Itegeko rigenga imikino y’amahirwe ikoresha imashini mu Rwanda rigiye kuvugururwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Mata 2019 saa 02:27
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangiye isesengura rigamije kuvugurura itegeko rigenga imikino y’amahirwe ikoresha imashini (slot machines) nyuma y’impungenge zagaragajwe n’abaturage ku mikorere yayo.

Itegeko N° 005/2018.OL ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 11 rigena ibigomba kubahirizwa na kazino n’inzu z’imikino y’amahirwe kugira ngo yemererwe gukorera ku butaka bw’u Rwanda.

Nubwo hashyizweho itegeko, abaturage bakomeje kugaragaza impungenge kuri iyo mikino zirimo gusenyuka kw’ingo, guteza umwiryane n’urupfu no gukendera k’umuco wo kwizigama kubera iyo mikino.

Ibi byatumye, Minicom yongera gusuzuma itegeko rigenga imikorere y’imikino y’amahirwe, ku buryo hanashyirwaho amabwiriza mashya agenga iryo shoramari.

Inzobere mu bijyanye n’Iterambere rya Serivisi muri Minicom, Gasore Olivier, yabwiye The New Times ko “Minisiteri iri kwiga ku itegeko rishya rizagenga ishoramari ry’imikino y’amahirwe.’’

Imikino y’amahirwe iri mu ishoramari rihanzwe amaso cyane muri Kigali ndetse ikorera ahantu hatandukanye kuva mu tubari kugera mu maduka akomeye.

Hategekimana Noël utuye mu Karere ka Gasabo yavuze ko nubwo ishoramari ry’imikino y’amahirwe riyobokwa na benshi, hakenewe amabwiriza ku barikora.

Yavuze ko bituma hari abayiyoboka nyamara ari mu gihe cy’amasaha yagenewe akazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, yavuze ko imikino y’amahirwe ikoresha imashini ifite igihe ikwiye kuberaho n’ahantu hihariye igomba gukinirwa.

Yagize ati “Imikino y’amahirwe igomba gukinwa nimugoroba kuko iyo itangiye mu gitondo byica akazi. Iyo mikino yahariwe kubera mu tubari tunini, hoteli n’ahandi hantu hateguye ariko ntijyanwe mu maduka.’’

Rwamurangwa yavuze ko abashoramari basabwe kugaragaza icyangombwa kibemerera gukorera mu nyubako barimo.

Umwe mu bacuruzi b’imikino y’amahirwe ukorera ku Kacyiru yavuze ko amabwiriza ari kuganirwaho akwiye kwibanda ku guhana abantu bemerera abatarageza imyaka y’ubukure gukina aho kwita ku kugena amasaha yo gukoreraho.

Si ubwa mbere Guverinoma y’u Rwanda ifatiye ingamba zikomeye ishoramari ry’imikino y’amahirwe.

Mu 2018, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gifatanyije na Polisi y’Igihugu na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, byakoze igenzura rigamije kureba imikorere y’ibigo n’abantu bafite ishoramari ry’imikino y’amahirwe ryasize bimwe bifunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.

Itegeko rigenga imikino y’amahirwe ikoresha imashini (Slot machines) imaze kwigarurira benshi riri kuvugururwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza