00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka PL ryatangiye guhugura abayoboke baryo ku kwihangira imirimo

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 20 October 2024 saa 11:29
Yasuwe :

Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu [Parti Libéral- PL], ryatangije gahunda yagutse yo guhugura abayoboke baryo ku kwihangirira imirimo ibyara inyungu n’uko yageza abaturage ku iterambere rirambye, gahunda yuzuzanya n’icyerekezo cy’igihugu.

Aya mahugurwa yatangiye ku wa 19 Ukwakira 2024, atangirira mu Ntara y’Amajyaruguru, aho abayobozi b’iri shyaka n’abayoboke baryo bahuriye mu Karere ka Rulindo.

Ubuyobozi bwa PL bwatangaje ko aya amahugurwa yateguwe hagamijwe gusobanurira abayoboke b’Ishyaka gahunda ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere, no kubagaragariza uruhare bayigiramo.

Yateguwe ku bufatanye n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, NFPO.

Visi Perezida wa Mbere w’Ishyaka PL, Munyangeyo Théogène, yagaragaje no mu nkingi eshatu z’iri shyaka harimo n’ingaruka nziza ku majyambere, akaba ari no muri urwo rwego iyi gahunda yashyizweho.

Ati “Buriya igihugu aho cyerekeza ni ku iterambere rishingiye ku bikorera. Uko kwikorera rero guhera ku muntu ku giti cye, tukamwigisha uko yabyaza umusaruro ibitekerezo bye, urwo ruhare rwa buri muturage rero rurakenewe.”

“Iyo uhuguye umuntu ukamuha ubumenyi akagaragaza igitekerezo, twiga uko cyashyirwa mu bikorwa. Tubakangurira gahunda zinyuranye zashyizweho n’igihugu nk’ibigega bibunganira n’ibindi.”

Yavuze ko hazajya habaho gukurikirana abo bayoboke ba PL.

Ati “Nyuma y’amezi atatu cyangwa atandatu tuzajya tubasura turebe aho bagejeje, twongere turebe aho bageze bashyira ibitekerezo mu bikorwa tubereka inzira nziza y’uko bakora.”

Gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri [NST2] izagenderwaho mu myaka itanu, yubakiye ku nkingi eshanu z’ingenzi harimo guhanga imirimo, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ireme ry’uburezi, kurwanya igwingira n’imirire mibi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.

Guverinoma yiyemeje ko muri iyi gahunda, hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

Umucungamutungo w’Ishyaka PL mu Ntara y’Amajyaruguru, Sano Théogène, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko ari mu murongo wuzuzanya na Gahunda ya Guverinoma.

Ati “Aya ni amahugurwa ajyanye no kwihangira umurimo, njye isomo rikomeye nabonyemo ni uko dukwiye kubyaza umusaruro amahirwe aturi hafi. Buri wese akibaza ati ese muri aka karere cyangwa uyu murenge ni iki gikenewe nakora nka rwiyemezamirimo cyazanira inyungu abandi.”

Bana Benitha Ingrid ugaharariye urubyiruko mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko “Twize byinshi byagarukaga cyane ku kwihangira umurimo [...] ku mumaro w’aya mahugurwa, wayaciye amazi ntacyo yakumarira ariko ubishyizemo imbaraga ukabikunda byakwemera. Hano mpakuye gutekereza cyane nkiga imishinga no kwigirira icyizere.”

Iyi gahunda yatangirijwe mu Ntara y’Amajyaruguru, aho hahuguwe abahagarariye abayoboke ba PL ku rwego rw’akarere mu turere tugize iyi ntara, ndetse gahunda ikazakomereza no mu zindi ntara ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu [Parti Libéral- PL], ryatangije gahunda yagutse yo guhugura abayoboke baryo ku kwihangirira imirimo ibyara inyungu
Bana Benitha Ingrid ugaharariye urubyiruko mu Ntara y’Amajyaruguru, yagaragaje ko kimwe mu byo yigiye muri aya mahugurwa harimo no kwigirira icyizere
Aya mahugurwa yari yitabiriwe n'abahagarariye abayoboke ba PL ku rwego rw'akarere mu Ntara y'Amajyaruguru
Abari bitabiriye aya mahugurwa bamurikiwe ababahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko
Abahagarariye abayoboke ba PL ku rwego rw'akarere mu Majyaruguru
Nyuma y'aya mahugurwa abari aho bacinye akadiho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .