00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyirwaho ry’inzira za bisi zitwara abagenzi rizageragezwa mu mezi atandatu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 12 September 2024 saa 06:12
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yatangaje ko inzira ziharirwa bisi zitwara abagenzi [Dedicated bus Lane] zizatangira kugeragezwa mu mezi atandatu ari imbere.

Inzira za bisi nini zitwara abagenzi zizafasha mu koroshya urujya n’uruza ndetse n’umuvundo w’ibinyabiziga byatumaga abakoresha uburyo bwa rusange mu ngendo batinda mu mihanda.

Ntirenganya Emma-Claudine yabwiye The Newtimes, ko gushyiraho inzira zagenewe bisi zitwara abagenzi gusa, ari umwe mu mishinga migari ya guverinoma izafasha mu gukemura ibibazo by’ingendo.

Yagaragaje ko bishobora gutuma abantu bahitamo gukoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange kurusha uko bakoresha izabo bwite kuko bizagabanya igihe umuntu amara ategereje bisi kikava ku minota 30 kikagera kuri 15.

Ati “Mu mezi atandatu tuzatangira gukora igererageza ry’inzira zihariye za bisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange, aho ibice by’imihanda bizajya biharirwa bisi zitwara abagenzi mu masaha baba ari benshi [peak hours].”

Bitewe n’imiterere y’Umujyi wa Kigali usanga amasaha abagenzi baba ari benshi ari mu gitondo guhera saa 6:00-10:00 ndetse na nimugoroba kuva saa 17:00-22:30.

Umujyi wa Kigali wagaragaje ko uri gushyiraho ibikorwaremezo bizawufasha mu gukora igeregeza kuri uwo mushinga.

Biteganyijwe ko igeragezwa ryabyo rizahera ku muhanda uva mu Mujyi-Rwandex-Sonatubes-Giporoso, bikazakomereza ku mihanda wo mu Mujyi-Kimironko n’umuhanda wo mu Mujyi-Kicukiro.

Umujyi wa Kigali ukomeje gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo by’imihanda ishobora kwifashishwa nk’uwa Kimicanga-Kacyiru-Golf Course-Nyarutarama ushobora kwifashishwa n’abatuye Kibagabaga, Kimironko na Remera berekeza mu Mujyi.

Hari undi muhanda uri inyuma y’ahahoze ari Sports View Hotel uteganye na Stade Amahoro-Kagara-Baho Hospital-Nyarutarama ndetse n’umuhanda wa Kabeza-mu Itunda-Busanza ushobora gufasha abavuye muri Kanombe, Niboyi n’ahandi batanyuze mu muhanda mugari.

Mu bindi Umujyi wa Kigali uteganya gukora mu birebana no guteza imbere ubwikorezi rusange, ni ukubaka gare ya Nyabugogo ishobora kuzura mu 2027 aho biteganyijwe ko izatwara ari hagati ya miliyoni 100$ na 150$.

Hari kandi undi mushinga wo gukoresha utumodoka two mu kirere, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, aherutse gutangaza ko inyigo yawo yarangiye kandi ko uri mu bizakorwa mu myaka itanu iri imbere.

Umujyi wa Kigali urateganya gukora igerageza ry'inzira zahariwe bisi zitwara abagenzi mu mezi atandatu ari imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .