Ni ibyatangajwe nyuma y’aho abaturage babwiye itangazamakuru ko hari abakenera serivisi zo gupima ubutaka ariko bagacibwa amafaranga y’ikiguzi cyazo hashingiwe ku marangamutima ndetse rimwe na rimwe hagakorwa amakosa mu gupima ku buryo ubuso bw’ubutaka bamwe babona butaba ari ubwa nyabwo.
Ikindi kandi muri ibi bikorwa habamo no kurengera imbibi hagati y’abafite ubutaka bwegeranye mu gihe bwapimwe bose batatumiwe ngo babikurikirane. Ibi ngo bigira ingaruka ku baturage zirimo ko hari abahora basiragira mu mayira basaba gukosoza imbibi nk’uko babibwiye RBA.
Umwe mu baturage yagize ati “Ikibazo dufite ku bantu badupimira ubutaka ni uko ibiciro byabo atari bimwe nubwo ubutaka bwaba buherereye mu kagari kamwe. Urabaza hamwe bakaguca ibihumbi 50 Frw hakaba abaza bakavuga ngo ni 60 Frw, ugasanga ni ibintu biri kubangamira abaturage.”
Undi wagaragaje ikibazo cyo kurengera ku bafite ubutaka bwegeranye yagize ati “Hari ahantu mfite ikirombe mu Murenge wa Kigali, abantu baraje bapima ubutaka ntahari ku muntu twadikanyije. Usanga turi mu manza kubera kurengera.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’abapima ubutaka, Gasirabo Athanase, yavuze ko uyu mwuga urimo akajagari kuko usanga hari n’abatarawize bawukora bagateza urujijo mu biciro byo gupima ndetse n’ibikoresho bakoresha ugasanga bitujuje ubuziranenge.
Ati “Ni ikintu turimo tunoza ariko ubundi amabwiriza twari tukigenderaho ni uko ikibanza cyo guturaho cyangwa ubutaka butoya twariho dukora ku mafaranga ibihumbi 30 Frw. Umuturage ntakwiye kuyarenza ariko haracyarimo ibibazo bitarajya mu murongo neza. Turasaba inzego bireba ko badufasha kwihutisha amategeko n’amabwiriza bikenewe kugira ngo ibiciro bibe bihamye.”
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka, Mukamana Espérance, yabwiye RBA ko bari kuvugurura amategeko agenda abakora umwuga wo gupima ubutaka hagamijwe kurwanya akajagari karimo.
Ati “Itegeko nirimara kuboneka hazajyaho n’amabwiriza ku buryo uriya mwuga uzajya ukorwa muri gahunda atari ukuvuga ngo buri muntu arabyutse ku giti cye atekereje igiciro azaca undi.”
Mukamana yavuze ko kuba ubutaka buherereye mu mijyi cyangwa mu cyaro n’ibikoresho byifashishwa bizitabwaho kugira ngo hajye hatangwa ibipimo bya nyabyo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!