00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isomo rya muzika rigiye kujya ribazwa mu bizamini bya Leta

Yanditswe na M Moïse
Kuya 1 Nzeri 2017 saa 05:11
Yasuwe :
1 0

Ikigo gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) cyatangaje ko isomo rya muzika rigiye kujya rikorwa mu bizamini bya Leta ku banyeshuri basoza amashuri abanza mu myaka itatu iri imbere.

Mu gikorwa cyo kwerekana abarimu bahuguwe mu bya muzika ku nkunga y’Abanyakoreya kuri uyu wa Gatandatu, Umuyobozi mukuru wa REB, Gasana Janvier, yashimangiye ko bashishikajwe no kwigisha ibyagirira abana akamaro ku hazaza habo, muri byo hakaba harimo n’umuziki.

Yagize ati ”Mbere twigishaga abana umuziki mu mpapuro, tubigisha kwandika amanota gusa ariko ubu tumaze kuvugurura integanyanyigisho, umwana agomba kwiga ibizamufasha guhangana ku isoko ry’umurimo. Niba wize ikintu ugomba kukiga ukakimenya, niyo mpamvu mu myaka itatu iri imbere [isomo ry’umuziki] rizatangira gukorwa mu bizamini bya Leta. “

Yongeyeho ko abanyeshuri bataziga Piano gusa ahubwo ko hari n’ibindi bikoresho bizagenda biza uko amikoro azaboneka.

Yakomeje avuga ko umuziki atari isomo gusa ahubwo ari n’igikoresho gifungura umwana mu mutwe ndetse ukaba wanamufasha kutajya mu bindi bimurangaza.

Gasana yashimiye Ikigo cy’Abanyakoreya, KOICA (Korea International Cooperation Agency) na Leta ya Koreya y’Epfo ku mpano y’ibibaho 20,000 byo kwigiraho bigezweho na Piano 2,000 byatanzwe umwaka ushize.

REB ivuga ko Piano ziri hirya no hino kuri buri kigo cy’ishuri, ariko ziracyari nke; hari ahari piano imwe naho ahari nyinshi ni enye abanyeshuri basimburanaho. Piano imwe mu zatanzwe igura hagati ya miliyoni eshanu n’esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Yavuze ko usibye kuba iyi mpano izafasha byinshi mu burezi, ni n’ikimenyetso cy’umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Koreya y’Epfo kandi uzakomeza kuba mwiza.

Ku bufatanye n’abakoranabushake ba KOICA hahuguwe abarimu 12 b’ibanze, nabo bahugura abandi 120. Muri buri karere hari byibura abarimu bane babihuguriwe ndetse byibura Piano imwe ikaba iri ku kigo cy’amashuri gifite umuriro w’amashanyarazi ikigirwaho n’abana guhera mu mwaka wa gatatu.

Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda, Kim Eung-Joong n’Umuyobozi uhagarariye KOICA mu Rwanda, Hyeong Lae CHO, bashimangiye umubano mwiza uri hagati ya Koreya n’u Rwanda ndetse bemeza ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya mu bikorwa bitandukanye.

KOICA ikorera mu bihugu 44 hirya no hino ku Isi, yageze mu Rwanda mu 2011 aho ifasha mu mishinga y’iterambere ry’icyaro, uburezi, ikoranabuhanga n’imiyoborere myiza.

Umuyobozi mukuru wa REB, Gasana Janvier
Umukoranabushake wa KOICA yerekana bimwe mu byo bahuguramo abarimu
Abarimu bahuguwe bahabwa impamyabushobozi
Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda, Kim Eung-Joong
Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Hyeong Lae CHO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .