Isuzuma ryagaragaje ko nta nzoga cyangwa ibiyobyabwenge byari mu mubiri wa Maradona ubwo yapfaga

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 24 Ukuboza 2020 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Isuzuma ryakorewe umurambo wa Deigo Maradona, ryagaragaje ko nta bimenyetso byo kunywa inzoga cyangwa gukoresha ibindi biyobyabwenge byagaragaye mu mubiri w’uyu munya-Argentine wabaye igihangange rurangiranwa mu mupira w’amaguru, igihe yitabaga Imana.

Ku wa 25 Ugushyingo uyu mwaka, nibwo Isi yose yumvise inkuru y’incamugongo ko Diego Maradona, wahesheje igihugu cye igikombe cy’Isi mu 1986 yitabye Imana afite imyaka 60 y’amavuko azize indwara y’umutima.

Isuzuma ryakorewe umurambo we (autopsy), ryagaragaje ko yari afite ibibazo by’impyiko, umutima ndetse n’ibihaha.

Maradona ufatwa nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru w’ibihe byose, yari yabazwe ubwonko mu ntangiriro za Ugushyingo bigenda neza, aho yari ategereje ubufasha bw’ubuvuzi mu kureka ibiyobyabwenge burundu.

Isuzuma rya mbere ryakorewe umurambo we ryagaragaje ko uyu mukinnyi wa Boca Juniors na Napoli yishwe n’indwara y’umutima.

Urupfu rwa Maradona rwashegeshe abakunzi b'umupira w'amaguru ku Isi yose
Uyu mugabo yari yarabaye imbata y'ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .