Isomwa ry’urubanza rw’Umunyamakuru Robert Mugabe ryimuwe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 22 Gashyantare 2019 saa 03:30
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwasubitse isomwa ry’umwanzuro mu rubanza ruregwamo Umunyamakuru Robert Mugabe kubera ko umucamanza atabashije kuboneka kubera uburwayi.

Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwasabiye Mugabe gukomeza gufungwa by’agateganyo, mu gihe bukomeje iperereza ku byaha akekwaho birimo gusambanya umwana no gutera inda umukobwa bakagerageza kuyikuramo.

Mugabe uyobora ikinyamakuru Greatlakes Voice yabanje gutabwa muri yombi kubera ibyo byaha muri Nzeri 2018 ariko aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama, ku wa 8 Ukwakira 2018.

Mu Ugushyingo, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko aburana afunzwe ahita asubizwa muri gereza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Mugabe yasambanyije abakobwa babiri bavukana, umwe w’imyaka 19 amutera inda nyuma amushakira imiti yo kuyikuramo, anasambanya murumuna we w’imyaka 17 y’amavuko.

Ku wa Kabiri tariki 19 Gashyantare Mugabe yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama. Ubushinjacyaha bwamusabiye gukomeza gufungwa by’agateganyo kuko hari ibindi bimenyetso bya DNA butarabona kandi bukeneye gupimisha mu Budage.

Bwabwiye urukiko ko Mugabe yakomeza gufungwa by’agateganyo, kuko iminsi yahawe yo kuba afunzwe yarangiye iperereza ritararangira.

Mugabe waburanaga nta munyamategeko afite, yavuze ko ‘baravuga ibimenyetso bya DNA kandi byarafashwe ndetse no mu Rwanda dufite ikigo kibipima kandi babijyanyemo.”

Ubwo Umucamanza yabazaga Mugabe impamvu yanze ko afatwa DNA ku yindi nshuro, yavuze ko adakwiye kuba umuntu uhora akorwaho ubushakashatsi kuko n’ibimenyetso byamufashwe mbere ubushinjacyaha butagaragaje icyavuyemo.

Urukiko rwari rwanzuye ko umwanzuro uzafatwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2019 gusa ntiwigeze usomwa kuko umucamanza atabashije kuboneka kubera impamvu z’uburwayi. Byimuriwe ku wa 28 Gashyantare 2019 saa kumi z’igicamunsi.

Umwanzuro wo kuba Robert Mugabe yakomeza kuburana ari hanze uzasomwa ku wa 28 Gashyantare 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza