Isibo yahize izindi mu Karere ka Nyarugenge yagabiwe inka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukuboza 2020 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatanze inka y’Indashyikirwa ku Isibo y’Ubutwari yo mu Mudugudu w’Ituze, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Muhima nk’iyahize andi 3061 mu bikorwa bitandukanye.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 5 Ukuboza 2020, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubwitange.

Isibo y’Ubutwari yashimiwe ko yakoze ibikorwa bitandukanye birimo kubakira umuturage witwa Gasigwa Jean inzu igeze ku musozo, kugira 100% y’ubwitabire muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza no gutanga mu yandi masibo inkunga ku baturage bafite ikibazo cyo kubona mituweli no kubakangurira kwizigamira mu Kigega Ejo Heza.

Gasigwa wubakiwe inzu yagaragaje ko atari azi Isibo icyo aricyo ariko ashima ubuyobozi bwashyizeho iki gikorwa kuko ari uburyo bwo gufatanya no kuzamurana.

Yagize ati “Kubera uburyo nari narihebye nararaga hejuru y’inzu kugira ngo itangwira, ariko kuva Isibo y’Ubutwari yatekereza kunyubakira byampaye ishema mu bandi.’’

Muri iyo nzu ye hari icyumba yari yaragize icyo kunyweramo ibiyobyabwenge we na bagenzi be ariko ubu inzu yubakiwe yayise ‘AKARABO K’IMUSOZI’, mu kugaragaza ko ari icyitegererezo.

Habyarimana Naphtal uri mu baturage b’iyi sibo yagaragaje ko batekereje kuri Gasigwa nyuma yo kubona ko asa nk’ubangamye bitewe n’ikigare cy’abo bagendanaga biganjemo abanywa ibiyobyabwenge.

Asobanura ko bahisemo kumufasha no kumwubakira ngo barebe ko yakongera kugira icyizere cy’ubuzima.

Yagaragaje ko inzu bamwubakiye ifite ibyumba birindwi birimo ibice bitatu aho kimwe azakibamo ibindi bibiri bigakodeshwa bigashobora kumuha ubushobozi bwo kubaho kandi biteguye no kumufasha kuba yakwiga imyuga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yashimiye ibyakozwe n’Isibo y’Ubutwari, agaragaza ko ubuyobozi bugiye gushaka izindi nzego zamukurikirana akitabwaho.

Yagaragaje ko iki gikorwa ari kimwe mu bigaragza ko ku bufatanye n’ubwitange byose bishobora kugerwaho.

Yagize ati “Turashishikariza abaturage b’akarere kugira ibikorwa by’ubwitange kuko bigaragara ko byatugeza kuri byinshi nk’abaturage ndetse n’igihugu.”

Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwitange wizihijwe mu Rwanda ku nshuro ya karindwi mu nsanganyamatsiko igira iti “Twese hamwe ntacyo tutageraho dukoresheje Ubwitange /Ubukorerabushake.’’

Isibo yahize izindi mu Karere ka Nyarugenge yagabiwe inka
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yashimiye ibyakozwe n’Isibo y’Ubutwari
Isibo y’Ubutwari yashimiwe ko yakoze ibikorwa bitandukanye birimo kubakira umuturage witwa Gasigwa Jean inzu igeze ku musozo
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, asiga irangi mu nzu yubakiwe umuturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .