Itegeko rica amacupa ya palasitiki akoreshwa rimwe gusa ryashyikirijwe guverinoma

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 23 Nzeri 2018 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko yamaze gushyikiriza guverinoma umushinga w’itegeko rihagarika ikoreshwa ry’amacupa n’ibindi bikoresho bya palasitiki bikoreshwa rimwe gusa, kugira ngo iwusuzume mbere yo kujyanwa mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ibikoresho bivugwa muri uyu mushinga bikoreshwa rimwe gusa birimo imiheha, ibikombe, amasahani, amacupa n’ibindi bivugwaho kwanduza inyanja n’ibidukikije.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Biruta Vincent yabwiye New Times ko babajije abantu batandukanye ku guca aya macupa kandi ngo abenshi babyishimiye.

Ati “Itegeko rishya rica ibikoresho bya palasitiki ryarateguwe ryohererezwa guverinoma ngo irisuzume mbere y’uko ryohererezwa Inteko Ishinga Amategeko. Muri iri tegeko dushaka guca imiheha, ibikombe, amasahani n’ibindi bikoresho bikoreshwa rimwe.”

Mu gihe u Rwanda rwatora iri tegeko rwaba ari igihugu cya kabiri cya Afurika kirishyize mu bikorwa nyuma y’ibirwa bya Seychelles yaritoye muri Kamena 2018.

Iki gihugu cyasabye ko ibikoresho bya palatisitiki byaba byashize mu bubiko muri Mutarama 2019.

Mu 2008 u Rwanda rwatoye itegeko rikumira amashashi, haba kuyinjiza, kuyacuruza, kuyakoresha no kuyakorera ku butaka bw’u Rwanda.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) Faustin Munyazikwiye yatangaje ko gutora iri tegeko ari intambwe yiyongera ku zo u Rwanda rwateye mu kubungabunga ibidukikije.

Ati “Ibikoresho bimwe nk’amacupa bizagenda bigabanywa, dusabe abikorera gushaka ibibisimbura. Inganda zimwe zatangiye ubushakashatsi zishaka ibisubizo ku bikoresho bya palasitiki bizagirwaho ingaruka n’itegeko rishya.”

Muri Gicurasi uyu mwaka, REMA yatangiye gushishikariza inzego zinyuranye kureka ikoreshwa ry’amacupa y’amazi, hakimakazwa ibyo aterekwamo ari menshi uyakeneye akavomera mu kirahuri cyangwa igikombe gishobora kozwa, kikongera kigakoreshwa.

Ibihugu nka Canada, America, u Buhinde, Costa Rica, u Bugiriki n’ubwongereza ni bimwe mu byahagaritse ibi bikoresho bya palasitiki bikoreshwa rimwe gusa.

Ubushakashatsi bwerekana ko mu nyanja zo ku Isi harimo toni miliyoni 13 za palasitiki ndetse ngo nta gikozwe mu 2050, izi palasitiki zaba ari nyinshi kuruta amafi ari mu mazi.

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Vincent Biruta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza