Ishyaka PDC ryasabye abanyarwanda kunga ubumwe mu kwibohora ibibazo birimo amakimbirane yo mu miryango

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Nyakanga 2020 saa 02:39
Yasuwe :
0 0

Ishyaka Riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC) ryatangaje ko mu gihe abanyarwanda bizihiza imyaka 26 igihugu kibohowe, byinshi mu byo Ingabo za RPA zaharaniraga byagezweho by’umwihariko amahoro n’umutekano no kwishyira ukizana kuri buri munyarwanda.

Tariki ya 04 Nyakanga, u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora wabaye imbarutso y’iterambere ndetse ugashyira iherezo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe.

Perezida wa PDC, Mukabaranga Agnès, yatangaje ko Ingabo za RPA zijya gutangira urugamba rwo kubohora igihugu, icyerekezo zari zifite icyo gihe cyatanze umusaruro kandi ko icyari kigamijwe kigerwaho.

Ati “Nta munyarwanda ugihejwe mu gihugu cye nk’uko byari bimeze. Iterambere turifitemo uruhare twese nta n’umwe uhejwe. U Rwanda ntirukiri nk’igihugu gusa, ni u Rwanda ruhagaze neza imbere ariko no mu karere ruhagaze neza, muri Afurika ni uko. Hari byinshi igihugu cyagezeho twishimira.”

Mukabaranga yavuze ko PDC nk’umutwe wa Politiki, uru rugendo itarurebera ku ruhande ahubwo ko igira uruhare umunsi ku munsi binyuze mu nzego z’ubuyobozi ibarizwamo yaba iza leta n’iz’abikorera.

Ati “Twe twibuka neza ko n’igihe ingabo za RPA zarwanaga urugamba, muri iriya mishyikirano ya Arusha, PDC yari irimo. Mu mitwe ya politiki mike yagiye i Arusha mu biganiro [PDC] yarimo. Nacyo turacyishimira kandi twakomeje uwo murongo w’uko ntawe ugomba guhezwa mu gihugu. Kuwuharanira kuva muri za 90 kugera muri 94 ntibyari byoroshye.”

Aho RPA ifatiye igihugu, avuga ko yahise itangiza ibiganiro n’indi mitwe ya politiki yashakaga iterambere ry’u Rwanda kugira ngo hatagira umuntu uhezwa, PDC itangira ubwo ijya mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu. Ubu PDC ihagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko mu mitwe yombi.

Mukabaranga yakomeje avuga ko mu gihe iterambere rigaragarira amaso, hakiri n’ibindi bikwiye kwitabwaho, kandi bisaba ubufatanye bwa buri munyarwanda. Yatanze urugero ku bibazo by’amakimbirane mu miryango.

Ati “Bigira ingaruka ku rubyiruko rw’ejo. Iyo umwana adafite aho akurira heza, akura nabi akazagira ibibazo mu kindi gihe. Urubyiruko ni rwo ruri gutegurwa. Ubu abavutse nyuma ya 1994, barangije Kaminuza, ubu bamwe bari no mu buyobozi. Bagize imikurire mibi, na za ndangagaciro RPA na RPF binjiranye, zo gukunda igihugu no kugikomeraho, bacyitangira, ubumwe n’ubwiyunge; dushobora kubibura niba abo twibwira ngo bazadusimbura bari gukurira mu makimbirane.”

Yavuze kandi ko uburezi bw’u Rwanda bukwiriye kubakira ku ireme ry’uburezi, rikibanda kandi ku kureba hanze yarwo ku buryo abarangije kwiga mu Rwanda baba bafite ubushobozi bwo kujya guhangana ku isoko ry’umurimo mu bindi bihugu.

Iri shyaka rivuga ko ritegura amahugurwa ku bayoboke baryo bakigishwa uburyo bwo kwirinda amakimbirane mu miryango, ihohoterwa n’ibindi bibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Senateri Mukakalisa Jeanne D’Arc ubarizwa muri iri shyaka, yavuze ko uko hakozwe amahugurwa, ingingo ijyanye n’ubuzima bw’umunyarwanda muri rusange ari imwe mu zitabwaho.

Ati “Ntabwo wakubaka igihugu utubatse umuryango. Hari n’ikibazo kijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nabyo bigaruka ku muryango, urugo rurimo amakimbirane usangamo ibyo bibazo. Abana b’abakobwa byabyara inda zitateganyijwe, urumogi, izo ngingo zose tuziganira n’abayoboke bacu, tukabasaba kuba intumwa z’aho batuye. Twe tubasaba kwimakaza ubuvandimwe.”

Yavuze ko muri uku kwezi, bateganya amahugurwa azahabwa urugaga rw’abagore, ku buryo bazungurana ibitekerezo ku ngingo zirimo n’amasomo bigishijwe n’ibihe bya COVID-19 igihugu kirimo.

Iri shyaka ryasohoye itangazo ryifuriza Perezida Kagame n’abanyarwanda umunsi mwiza wo kwibohora. Rivuga ko imiyoborere ya Perezida Kagame ari ntagereranwa mu gushakira umunyarwanda wese imibereho myiza.

Perezida wa PDC, Mukabaranga Agnès, yashimiye Perezida Kagame ku bw'imiyoborere ye yimakaje iterambere rya buri munyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .