Nyaruguru: Uwubakishaga isoko rya kijyambere yaburiwe irengero adahembye abakozi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 23 Ukwakira 2018 saa 03:22
Yasuwe :
0 0

Abaturage barenga 100 bakoreshejwe mu kubaka isoko rya kijyambere mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko hari amafaranga batahembwe na rwiyemezamirimo waryubakaga kandi batazi aho yagiye.

Iri soko ryubakishwaga mu Murenge wa Kibeho n’Akarere ka Nyaruguru binyuze kuri rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo kuryubaka. Abaturage bavuga ko abo yambuye ari 120.

Ryagombaga kuzura ritwaye 840,193,410 Frw, rihagarara rimaze gutwara 529,493,460 Frw. Imirimo yahagaze rigeze hafi ku musozo kuko rwiyemezamirimo yaburiwe irengero ariko hari amakuru avuga ko yaba afunzwe.

Ni ikibazo abo baturage batahwemye kugaragaza dore ko bavuga ko bagannnye ubuyobozi inshuro nyinshi bakizezwa ko bazishyurwa ariko bikaba bidakorwa.

Umwe mu bahakoze witwa Musabyemariya yagize ati “Imirimo yahagaze bandimo amafaranga ibihumbi 32.Twabyukaga saa cyenda zo mu museso tuza gukora hano imirimo yacu yo guhinga turayireka ngo tuje gukorera amafaranga.”

Abahakoze baganiriye na IGIHE bavuga ko iyo batangiye kubaza ikibazo cyabo ku Karere kuva mu mpera z’umwaka ushize, babwirwa ko baba bihanganye bazabona amafaranga yabo ariko ngo ntayo barahabwa.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, avuga ko uwo rwiyemezamirimo yagiye atarangije imirimo yo kubaka isoko ariko bari gushaka uko bakemura ikibazo cy’abaturage yambuye.

Ati “Ni umuntu nubundi ufitiye imyenda abantu benshi aho yafataga ibikoresho, ni umuntu ukurikiranwa n’abantu benshi (…) twebwe abaturage bacu nibo dushaka gukurikiranira ikibazo.”

“Nasabye Umurenge wa Kibeho ko twatumiza inama tukabonana n’abo baturage bacu bambuwe tukamenya amakuru ahagije y’umubare wabo n’amafaranga yagiye abafitiye.”

Gashema avuga ko bagerageje kureba niba hari amafaranga ahari bagombaga guhemba rwiyemezamirimo ngo bayahe abo baturage ariko basanga ayo bamuhaye yose ahwanye n’imirimo yasize akoze.

Byari biteganyijwe ko iryo soko riri mu Murenge wa Kibeho rizaba ryuzuye mu mezi ya mbere y’umwaka wa 2018 ariko ntabwo byashobotse kuko imirimo yo kuryubaka yahagaze.

Abaturage bashinja rwiyemezamirimo wubakishaga iri soko kugenda atabahembye amafaranga bakoreye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza