Ibi byagarutsweho mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda cyagarukaga ku nsanganganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kubaka Umuryango Nyarwanda”.
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Itangazamakuru muri RGB, Rushingabigwi Jean Bosco yatangaje ko Leta yemerera itangazamakuru kwigenzura kugira ngo ritangaze ibintu bifitiye akamaro abaturage
Ati “Turi gushyira imbaraga mu nzego zifasha itangazamakuru kwigenzura kugira ngo rigire ireme rinabashe gusoza inshingano zaryo neza”.
Yanatangaje ko hari gahunda yo kuvugurura politiki y’itangazamakuru igamije gusubiza ibibazo birimo itangazamakuru ritari iry’umwuga rikorerwa cyane ku mbuga nkoranyambaga rihembera amacakubiri n’ingangabitekerezo ya Jenoside, ubushobozi bw’itangazamakuru n’ibindi bitandukanye.
Umushakashatsi akaba n’umwarimu w’itangazamakuru muri kaminuza y’u Rwanda, Dr. Nkaka Raphael yasabye itangazamakuru ryo mu Rwanda kwirinda kwigana iryo hanze kuko bimwe mu binyamakuru by’aho bigira uruhare mu kuvungara Abanyarwanda.
Ati “Haracyari imyumvire ya gikoloni mu bantu ko ibivuye hanze ari byo byiza. Hari nk’igihe umunyamakuru akora amakosa wamukosora akakubwira ko ibinyamakuru nka za RFI, BBC n’ibindi ari ko babigenza.”
Yakomeje agira ati “Natwe dukwiye kwiga kongerera agaciro igihugu cyacu tukananyomoza abatangaza ibigipfobya.”
Yasabye ba nyir’ ibinyanyamakuru kugira uruhare mu kubiteza imbere cyane ko ari bo bafite urufunguzo rw’imikorere yabyo.
Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro yasabye abanyamakuru kwirinda imvugo zirimo imitego cyane izibashishikariza kumva ko icyo bashatse kuvuga cyose bakivuga nta nkomyi.
Yanasabye ko hakimwa urubuga ibitangazamakuru bisenya byiganjemo ibyo mu mahanga.
Umwanditsi mukuru wa IGIHE, Philbert Girinema yasabye abanyamakuru kumva ko ari Abanyarwanda bafite inshingano zo kubaka umuryango.
Ati “ Tugomba kumenya neza amateka yacu. Igihe tutarasobanukirwa uruhare itangazamakuru ryagize mu mahano yabereye muri iki gihugu, tuzisanga twaguye mu mutego w’abatubanjirije.”
Umunyamakuru wa KT Radio, Niwemwiza Anne Marie we yasabye Leta gukomeza gukorana bya hafi n’itangazamakuru kugira ngo ribashe gukorera mu mu bwisanzure rikurikiza amahame arigenga.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!