00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isoko ryo mu Mujyi wa Kigali rwagati rigiye gufungurwa nyuma y’iminsi 15 rifunzwe kubera COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nzeri 2020 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko Kigali City Market, isoko ryari ryarafunzwe ku wa 16 Kanama 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus, rigiye kongera gufungurwa ariko ko rizajya rikora hubahirijwe amabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali rivuga ko iri soko rizafungurwa ku wa Kane tariki ya Gatatu Nzeri 2020. Rikomeza rivuga ko mbere y’uko rifungurwa, ubuyobozi bwaryo busabwa gutegura “uburyo bunoze bwo gukaraba intoki, imirongo igaragaza abarigana aho banyura no kugabanya ubucucike bugaragaramo kandi bigakorwa bitarenze tariki ya 02 Nzeri 2020”.

Ubwo iri soko ryafungwaga, byakorewe igihe kimwe n’iry’i Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana, gusa Umujyi wa Kigali watangaje ko kubera imiterere yaryo “rizakomeza gufunga”. Abaricururizagamo cyangwa se abaharangurizaga ibyo kurya bazakomeza gukorera ku Giticyinyoni no mu Nzove.

Kigali City Market nubwo rigiye gufungura ibikorwa, rizajya rikorerwamo abacuruzi bangana na 50% by’abasanzwe barikoreramo.

Aya masoko yafunzwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima, itangaje ko ubwiyongere bw’abarwayi ba Coronavirus mu gihugu bwagaragaye mu minsi ishize bwaturutse ku bantu mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali aho ahanini biterwa no kuba abantu baradohotse ku ngamba zo kurwanya iki cyorezo.

Ubu mu Rwanda hari abantu 4063 banduye Coronavirus, ni imibare yiyongereye mu minsi mike ishize kuko nko mu minsi umunani gusa habonetse abantu 974 banduye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .