Mu myaka irindwi ishize nibwo iri soko ryubatswe rije gukemura ikibazo cy’abacuruzi bacururizaga ku gasozi, izuba n’imvura rikangiza ibicuruzwa byabo. Ni isoko kandi ryari ryitezweho korosha ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya
Isi soko ryo mu Mudugudu wa Birogo, Akagari ka Gahinga Umurenge wa Mururu, ricyuzura ryahise ribona abarikoreramo riruzura, ndetse bamwe barasaguka bacururiza hanze. Aho icyorezo cya covid-19 kiziye iri soko ryatangiye kubura abarikoreramo
Nyiramana Elise, umaze imyaka 10 acuruza imboga n’imbuto yabwiye IGIHE ko mbere y’uko iri soko ryubakwa yazizereranaga.
Ati “Nyuma baje kutwubakira iri soko Abanye-Congo barirema ari benshi tukabaranguza. Aho covid-19 iziye Congo ikuraho kwambukira kuri jeto tukajya tubashyira ibicuruzwa nabwo bakatwambura”.
Ibi nibwo byatumye abacururizaga muri iri soko nyambukiranyampaka rya Rusizi I barivamo bamwe bajya gucururiza mu Isoko rya Kamembe, abandi bimuririra ubucuruzi bwabo muri Congo.
Umwe muri bake basigaye muri iri soko yavuze ko n’abarisigayemo nta bakiliya bakibona.
Ati “Mbere nacuruzaga ibitoki umunani bigashira ariko ubu na kimwe gishobora kudashira. Nk’uyu mwana w’umukobwa yazanye ibitoki ejo bundi n’ubu byari bitarashira kandi nabona ari ibitoki bitageze ku munani”.
Abaturiye umupaka wa Rusizi n’abakorera ibikorwa byabo ku mupaka wa Rusizi I bafite impungenge ko iri soko rizahita risaza kubera kudakorerwamo, bagasaba ko habaho ibiganiro hagati y’impande zombi hagasubiraho uburyo bwo kwambukira kuri jeto ku baturiye imipaka.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome avuga ko ikibazo cy’iri soko babiganiriyeho n’akarere n’abacuruzi barimo n’abatanze ikibanza ngo iri soko ryubakwe.
Ati “Twumvikanye n’akarere ko bagiye gushaka uburyo hagira icyihutishwa, niba n’abacuruzi ubwabo bahafata nk’abacuruzi, nka Leta ntabwo twifuza kugira inyubako yakomeza kubaho idakoreshwa, kandi abacuruzi batwemereye ko bahakoresha ariko ikibazo cyo kirahari mu by’ukuri”.
Mu 2019 u Rwanda rwohereje muri Repubullika ya Demurasi ya Congo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 372$, aho icyorezo cya covid-19 kiziye byaragabanutse bigera ku miliyoni 88$ mu 2021.
Imibare y’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka igaragaza ko mbere ya COVID-19 imipaka ihuza u Rwanda na RDC yanyuragaho abagenzi ibihumbi 12 barimo abakoreshaga bisi n’abanyamaguru. Aho iki cyorezo kiziye abanyura kuri iyi mipaka baragabanutse bagera kuri 6000 mu 2021.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!