00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2022

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 July 2022 saa 02:24
Yasuwe :

Ku wa Gatanu, tariki ya 29 Nyakanga 2022, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Kamena 2022.

2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma no kuvugurura ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’lcyorezo cya COVID-19.

Ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa kandi zizongera kuvugururwa mu gihe cy’ukwezi kumwe hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Abanyarwanda n’abaturarwanda barasabwa kwikingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi (harimo no kwemererwa kugenda mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange). Kwikingiza byuzuye bisobanura guhabwa inkingo ebyiri ndetse n’urwo gushimangira ku bujuje ibisabwa (nyuma y’amezi 3 umuntu ahawe urukingo rwa 2).

  Abagenzi bose baza mu Rwanda banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali ntibasabwa kubanza kwipimisha Covid-19. Icyakora barashishikarizwa kwipimisha kenshi.

  Ba mukerarugendo basura pariki zirimo inguge n’ingagi bagomba kwerekana ko bipimishije Covid-19 mu buryo bwa PCR Test, naho abasura izindi Pariki z’Igihugu basabwa kubanza kwipimisha Covid-19 mu buryo bwa Rapid Test.

  Abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hatari umwuka uhagije. Abaturage barashishikarizwa kandi kwipimisha kenshi, bakanarushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo guhana intera no gukaraba intoki.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho imyiteguro y’lbarura Rusange rya Gatanu ry’Abaturage n’Imiturire.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano akurikira:

  Amasezerano Mpuzamahanga agenga inyanja (United Nations Convention on the Law of the Sca/UNCLOS).

  Amasezerano y’ubufatanye mu byerekeye ubuvuzi hagati y’u Burayi n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere (European and Developing Countries Clinical Trials Partnership Association/ EDCTP).

  Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na ARISE IIP yo guteza imbere Icyanya cyahariwe lnganda cya Bugesera.

  Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete Starstone yerekeranye no kubaka mu Rwanda ishuri mpuzamahanga ry’ubukerarugendo no kwakira abashyitsi.

  Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Tony Football Excellence Programme (TFEP) yo gushinga amashuri y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

  Umushinga w’itegeko ngenga rigenga itora ry’Abadepite b’u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika ylburasirazuba (EALA).

  Umushinga w’itegeko rigenga amasoko ya Leta.

  Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano ashyiraho Umuryango Nyafurika ugamije guteza imbere Ikawa (TACO).

  Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’impano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Mpuzamahanga y’lterambere, yerekeranye n’impano igenewe inkunga ya kabiri y’inyongera y’umushinga w’uburezi bwiza bw’ibanze bugamije kubaka ubushobozi mu Rwanda.

  Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’impano n’inguzanyo zigenewe inkunga ya kabiri y’inyongera y’umushinga w’uburezi bwiza bw’ibanze bugamije kubaka ubushobozi mu Rwanda.

  Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Unicredit Bank Austria AG, yerekeranye n’inguzanyo yo kubaka ibyiciro bibiri by’ishuri.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka n’Amabwiriza akurikira:

  Iteka rya Perezida ryerekeye ubutumwa bw’akazi, itangwa ry’ububasha n’iminsi y’lkiruhuko rusange.

  Iteka rya Minisitiri wintebe ryerekeye indamunite z’abakozi ba Leta.

  Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryerekeye Inama y’lgihugu y’Umurimo.

  Iteka rya Minisitiri ryerekeye abakozi ba Leta bagengwa n’amasezerano n’amasaha y’akazi mu cyumweru ku bakozi ba Leta.

  lteka rya Minisitiri ryerekeye umutekano ku kazi, inzego zihagararira abakozi n’abakoresha n’ikiruhuko cy’ingoboka.

  Amabwiriza ya Minisitiri ashyiraho Komite y’lgihugu ishinzwe ishyirwa mu bikorwa ryo kubungabunga ibidukikije mu by’indege za gisivili.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu n’lmiryango Mpuzamahanga mu Rwanda:

Ba Ambasaderi/High Commissioners

  Madamu Belén Calvo Uyarra, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

  Madamu Diana Wanjiku Kiambuthi, High Commissioner wa Repubulika ya Kenya mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

  Swans Silas Adjé Metch, Ambasaderi wa Repubulika ya Côte d’Ivoire mu Rwanda, afite icyicaro i Kinshasa.

Abahagararive Imiryango Mpuzamahanga

  Madamu Ndeye Aissatou Masseck Ndiaye, Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) mu Rwanda.

  Madamu Marlene Ngoyi, Uhagarariye mu Rwanda Ikigega kigamije Iterambere ry’Ubucuruzi bwohereza ibintu mu mahanga muri Afurika (FEDA).

  Madamu Aisha Kagabo, Ushinzwe guhuza imirimo y’Urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT) i Kigali.

Abahagararive inyungu z’Ibihugu (Honorary Consuls)

  Bwana Rubagenga Emery, Uhagarariye inyungu za Repubulika ya Barbados mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

  Bwana Ofer Zion Arbib, Uhagarariye inyungu z’u Rwanda (Honorary Consul) i Milan mu Butaliyani.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:

I. Mu Bitaro bvitiriwe Umwami Faisal/King Faisal Hospital

  Dr Zerihun Abebe, Chief Executive Officer

II. Mu Rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda/RSSB

  Regis Rugemanshuro, Chief Executive Officer

  Louise Kanyonga, Deputy Chief Executive Officer

III. Muri Minisiteri y’lbikorwaremezo (MININFRA)

  Fidèle Abimana, Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary

IV. Muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda /MINICOM

  Richard Niwenshuti, Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary

V. Muri Minisiteri y’lmari n’Igenamigambi/MINECOFIN

National Development Planning and Research Department

  Godfrey Kabera, Head of National Development Planning and Research Department

  Jean Bosco Ndayisenga, Director General of National Programs and Projects Monitoring

  Ariane Zingiro, Director General of National Planning

Office of the Chief Economist

  Dr. Patrick Hitayezu, Chief Economist

  Chris Ngugabe, Director General of Macroeconomic Policy

  Stella R. Nteziryayo, Director General in charge of Debt Management

  Abel Ntegano, Director General of Tax Policy

National Treasury

  Laban Bayingana, Chief National Financial Operations

  Marie Françoise Uwanylligira, Advisor to the Minister of State in charge of National Treasury

National Budget Department

  Emmanuel Kubwimana, Director General of Fiscal Decentralization

  Jeanette Rwigamba, Director General of Budget Management as Reporting

Corporate Service Department

  Marie Ange Hakiba Ingabire, Head of Corporate Service Department

  Bob Mugisha, Director General of Finance

External Finance Department

  Gerald Mugabe, Director General of External Finance

Financial Sector Development Department

  Herbert Asiimwe, Director General of Banking and Non-Banking Sector

VI. Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane/MINAFFET

  Isabelle Umugwaneza, Coordinator for Commonwealth Affairs

VII. Mu Bushinjacyaha Bukuru

Abashinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye

  Landouard Ndamyimigabo

  Marie Louise Igena

  Clarisse Uwitonze

  Evariste Karera

  Camarade Gilbert Mbonyinshuti

  Clémentine Uwizeyimana

  François Mutarambirwa

  Grace Musana

  Josephine Uwizeyimana

  Jean de Dieu Niwenshuti

Abashinjacyaha ku Rwego rw’lbanze

  Evariste Bitegetsimana Nsanzubuhoro

  Vital Sebwiza

  Noella Sugi Niwe Cyemezo

  Faustin Nkezabera

  Janvier Kubwimana

  Dieudonné Ndushabandi

  Michel Ndahiriwe

  Amanda Claire Umunyana

  Desiré Bizimana

  Clément Hirwa Nsengiyumva

  Chalon Aloys Ruzindana

  Jean de Dieu Ndagijimana

VIII. Muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

  Judith Mbabazi, Komiseri

  Fortunée Nyiramadirida, Komiseri

IX. Mu Rubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda/Rwanda Elders Advisory Forum

  Evalde Ndabikunze, Director of Research Unit 9.

Mu bindi:

  Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 16 Kanama 2022, i Gikondo hari kubera Imurikagurisha Mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 25.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibi bikurikira:

  Ku wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2022, mu Rwanda hazizihizwa Umuganura.

  Ku itariki ya 12 Kanama 2022 hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko.

Bikorewe i Kigali, ku wa 29 Nyakanga 2022.

Dr. Ngirente Edouard

Minisitiri w’Intebe

Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa 29 Nyakanga 2022, yayobowe na Perezida Paul Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .