Isura y’i Gatuna ahabera inama y’abakuru b’ibihugu ku bibazo by’u Rwanda na Uganda (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Gashyantare 2020 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Inama ikomeye yiga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda, kuri uyu wa Gatanu irabera ku mupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi, aho yitabirwa n’abakuru b’ibihugu bane.

Iyi nama irahuza Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni, yitabirwe n’ibihugu by’abahuza birimo Angola na Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Biteganyijwe ko Perezida Félix Tshisekedi na Perezida João Lourenço, bayitabira.

Iyi nama igiye kubera mu gice ibihugu byombi bihuriraho, ‘Zone neutre’, aha niho hubatswe amahema. Nk’uko bisanzwe umutekano wakajijwe ku mpande zombi.

Abayobozi ku mpande zose bamaze kugera ahagiye kubera inama. Ikiraro kiri ku kagezi kagabanya ibihugu byombi hashyizwe itapi itukura aho abayobozi bari bwakiranire.

Itangazamakuru ryo mu Rwanda na Uganda ndetse n’ibitangazamakuru mpuzamahanga byabukereye. Inama irabera mu muhezo ariko irakurikiranwa n’ibitangazamakuru bya leta. Byitezwe ko nyuma y’inama hari bube ikiganiro n’abanyamakuru.

Mu kwita ku isuku no kwirinda indwara, ku mupaka hashyizweho aho abantu binjira bakarabira ndetse n’abapima abantu icyorezo cya Coronavirus na Ebola, hifashishijwe uburyo bwo gupima umuriro, nk’ikimenyetso cy’ibanze kiranga izo ndwara zombi. Urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga ntaruhari.

Iyi nama ya gatanu igiye guhuza aba bayobozi bashakira hamwe umuti ku bibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda, kugeza ubwo u Rwanda rwasabye abaturage barwo kutajya muri Uganda kubera itotezwa bahurirayo naryo, ndetse icyo gihugu gishinjwa gufasha imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDLR, RUD Urunana n’indi.

U Rwanda kandi rushinja umuturanyi warwo wo mu majyaruguru kubangamira ubucuruzi bwarwo, kuko hari ibicuruzwa by’abanyarwanda byagiye bifatirwa nta mpamvu, ku buryo byahungabanyije ubucuruzi bwanyuraga mu muhora wa ruguru.

Si ubwa mbere ibiganiro by’u Rwanda na Uganda bigiye kubera i Gatuna, kuko byanahabereye mu 2002 ubwo ibihugu byombi byari bimeranye nabi, nyuma y’ugushyamirana gukomeye kwabereye i Kisangani mu 1999 na 2000. Icyo gihe umuhuza yari Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe iterambere, Clare Short.

Itapi itukura yashyizwe ku kiraro kigabanya ibihugu byombi
Urebeye hejuru, ni uko amahema aberamo ibiganiro ateye
Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda Frank Mugambage na Ambasaderi w'u Rwanda muri Angola Wellars Gasamagera, bahuriye i Gatuna
Minisitiri w'Umutekano, Gen Patrick Nyamvumba n'Umunyamabanga Mukuru w'Urwego Rushinzwe Umutekano n'Iperereza, Maj Gen Joseph Nzabamwita
Uruhande rw'u Rwanda rwubatse umupaka ugezweho
Hakurya y'akagezi gatandukanya u Rwanda na Uganda, uyu musirikare wa Uganda acunze umutekano
Hashyizweho uburyo bwo gukaraba intoki mu gukumira Coronavirus na Ebola
Hari itsinda rigomba gupima abantu umuriro mu gukumira Coronavirus
Iryo hema ryubatswe mu muhanda rwagati niryo ryagenewe ibiganiro by'abakuru b'ibihugu

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza