Ishami rya mbere ry’iri soko ryafunguwe mu Rwanda, ririmo ubwoko butandukanye bw’inyongeramirire, imashini zigorora umubiri na serivisi zitandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa Mega Global Link yavuze ko bafunguye ibiro muri Canada kugira ngo bagure imipaka banafasha abantu gukora ishoramari bakoresheje ikoranabuhanga.
Yavuze ko i Toronto muri Canada hagiye gufungurwa isoko ry’ibicuruzwa nk’ibiri mu Rwanda, bakazajya banabitumiza banyuze ku ikoranabuhanga bigahita bibageraho.
Ati “Mega Global Market ifite ibicuruzwa birindwi by’ubuzima bikenerwa n’abagabo, abagore n’abana mu kurinda indwara ndetse no gufasha abatangiye kurwara. Bituruka mu nganda zacu zitandukanye ziri mu Bushinwa, Amerika ndetse no mu Buhinde.”
Iri soko kandi ririho imashini zirindwi zifasha kugorora umubiri, zirimo ikangura ibice by’umubiri byasinziriye, irambura amagufwa y’umugongo, izikandakanda kuva mu birenge kuzamura n’izindi.
Ati “Ibi byose ni ukugira ngo ubuzima bugende neza, ni ukugira ngo vuba cyane bamwe bataka umugongo, abarwaragurika bibe byagiye. Byari biri mu iduka risanzwe i Kigali ariko bigiye kugera aha Toronto kandi tubishyire na New York rwagati aho ababikeneye bose babikura.”
Dr Habumugisha avuga ko abantu bakorana na Mega Global Market binyuze mu bu buryo butandukanye burimo kuba umukiliya w’ibicuruzwa na serivisi.
Ubundi buryo bwo gukorana na bo “ni ukuduhagararira. Washora amafaranga ugafata umwe mu mijyi iri hano Canada hanyuma tukaguha ibicuruzwa, inyunganiramirire, imashini inganda zacu zikakugemurira tukagukorera na konti yawe aho ibicuruzwa byawe byajya bisohoka biriho amazina yawe uko ubishatse bitewe n’ubushobozi bwawe.”
Yahamije ko bashobora no guha umuntu bicuruzwa akazajya yishyura buhoro buhoro.
Yanavuze ko batanga serivisi zirindwi zirimo gufasha abakeneye kujya kwiga mu bihugu bitandukanye, nka Amerika, Canada ndetse n’i Burayi; gufasha abakeneye gutembera, gufasha abakeneye kugenda bagiye mu kazi ndetse no gutura muri rusange.
Ati “Izo ni serivisi zikenerwa na buri wese, mwajyaga muzikenera tukabafasha ariko tudafite ibiro muri ibyo bihugu.”
Serivisi yo guhuza abakozi b’abakoresha yabarizwaga i Burayi gusa yavuze ko igiye kujya inatangwa muri Canada na USA kuko na ho bazaba bahafite icyicaro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!