Itariki yo gushyingura Prof Laurent Nkusi wigeze kuba Minisitiri yamenyekanye

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 20 Gicurasi 2020 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Prof Laurent Nkusi wamenyekanye cyane muri Politiki y’u Rwanda, aho yabaye Minisitiri w’Itangazamakuru akanahabwa n’indi myanya itandukanye, azasezerwaho bwa nyuma kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Gicurasi 2020.

Nkusi yitabye Imana ku myaka 70 azize uburwayi, nyuma y’iminsi arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuryango we, rigaragaza ko imihango yo gusezera Prof Laurent Nkusi izatangirira mu rugo iwe, ku Kimironko ahazwi nko mu Bibare, guhera saa Tatu za mu gitondo, mu gihe azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo saa Munani z’igicamunsi.

Prof Laurent Nkusi wavutse tariki ya 20 Werurwe 1950 yabaye mu buyobozi bukuru bwa Leta mu myanya itandukanye kuko hagati ya 1976 na 2000 yari Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yigisha Ubuvanganzo n’Indimi.

Hagati y’umwaka wa 2000 na 2003 yari muri Guverinoma nka Minisitiri w’Ubutaka n’Ibidukikije, aho yavuye agirwa Minisitiri w’Itangazamakuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kugeza mu 2008.

Guhera mu 2009 kugera mu 2011 yabaye Umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Ishuri rikuru ryigisha Ubuhinzi, Uburezi n’Ikoranabuhanga rya Kibungo, INATEK, aho yavuye yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena atorewe guhagararira amashuri makuru na za kaminuza, umwanya yavuyemo manda ye irangiye umwaka ushize. Yari umwe kandi mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Riviera High School.

Amashuri abanza yayigiye mu Karere ka Huye, ayisumbuye ayigira mu ka Nyanza akomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho yize Ubuvanganzo. Ni umwe mu bantu bakundaga gutanga inyigisho ku mateka y’u Rwanda ndetse agakangurira n’abantu kugira umuco wo kwandika no gusoma. Yari afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Buvanganzo.

Prof Nkusi ni umwe mu bakundaga kugaragara mu biganiro bisigasira amahoro mu muryango Nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .