Ubuyobozi bw’iryo shyaka bwabigarutseho ku wa 16 Gashyantare 2025 mu nama ya Biro Politiki, aho ryanaganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ingaruka zacyo ku Rwanda.
Ryagaragaje ko ibyo bihugu byamaze kugaragaza inshuro nyinshi ko bifite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda bityo ko ari ingenzi kwamagana uwo mugambi mubisha.
Itangazo rikomeza rigira riti “PDI yamaganye ubufatanye bwa RDC, u Burundi na bimwe mu bihugu bya SADC bukomeza gutuma FDLR ikorana n’ingabo z’ibyo bihugu muri gahunda yo guhungabanya umutekano n’ubusugire bw’u Rwanda.”
PDI kandi yamaganye ibihugu by’i Burayi bikomeje gukangisha gufatira u Rwanda ibihano mu gihe bikomeje guceceka bikirengagiza ikibazo cy’ibihugu bikorana na FDLR isanzwe ari Umutwe w’iterabwoba, ku bwicanyi buganisha kuri Jenoside bukorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi bavuga i Kinyarwanda mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Ryakomeje rishimira Perezida Paul Kagame kuri politiki ihamye, yubatse inzego z’umutekano z’u Rwanda harimo n’Ingabo z’Igihugu, RDF, zabaye iz’umwuga kandi zubakiwe ubushobozi bukwiye.
Ryashimiye kandi Ingabo z’u Rwanda zubatse ubwirinzi buhamya bwanashoboye gukumira bimwe mu bisasu byaraswaga ku Rwanda biturutse muri RDC bigatuma bitangiza byinshi.
Riti “PDI irashimira RDF ku buhanga n’ubushobozi yagaragaje mu gukumira ibyago byari byagambiriye gusenya u Rwanda biturutse muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo.”
PDI irangajwe imbere na Sheikh Mussa Fazil Harerimana ryagaragaje ko rishyigikiye byimazeyo ingamba z’ubwirinzi zafashwe n’u Rwanda.
Ryasabye Abanyarwanda bose aho bari gukomeza kwamagana abifuriza u Rwanda inabi himakazwa umuco wo kwihesha agaciro no kwishakamo ibisubizo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!