Isuku n’isukura, icyumba cy’umukobwa n’amarerero mu byitaweho mu isozwa ry’umushinga USAID Twiyubake

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 16 Nyakanga 2020 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Abagenerwabikorwa b’Umushinga ‘Twiyubake’ w’Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, USAID, batangiye guhabwa ibikoresho bizabafasha na nyuma y’isozwa ryawo.

Umushinga wamenyekanye nka ‘Twiyubake’ [USAID/Twiyubake Program] watangiye muri Gashyantare 2015, ugamije gukura mu bukene no gufasha mu iterambere ingo zirenga 50 000 mu myaka itanu. Kuri gahunda yawo biteganyijwe ko uzarangira muri Nzeri 2020.

Mu isozwa ry’uwo mushinga Umuryango Global Communities uwushyira mu bikorwa ufatanyije n’imiryango itari iya leta itandukanye watangiye gutanga ibikoresho ku bagenerwabikorwa, bizakomeza kubafasha na nyuma yuko urangiye muri Nzeri.

Ibyo bikoresho birimo ibizashyirwa mu cyumba cy’umukobwa mu mashuri 258, ibizahabwa amarerero agera ku 1500 na kandagira ukarabe zizakwirakwizwa hirya no hino mu turere 12 umushinga ukoreramo.

Ni igikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Kane aho uwo mushinga ushyirwa mu bikorwa na Global Communities ifatanyije n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa wa AEE na Duhamic Adri.

Umuyobozi Mukuru wungirije muri Global Communities, Muramira Absalom, yavuze ko icyo ari kimwe mu bikorwa byo gusoza umushinga batekereje kugira ngo batange ibizafasha abagenerwabikorwa na nyuma y’umushinga.

Ati “Ni ibikoresho by’ubwoko butandukanye, harimo ibizagoboka abana twafashaga bari mu mashuri gukomeza nafungura, harimo ibikoresho byo guteza imbere isuku nka kandagira ukarabe zimwe zigezweho zizakwirakwizwa mu turere dukoreramo cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi, harimo ifu y’igikoma nziza toni 197 000 izagera ku marerero (ECD). Harimo ibikoresho bizafasha mu mashuri, harimo icyumba cy’umukobwa kubafasha mu isuku n’ibindi bitandukanye. Turatekereza ko ubu bufasha buzorohereza abagenerwabikorwa na nyuma y’umushinga.”

Mu Karere ka Nyarugenge katangirijwemo icyo gikorwa cyerekeza ku musozo w’uwo mushinga, wageze ku ngo 3717 mu zigera ku 50 000 mu gihugu hose.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge wungirije, Nshutiraguma Espérance, yavuze ko byabafashije mu kugera kuri zimwe mu nteko akarere kaba gafite.

Ati “Uruhare rw’abafatanyabikorwa ruramutse rudahari ntabwo nk’akarere ibikorwa twabigeraho navuga ngo muri bamwe muri twe mudufasha kugira ngo akarere gatere imbere, ngo abaturage tujyane mu ntumbero imwe tuba twihaye ndetse n’igihugu muri rusange.”

Bamwe mu bagenerwabikorwa bawo bavuze ko bawukuyemo ubumenyi bwabahinduriye ubuzima mu byo bakora ndetse bafite ubumenyi bashobora gusangiza abandi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Uburere buboneye, Umutekano w’umwana no gutegurira umwana amashuri abanza muri NECDP, Zaninka Freya De Clercq, yashimye iyo ntambwe avuga ko uwo mushinga usize inyungu ikomeye.

Ati “Mu bintu twumvise uyu munsi abantu batandukanye batubwiye ko bagiye kubisangiza abandi ibyo bitwereka ko uyu mushinga watanze ibisubizo birambye. Icyo ni ikintu cy’ingenzi.”

Ibikoresho byatanzwe mu Karere ka Nyarugenge bifite agaciro ka miliyoni 113.9 Frw, birimo toni 13.7 z’ifu y’igikoma, ibitabo, kandagira ukarabe n’ibikoresho byo mu gikoni bizakoreshwa mu marerero 49, ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri n’ibikoresho bigenewe ibyumba by’abakobwa ku bigo 12 muri ako karere.

Muri rusange mu turere 12 umushinga ukoreramo; abanyeshuri 8000 bafashwa mu burezi na ‘Twiyubake’ barahabwa ibikoresho bizabafasha mu itangira ry’amashuri muri Nzeri 2020, mu isuku n’isukura no kurwanya COVID-19 haratangwa kandagira ukarabe 1700, icyumba cy’umukobwa mu mashuri 258 bakoreramo gishyirwemo ibikoresho by’isuku.

Ibitabo n'ifu y'igikoma ni bimwe mu byagenewe amarerero y'abana bato
Gahunda y'Imbonezamikurire y'abana bato yashyizweho na Guverinoma y'u Rwanda hagamijwe kwita ku bana kuva bakiri bato kugeza ku myaka itandatu
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Uburere buboneye, Umutekano w’umwana no gutegurira umwana amashuri abanza muri NECDP, Zaninka Freya De Clercq, yavuze ko uwo mushinga wasize inyungu ikomeye
Abanyeshuri bafashwa mu mushinga 'Twiyubake' bari guhabwa ibikoresho bazifashisha amashuri niyongera gufungura
Global Communities yatangiye gutanga ibikoresho bitandukanye ku bagenerwabikorwa b'Umushinga Twiyubake
Mu bikoresho bitangwa harimo Kandagira ukarabe mu rwego rw'Isuku n'Isukura no kurwanya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .