00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwakiriye itsinda ry’abayobozi bo muri Zimbabwe bari mu rugendoshuri

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 January 2025 saa 11:19
Yasuwe :

Itsinda ry’abayobozi baturutse muri Zimbabwe riyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu na Guverinoma, Dr. Martin Rushwaya, riri mu rugendoshuri mu Rwanda.

U Rwanda ni igihugu gikomeje gukurura ibihugu by’amahanga bijya ku rwigiraho mu ngeri zitandukanye haba mu miyoborere, kwishakamo ibisubizo, iterambere, imibereho myiza n’ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa 20 Mutarama 2025, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Rwanda byatangaje ko iryo tsinda ryakiriwe kuri ibyo biro.

Itangazo ryagiraga riti “Uyu munsi, ku biro bya Minisitiri w’Intebe, twakiriye intumwa za Zimbabwe ziyobowe na Dr. Martin Rushwaya, Umunyamabanga mukuru w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu na Guverinoma bya Zimbabwe. Ibiganiro byibanze ku kungurana ubumenyi ku gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma.”

Ubufatanye buri hagati ya Zimbabwe n’u Rwanda bugamije guteza imbere ubukungu, guhererekanya umuco ndetse no kongerera imbaraga umubano hagati y’impande zombi.

Ibi bihugu byombi byashyizeho komisiyo ihoraho ibihuza, hagamijwe gukomeza ubufatanye. Abayigize bahuye mu 2020 no mu 2023, bafatiramo imyanzuro yo kwagurira ubufatanye mu nzego zirenze ubucuruzi n’ishoramari.

Zimbabwe igira uruhare mu iterambere ry’uburezi bw’u Rwanda, kuko hari abarimu barenga 150 yohereje i Kigali mu 2022 kugira ngo bifatanye n’Abanyarwanda kurera abana b’u Rwanda.

Ibuhugu byombi kandi bifatanye umubano unashingiye ku gutabarana, aho u Rwanda ruheruka guha imfashanyo ya toni 1000 z’ibigori rwageneye abaturage bibasiwe n’amapfa.

Ku rundi ruhande ariko Zimbabwe nayo mu 2023 yihutiye gutabara u Rwanda ubwo intara y’Uburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’Amajyepfo zibasirwaga n’ibiza byishe abaturage barenga 130 mu ntangiriro za Gicurasi.

U Rwanda na Zimbabwe bihuriye mu muryango wa COMESA, ariko bikanagirana amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye zigamije guteza imbere ubukungu bw’abaturage n’igihugu muri rusange.

Urwego rushinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo bikanifashishwa mu guteza imbere ibindi bihugu, Rwanda Cooperation Initiative, RCI, ruherutse gutangaza ko kuva rwatangizwa mu 2018 rumaze kwakira abantu 7966 baje mu nzinduko 696 zigamije kurwigiraho baturutse mu bihugu 62 byiganjemo ibya Afurika.

Itsinda ry'abaturutse muri Zimbabwe bari mu Rwanda mu rugendoshuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .