00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka PL ryashyikirije NEC Kandidatire ku mwanya w’Abadepite

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 May 2024 saa 08:03
Yasuwe :

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL, ryashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire yaryo ku mwanya w’Abadepite mu matora ategenyijwe muri Nyakanga 2024.

Tariki ya 14 Nyakanga 2024 nibwo Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite 54, mu gihe ab’imbere mu gihugu bazatora ku wa 15 Nyakanga 2024.

Mu gihe habura amezi make ngo amatora abe, imyiteguro igeze kure kuko kuri ubu NEC yatangiye kwakira kandidatire z’abifuza kuba abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’umwanya w’Abadepite.

Kandidatire zizatangwa guhera tariki ya 17 Gicurasi 2024 kugeza ku wa 30 Gicurasi 2024.

PL yatanze urutonde ruriho abadepite 54 bazayihagararira mu matora y’Abadepite kuko yahisemo gushyigikira umukandida watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida Kagame.

Umunyamabanga Mukuru wa PL, Umuhire Adrie, yagaragaje ko ishyaka PL rishaka gusaba amajwi Abanyarwanda kuko ryiteguye kubageza kuri byinshi byiza mu bihe biri imbere rihagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati “Imigabo n’imigambi byacu bishingiye ku mahame atatu ariyo ukwishyira ukizana, ubutabera n’amajyambere ndetse akanashingira ku nkingi z’imiyoborere y’igihugu cyacu.”

Yakomeje ati “Harimo byinshi bitandukanye twifuza kugeza ku banyarwanda, nko mu miyoborere twishimiye uko igihugu cyiyobowe na demokarasi y’ubwumvikane igihugu cyahisemo rero turayishimangira kandi twifuza ko Abanyarwanda bazadushyigikira kugira ngo dutange umusanzu twishyiriraho abayobozi batubereye, dukomeza gushimangira ubutabera bubereye Abanyarwanda ariko tunifuza igihugu gifite ubukungu buteye imbere mu byiciro byose.”

Yagaragaje ko ishyaka PL ryahisemo gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi kuko babonye ko igihugu kiyobowe neza kandi ko Paul Kagame ari we babonye ukwiye gukomeza kuyobora igihugu bitewe n’ibyo yagejeje ku banyarwanda mu myaka amaze ayobora igihugu.

Nyuma yo gutanga kandidatire, NEC izatangaza abakandida ntakuka bemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’uw’Abadepite ku wa 14 Nyakanga 2024.

Uretse abakandida batanzwe n’imitwe ya Politiki ariko n’abakandida bigenga bashaka kwiyamamaza nabo batangiye gutanga kandidatire zabo kugira ngo hazasuzumwe izujuje ibisabwa.

NEC igaragaza ko abifuza kwiyamamaza nk’abakandida bigenda ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu kuri ubu ni umunani mu gihe ku mwanya w’Abadepite bagera kuri 41 bahawe inyandiko zibemerera gushaka imikono.

Umunyamabanga Mukuru wa PL, Umuhire Adrie atanga kandidatire yabo
Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa asuzuma kandidatire ya PL

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .