Rwanda na Uganda, hagamije gukusanya amakuru n’ibimenyetso ku mpungenge zagaragajwe, ari nabyo byashingiweho mu gukora amasezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byasinye, ubu hakaba harimo kuganirwa ku ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo ko "U Rwanda rwatanze urutonde rw’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda, maze Repubulika ya Uganda yemera kugenzura ayo makuru hagamijwe ko abari kuri urwo rutonde banyuzwa mu nzira zigenwa z’ubutabera, no kurekura abo bizagaragara ko nta bimenyetso bihari cyangwa ibyaha bakurikiranwaho.”

Ibihugu byombi byanemeranyije ko ikibazo cy’urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi ku mipaka isanzwe hagati y’ibi bihugu hamwe n’izindi ngingo, byo bizaganirwaho mu nama itaha izabera i Kampala muri Uganda nyuma y’iminsi 30, hagakomeza kuganirwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Luanda.

Gusa iyo nama yagiye isubikwa, ari nayo igiye kuba kuri uyu wa Gatanu.

Biteganyijwe ko mu nama y’uyu munsi harebwa niba imyanzuro iheruka yarashyizwe mu bikorwa, cyangwa se niba nta kirakorwa.

Soma: Imyanzuro y’inama ya mbere yahuje intumwa z’u Rwanda na Uganda i Kigali ku wa 16 Nzeri 2019

Minisitiri Shyaka na Nduhungirehe Olivier baganirira aho bakiriwe ku Kibuga cy'Indege cya Entebbe
Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda Mugambage Frank yagiye kwakira itsinda ryaturutse i Kigali
Abayobozi baturutse mu Rwanda baganira nyuma yo kugera muri Uganda
Minisitiri w'Umutekano Gen Nyamvumba Patrick yitabiriye ibi biganiro ku nshuro ya mbere
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga, Nduhungirehe Olivier aganira na Minisitiri Busingye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .