00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yagabye ibitero simusiga i Beirut, yiyemeza gutsinsura Hezbollah

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 28 September 2024 saa 10:58
Yasuwe :

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu Igisirikare cya Israel, IDF cyatangije ibitero simusiga kuri Liban mu buryo bwo gushwanyaguza indiri y’Umutwe wa Hezbollah wakunze kuzengereza iki gihugu ushyigikira umutwe wa Hamas.

Ibi bitero bitigeze bibaho byibanze ku nyubako zo guturamo ziherereye mu Majyepfo y’Umurwa Mukuru Beirut, aho bivugwa ko abaturage benshi barimo n’abana bagwiriwe n’inkuta.

Ni ibitero Israel yavuze ko yiciyemo Umuyobozi w’Ishami ry’Umutwe wa Hezbollah rishinzwe kurashisha za misile witwa Muhammad Ali Ismail ari kumwe n’umwungirije witwa Hussein Ahmad Ismail.

Ntabwo abapfiriye muri ibyo bitero bose baramenyekana, na cyane ko imbangukiragutabara zabuze uko zigera mu bice byagizweho ingaruka byo mu Karere ka Dahiyen bijyanye n’uburemere bw’ibisasu IDF iri kumisha kuri uwo mujyi.

Icyakora abantu batandatu ni bo bamaze kumenyekana ko baguye mu bitero IDF yagabye abandi 100 barakomereka, icyakora kubarura bangirijwe n’ibyo bitero bikaba bikigoye kuko ubutabazi bwihuse butari gushoboka.

Israel igaragaza ko itagambiriye kwica abaturage ahubwo ishaka gutsinsura indiri ya Hezbollah, no kurimbura ububiko bw’intwaro zikomeye uwo mutwe ukoresha mu kuyigabaho ibitero.

Iki gihugu kigaragaza ko cyashakaga gusenya Akarere ka Dahiyeh, agace gafatwa nk’indiri ya Hezbollah yazengereje Israel mu bihe bitambutse.

Abaturage benshi bavuye mu Karere ka Dahiyeh aho bageragezaga gushaka ubuhungiro ahitwa Ramlet al-Baida, igice cyo ku mucanga giherereye mu Mujyi wa Beirut abantu bakunda kujya kuruhukiraho iyo bagiye ku mazi no mu bindi bice by’i Beirut rwagati.

Israel kandi yavuze ko mu Gice cya Galileya cyo mu Majyaruguru y’icyo gihugu humvikanye urusaku rw’utwuma dutanga umuburo iyo hari ikibi kigiye kuba, mu gihe gito iki gihugu gihita gitahura ibisasu 10 byari birashwe biturutse mu Majyepfo ya Liban.

Aljazeera yatangaje ko ibitero byeruye kuri Liban bimaze guhitana abarenga 700 kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru

Israel yavuze ko izatuza inyubako za Hezbollah zose izishyize hasi, icyakora bikavugwa ko n’abaturage bagakomeza gupfa.

Bijyanye n’uko igice cyarashweho cyari kigizwe n’ishyamba, abaturage bari guhora bazimya kuko buri kanya hari gututumba inkongi, bijyanye n’ibyo bitero bya Israel bityo gutabara abantu bikagorana.

Kugeza ubu ibitaro 37 byafunze kuko abaganga bakeka ko Israel ishobora kubagabaho ibitero.

Israel ikomeje umugambi wayo wo gutsinsura Hezbollah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .