Ni icyemezo cyatangajwe nyuma y’igenzura ry’inzego z’ubuzima n’imyiteguro y’abasanzwe bakorera mu isoko ryo kwa Mutangana mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.
Ku wa 16 Kanama nibwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe icyemezo cyo gufunga isoko ryo kwa Mutangana nyuma y’uko hari hamaze iminsi hagaragara abantu benshi banduye COVID-19.
Iki cyemezo cyahise gitangira gushyirwa mu bikorwa, abari bafitemo ibintu byangirika basabwa kubikuramo, abandi basabwa kubika ibyabo neza, isoko rirafungwa.
Nyuma y’ukwezi rifunze, ku wa 13 Nzeri 2020, Umujyi wa Kigali watangaje ko mu minsi ibiri rizafungura ndetse ibikorerwamo bigakorwa hirindwa COVID-19.
Itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wawo, Rubingisa Pudence, kuri uyu wa 13 Nzeri 2020 rivuga ko isoko ryo kwa Mutangana n’amaduka arikikije bigiye gufungurwa.
Rikomeza riti “Kugira ngo ubucucike bugabanuke mu isoko rizwi nko kwa Mutangana, amaseta yongerewemo atari asanzwe mu myubakire yaryo agomba kuvanwaho ndetse n’abacururizaga mu nzira ku buryo umuntu yinjira bimugoye bakahava.’’
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko iri fungura ritareba abacuruzi b’imboga n’imbuto kuko bo bazakomeza gukorera aho bimuriwe.
Riti “Ni muri urwo rwego abari basanzwe bacuruza imboga n’imbuto n’abaziranguza bo bazakomeza gukorera ku Giti cy’Inyoni. Naho abaranguzaga ibirayi na bo bazakomeza gukorera mu Nzove.’’
Abacuruzi bakorera mu masoko bagirwa inama yo gukoreramo abangana na kimwe cya kabiri cy’abo risanzwe ryakira mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Abacuruzi n’abagana mu isoko basabwa gukaza ingamba zo kwirinda zirimo kwambara udupfukamunwa n’amazuru, gukaraba neza intoki n’amazi meza n’isabune no guhana intera n’abandi.
Nyuma y'igenzura ry'inzego z'ubuzima, Umujyi wa Kigali watangaje ko Isoko rya Nyabugogo rizwi nko kwa Mutangana n'amaduka arikikije bizafungurwa ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2020. pic.twitter.com/2fE2OFXXnj
— IGIHE (@IGIHE) September 13, 2020

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!