Itangizwa ry’ikoranabuhanga rihuriweho na EAC mu kugenzura abashoferi b’amakamyo ryasubitswe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Kanama 2020 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Itangizwa ry’uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa mu kugenzura abashoferi b’amakamyo mu kurwanya Coronavirus ryasubitswe. Ni mu gihe ryari riteganyijwe guhera kuri uyu wa 12 Kanama 2020.

Gukoresha iri koranabuhanga rizwi nka ‘‘EAC Regional Electronic Cargo and Drivers Tracking System’ ni umwe mu myanzuro yavuye mu nama yabaye ku wa 29 Gicurasi hifashishijwe ikoranabuhanga igahuza abayobozi muri za Minisiteri z’Ubuzima, Ubwikorezi n’ibibazo by’Umuryango wa EAC.

Gusubika itangizwa ry’iri koranabuhanga byatewe n’ubusabe bwa Tanzania, bw’uko ubu buryo bugomba kubanza kumurikirwa inzego zitandukanye za EAC zirimo Akanama k’Abaminisitiri kugira ngo zibwemeze bubone gutangira.

Ubunyamabanga bwa EAC bwatangaje ko kubera iyi mpamvu, iri koranabuhanga rigomba kubanza kwemezwa n’abaminisitiri kugira ngo habeho imyumvire imwe kuri ryo.

Byari biteganyijwe ko ibikorwa byo kumurika ku mugaragaro iri koranabuhanga bizatangira ku wa 12 Kanama bikageza ku wa 31 Kanama, ku ikubitiro bikazahera ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania.

Nyuma y’umupaka wa Rusumo ku wa 14 Kanama iri koranabuhanga rizatangizwa kandi ku mupaka wa Mutukula uhuza Tanzania na Uganda, naho ku wa 21 Kanama ritangizwe ku mupaka wa Malaba uhuza Kenya na Uganda.

Iri koranabuhanga kandi rizagezwa ku mupaka wa Namanga uhuza Tanzania na Kenya ku wa 28 Kanama, maze ku wa 31 Kanama ibi bikorwa byo gushyira iri koronabuhanga kuri za gasutamo bisoreze ku mupaka wa Kobera uri hagati y’u Burundi na Tanzania.

Igeragezwa ry’iri koranabuhanga ryakozwe mu ntangiriro ya 15 Kamena biza kugaragara ko ritanga umusaruro.

Abashoferi bazajya basabwa gushyira ‘application’ y’iri koranabuhanga muri telefoni zabo bwite ari nayo izajya yifashishwa mu kubakurikirana kuva batangiye urugendo, ndetse ahavutse ikibazo ibiro bishinzwe gukoresha iri koranabuhanga bizajya bivugana n’aba bashoferi ako kanya.

Iri koranabuhanga rizajya rigenzurirwa ku cyicaro cy’ubunyamabanga bukuru bwa EAC, ryunganirwe n’ahandi hantu hane hateguwe mu bihugu bine ari byo Kenya, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda ndetse no ku mupaka wa Nimule muri Sudani y’Epfo.

Ikoranabuhanga ryo gukurikirana abashoferi b'amakamyo muri EAC ryagombaga gutangizwa kuri uyu wa Gatatu ariko birasubikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .