Israel yashyize u Rwanda mu bihugu ababiturutsemo bakuriweho akato k’iminsi 14

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Kanama 2020 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima ya Israel, kuri iki Cyumweru yatangaje ibihugu 21 bifite ubwandu buke bwa Coronavirus, ku buryo abaturage bayo babivuyemo batazajya basabwa kujya mu kato k’iminsi 14 nk’uko byari bisanzwe.

Ibyo bihugu ni u Butaliyani, Georgia, New Zealand, Canada, Denmark, u Bwongereza, Hungary, Finland, Austria, u Budage, Bulgaria, Croatia, Slovenia, Jordan, Estonia, Latvia, Lithuania, u Rwanda, Hong Kong, Cyprus n’u Bugereki.

Iki cyemezo cyatangiye kubahirizwa kuri iki Cyumweru, cyahise kinakura mu kato abari bakarimo baturutse muri biriya bihugu.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yanditse kuri Twitter ati “Nishimiye gushyira u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu, aho abakerarugendo n’abacuruzi bo muri Israel bahavuye batazajya babanza gushyirwa mu kato k’iminsi 14. Aya ni amakuru meza cyane kandi atuma abakerarugendo bo muri Israel basura u Rwanda”.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka 2453 banduye mu bipimo 334 270 bimaze gufatwa, 1648 barayikize mu gihe 797 bakiri mu bitaro naho umunani bitabye Imana.

Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, uherutse gushyira u Rwanda mu bihugu bifatwa nk’ibitekanye bijyanye n’icyorezo cya COVID-19, ku buryo abaturage babyo bakwiye kwemererwa kwinjira mu bihugu biwugize.

U Rwanda na Israel bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo uburezi n’ubuzima, guteza imbere umugore, siyansi n’ikoranabuhanga, guhanga ibishya n’ubuhinzi.

Minisiteri y’ubuzima muri Israel kandi yanashyizeho urubuga rwo gukusanya amakuru n’ibibazo ku ngendo ziva muri iki gihugu n’izituruka ahandi zijyayo.

Abagenzi bose bifuza kuva muri Israel bazajya basabwa kuzuza raporo mu masaha 24 mbere yo gutangira urugendo. Bazajya kandi basabwa kugaragaza uko ubuzima bwabo bumeze.

Abanya-Israel baturutse mu Rwanda ntibazongera gushyirwa mu kato k'iminsi 14

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .