Itsinda rikurikirana abahuye n’abanduye COVID-19 rimaze kugeza mu bantu hafi 2000

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Nyakanga 2020 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga zishoboka mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, runitegura ko ibikorwa bikomeza gufungurwa, harimo ibibuga by’indege bizafungurwa ku ndege zose ku wa 1 Kanama 2020.

Akamanzi yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, mu kiganiro Quest Means Business cyatambutse kuri CNN. Yaganiraga n’umunyamakuru Richard Quest.

Yavuze ko mu buryo bwafashije u Rwanda kugenzura ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, harimo icyizere n’ubufatanye hagati ya Guverinoma n’abaturage, bituma bumva inama bahabwa bakabasha guhindura imyitwarire, bakanubahiriza amabwiriza afasha mu kwirinda nko guhana intera gukaraba intoki no kwambara udupfukamunwa.

Yakomeje ati “Icya kabiri twabashije kongera ubushobozi bwo gupima, twifashishije ibitaro twari dusanganywe hirya no hino mu gihugu, twubatse uburyo bwo gukurikirana umuntu wahuye n’uwanduye ubu bugizwe n’abantu basaga 1900 bakurikirana abahuye n’abanduye mu gihugu hose, icya nyuma twakoze ni ukongera umubare w’abantu tubasha gupima, kuko twatangiranye ubushobozi bwo gusuzuma ibipimo 300 ku munsi, uyu munsi dupima hagati y’ibipimo 3000 na 5000 buri munsi.”

Yashimangiye ko ibyo bitatu byabaye ingenzi cyane mu gukumira icyorezo, ndetse ko ubushobozi bw’ibitaro buri kwifashishwa nubwo butaragera ku rwego ruhanitse, bwakomeje kongerwa uko umwaka utashye.

U Rwanda rwiteguye kugenzura abinjira mu gihugu

Akamanzi yabajijwe uburyo buzakoreshwa mu gukumira ko nta bantu binjira mu gihugu banduye COVID-19, cyane ko mu bihugu byinshi muri Afurika ubwandu bucyiyongera, ndetse u Rwanda rukaba rufiye gufungura imipaka.

Yagize ati “Tuzafungura ibibuga by’indege ku wa 1 Kanama, kandi imipaka yacu yagumye ifunguye ku bwikorezi bw’imizigo kuko turi igihugu kidakora ku nyanja, gikenera amakamyo atwara ibicuruzwa bitandukanye. Ariko icyo twakoze ni ugupimira ku mipaka.”

“Twubatse ibigo bipima ku mipaka yose dufite mu gihugu, duherekeza amakamyo amwe akava ku mupaka akagera aho agiye kugira ngo ngo dukumire ko abashoferi b’amakamyo binjira mu baturage, ni ibintu byasabye gukorana n’ibihugu by’abaturanyi kugira ngo bishoboke.”

Kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira mu gihugu anyuze ku kibuga cy’indege, azajya abanza kwerekana ko yipimishije COVID-19 anyuze ku rubuga rw’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, ndetse nagera mu Rwanda yongere apimwe, ahabwe ahantu ategerereza kugeza abonye igisubizo cye, abone gukomeza urugendo, naba yanduye ashyirwe aho avurirwa.

Ku kibuga cy’indege kandi hashyizwe camera zipima umuriro ku bantu bagiye mu mahanga cyangwa binjiye mu gihugu.

Hari kandi robot Urumuri, imwe mu zo u Rwanda ruheruka kwakira, izaba igenda isuzuma abantu umuriro binyuze mu kubareba gusa ikamenya niba ari umuriro usanzwe cyangwa niba ukabije, igacunga uko abantu bubahiriza amabwiriza yo guhana intera hagati yabo, umuntu yaba atambaye agapfukamunwa ikamusaba kugashaka, yaba anakambaye nabi ikamusaba kubikosora.

Ahantu hose bisaba gutonda imirongo ku kibuga cy’indege hashyizwe ibyapa bigaragaza aho umuntu ahagararara ahanye intera na mugenzi we, kimwe n’aho abantu bicara.

Ugeze ahagenzurirwa pasiporo na viza, hashyizwe ikirahuri gitandukanya umugenzi n’umukozi w’Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka, ndetse mbere yo gukora ku rwandiko, ni ngombwa kwisukura hakoreshejwe umuti wabigenewe.

Hari intambwe zigikeneye guterwa

Akamanzi yavuze ko hari byinshi bigikeneye gukorwa kuko Abanyarwanda bakeneye kwiga kubaho neza mu bihe bya virus kugeza igihe urukingo ruzabonekera, ku buryo hakenewe ko muri ibyo bihe n’ubukungu bugomba gukomeza gukora.

Yavuze ko hashyizweho Ikigega kigenewe kuzahura Ubukungu cya miliyoni 100$ ndetse intego ni uko zigomba kwikuba kabiri zikagera kuri miliyoni $200, kigenewe gufasha urwego rw’abikorera ngo rubashe kurenga ingaruka za Coronavirus.

Yakomeje ati “Kuri twe, kugira uruhare mu kubaka iki kigega ngo kirusheho kwaguka no kuba abikorera n’abashoramari hirya no hino ku Isi baza mu Rwanda bakabasha gufasha ubucuruzi gutera imbere, ni ibintu turimo kugerageza kubaka.”

Byitezwe ko 50% azashyirwa mu rwego rw’ubukerarugendo rwahungabanyijwe cyane n’ifungwa ry’imipaka, ikigo kizahabwa kuri ayo mafaranga kikaba ari ikizerekana ko inyungu yacyo yahungabanye kugeza kuri 50% kubera COVID-19, mbere cyarakoraga neza.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri, abamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda ni abantu 1629, abagera ku 838 bamaze kuyikira, mu gihe abakirwaye ari abantu 786.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Clare Akamanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .