Ibi yabigarutseho ubwo yari ari mu kiganiro n’itangazamakuru, aho yavuze ko Biden akiri Perezida atabashaga gukora neza akazi yari ashinzwe kubera ibibazo by’ubuzima cyane cyane ‘ikibazo cy’ubwonko’.
Ati “Abanyamerika barebye Perezida wacu agorwa no kuzuza inshingano ze za buri munsi, kandi nta muntu n’umwe mu bitangazamakuru wifuzaga kwandika kuri ibyo.”
Leavitt yavuze ko “kutavuga ukuri ku buzima bwa Perezida Biden” byatumye abaturage benshi batakaza icyizere bafitiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu.
Yanakomeje agaragaza ko ubwo Trump yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, yakunze kugaruka ku bibazo by’ubuzima bwa Biden, nyamara ngo benshi bakamushinja ko ibyo avuga atari ukuri.
Biden yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya kabiri yari yemerewe n’amategeko, nyuma yo kubisabwa n’abo mu ishyaka rye, bamushinje kwitwara nabi mu biganiro mpaka, ibyafashwe na benshi nk’ikimenyetso cy’uko afite ibibazo byo mu mutwe.
Ibyagarutsweho na Leavitt biherutse no gukorwaho ubushakashatsi n’ikigo cya Gallup, bwagaragaje ko icyizere Abanyamerika bagirira itangazamakuru cyamanutse ku kigero kiri munsi ya 50%, aho 31% bavuze ko bizera itangazamakuru mu gihe 36% bavuze ko bataryizera na gato.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!