00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryungutse Diyosezi nshya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ukuboza 2021 saa 08:24
Yasuwe :

Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR) ryungutse Diyosezi nshya ya Nyaruguru, ije yiyongera ku zindi 12 ryari risanganywe.

Ishingwa rya Diyosezi nshya ryemejwe n’Inama ya Sinode y’Itorero yateraniye i Kigali kuwa 10 Ukuboza 2021 iyobowe n’Umwepiskopi Mukuru, Dr. Laurent Mbanda.

Diyosezi ya Nyaruguru izaba igizwe n’igice cyahoze kuri Diyosezi ya Butare ndetse n’igice cya Diyosezi ya Kigeme.

Itangazo ry’Itorero Angilikani ry’u Rwanda rivuga ko umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iyo Diyoseze nshya uzaba ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, ari nabwo hazaba kurobanura no kwicaza mu ntebe Umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi ya Nyaruguru.

Ishingwa ry’iyi Diyosezi ugamije kurushaho kwegera abakirisitu no kwagura umurimo w’Imana.

Muri iyi nama kandi hemejwe umwanzuro w’Inama idasanzwe y’Abepiskopi b’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, yateranye kuwa 24 Kanama 2021, ikongerera Dr Laurent Mbanda igihe kingana n’imyaka itatu n’amezi ane mu nshingano z’Umwepiskopi Mukuru.

Igihe Dr Mbanda yongerewe kizatangira kubarwa ku itariki ya 25 Kamena 2023, kikazageza ku itariki ya 25 Ukwakira 2026.

Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryungutse Diyosezi nshya ya Nyaruguru izafungurwa mu mwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .