Isoko rusange rya Afurika rishobora gutangira muri Mutarama 2021

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 21 Nyakanga 2020 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Ubunyamabanga bw’Isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, bwahaye igitekerezo abakuru b’ibihugu basinye amasezerano arishyiraho ko ryatangira ibikorwa muri Mutarama 2021.

Ibikorwa byo guhahirana muri iri soko byari byitezwe ko bitangira gushyirwa mu bikorwa ku ya 1 Nyakanga 2020 ariko ntibyakunze kubera ibibazo byatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Ntabwo haremezwa indi tariki ariko byitezwe ko mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize AU izaba mu Ugushyingo aribwo hazemezwa itariki nshya iri soko rizatangiriraho ibikorwa muri Mutarama 2021.

Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018 biteganywa ko azahuriza hamwe ibihugu bigize uyu mugabane ku isoko ry’abaturage bagera kuri miliyari 1.3 batuye Afurika n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari 3400 z’amadolari ya Amerika.

Azazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.

Isoko rusange rya Afurika rishobora gutangira mu 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .