Isuri ihombya uturere twa Gisagara na Huye miliyoni zirenga 235 Frw ku mwaka

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 21 Kanama 2020 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’uturere twa Gisagara na Huye butangaza ko mu bihe by’imvura, isuri iri mu bihombya abahinzi ndetse n’akarere kuko imibare yerekana ko mu mwaka ushize hatikiye ibihingwa bifite agaciro ka miliyoni zirenge 235 Frw.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kane ubwo muri utwo turere habaga ibikorwa byo guca imirwanyasuri byateguwe n’ikigo cya HoReCo (Horticulture in Reality Corporation Ltd) kigizwe n’abagoronome bagera ku 100 barangije mu mashami atandukanye ya Kaminuza nyuma bagahabwa amahugurwa ku buhinzi n’ubworozi bikozwe mu buryo bwa kinyamwuga mu gihugu cya Israel.

Kuri uyu wa Kane mu nkengero z’igishanga cya Ruvungirana gifite ubuso bwa hegitari zirenga 80 haciwe imirwanyasuri ku boso bwa hegitari eshatu hacukurwa n’imyobo ifata amazi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yashimye icyo gikorwa avuga ko isuri ihombya abahinzi cyane bityo igombwa gukumirwa hakiri kare.

Yagaragaje ko mu Karere ka Gisagara hari ibishanga binini bihingwa bigera kuri 16, muri byo ibigera ku munani byangijwe n’isuri mu mvura yaguye mu bihembwe by’ihinga bibiri bishize ku buryo wasangaga buri kimwe cyarangiritseho hafi 50%.

Ati “Twarabaruye dusanga ibyangiritse byageze ku gaciro ka miliyoni zigera mu 135 Frw, urumva ni amafaranga menshi abaturage baba bahombye n’akarere muri rusange.”

Mu Karere ka Huye naho isuri yangije byinshi bituma abahinzi bahura n’igihombo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André, yavuze ko isuri ibangamiye abahinzi kuko iyo imvura iguye itwara itaka n’ifumbire byo mu mirima y’imisozi ikabimanura mu kabande hakangirika imyaka ihahinze hombi.

Yasobanuye ko mu bishanga hari hegitari zisaga 50 zangiritse kubera isuri yatewe n’imvura iheruka kugwa yangiza imyaka ihahinze yiganjemo umuceri biteza igihombo abahinzi.

Ati “Ubaze mu mafaranga muri izo hegitari mirongo itanu nko mu rwego rw’umusaruro wakagombye kuvamo usanga bitajya munsi ya miliyoni 100 Frw.”

Abaturage bakangutse

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Ruhashya na Rusatira mu Karere ka Huye ndetse n’abo mu Mirenge wa Save na Musha mu Karere ka Gisagara, babwiye IGIHE ko bishimira igikorwa bakorewe cyo kurwanya isuri kandi bibakanguye, bityo bazakomeza kugikora mu mirima yabo.

Nyagahigi François ati “Isuri iduteza inzara kuko ikunze kwangiza imyaka yacu tukabura umusaruro burundu. Guca imirwanyasuri ntabwo twajyaga tubyitaho ariko ubu bamaze kubitwibutsa tugiye kujya tuyica mu mirima yacu kandi twibuke no kuyisibura igihe cyose kugira ngo itazasibama.”

Mushimiyimana Alphonsine yavuze ko kurwanya isuri babyitezeho kubona umusaro mwinshi ubakura mu bukene.

Ati “Ubushize imvura yaraguye iteza imikuku imyaka yanjye yose yiroha mu kabande ku buryo byanteje inzara n’ubukene. Iyi mirwanyasuri mudukoreye natwe tuzayikomeza ku buryo umuntu azivana mu bukene ahinga neza ntibitwarwe n’isuri.”

Umuyobozi Mukuru wa HoReCo, Ndayizigiye Emmanuel, yavuze ko biyemeje gukoresha ubumenyi bafite mu gufasha abaturage kugera ku iterambere rirambye rishingiye ku buhinzi.

Yavuze ko kuba Leta yarabohereje guhaha ubumenyi mu gihugu cya Israel nabo bagomba kubukoresha mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Batwohereje kwiga bityo natwe tugomba gushaka igisubizo cyafasha kugira ngo ubuhinzi butere imbere mu Rwanda kandi buteze imbere ababukora bagire imibereho myiza.”

Yasobanuye ko mu mushinga wabo wo kurwanya isuri bazasigasira ibishanga bigera kuri 62 mu turere 18 tw’igihugu baca imirwanyasuri ku misozi ibikikije ku buso bwa hegitari 10037.

Ikigo cya HoReCo gisanzwe gikora ibikorwa birimo gufasha abahinzi guhinga mu buryo bwa kinyamwuga no kwita ku musaruro; kububakira ubushobozi binyuze mu bukangurambaga no kubahugura ku bintu bitandukanye, ndetse no kubigisha uburyo bwo kuhira imirima.

Kugeza ubu babikorera mu turere 18 ari two Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyaruguru, Gisagara, Nyamagabe, Gasabo, Kicukiro Nyamasheke, Ngoma, Kirehe, Bugesera, Nyagatare, Rwamagana, Rulindo, Musanze na Gakenke.

Abaje mu gikorwa cyo guca imirwanyasuri babanje gusukura intoki nk uburyo bwo kwirinda COVID-19
Abaturage bishimiye umuganda bahawe bavuga ko bazakomeza gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe
Abaturage bo mu Karere ka Huye mu gikorwa cyo kurwanya isuri
Abaturage n inzego z ubuyobozi n iz umutekano mu gikorwa cyo kurwanya isuri
Abibumbiye hamwe muri HoReCo basanzwe bakora ibikorwa birimo gufasha abahinzi guhinga mu buryo bwa kinyamwuga no kwita ku musaruro
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye n'abo mu Karere ka Gisagara babwiye IGIHE ko bishimira igikorwa bakorewe cyo kurwanya isuri kandi bibakanguye
Bibukijwe ko mu byo bakora byose bagomba no kwibuka kwirinda Coronavirus bagira isuku kandi bambara neza agapfukamunwa
Ibikorwa byo kurwanya isuri byanakozwe mu Turere twa Huye na Gisagara
Mbere yo guca umurwanyasuri bananza gupima neza bakareba imiterere yawo
Ndayizigiye yasabye abaturage gukomeza ibikorwa byo kurwanya isuri mu mirima yabo
Ndayizigiye yavuze ko mu mushinga wo kurwanya isuri bazasigasira ibishanga bigera kuri 62
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa HoReCo, Ishimwe Emmanuel, mu bikorwa byo kurwanya isuri mu Karere ka Gisagara
Umuyobozi Mukuru wa HoReCo, Ndayizigiye Emmanue,l yavuze ko biyemeje gukoresha ubumenyi bafite mu gufasha abaturage kugera ku iterambere rirambye rishingiye ku buhinzi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .