Ishusho ya Nyamirambo ku Munsi wa Eid al-Fitr yizihirijwe mu ngo (Amafoto & Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Gicurasi 2020 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abandi ku Isi mu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan bari bamazemo ukwezi.

Kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, bitandukanye n’indi myaka aho byari bimenyerewe ko isengesho rusange ryo kwizihiza Eid al-Fitr ribera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo no mu tundi duce two hirya no hino mu gihugu; iry’uyu mwaka ryo siko ryagenze.

Mu yindi myaka uyu munsi warangwaga n’akanyamuneza, wasangaga buri wese yacotsemo umwambaro umubereye nka wa wundi wo guserukana mu bukwe bw’inshuti, akisunga bagenzi be bakajya gusangira umunezero basoza igisibo.

Abandi babaga ari uruvunganzoka muri stade zitandukanye mu Rwanda aho babaga bagiye mu isengesho rusange ryo kwizihiza Eid al-Fitr.

Kuri iyi nshuro uyu munsi, iri sengesho ryizihirijwe kuri Televiziyo na Radio by’Igihugu, kubera ingamba zafashwe mu guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus.

Isengesho ryo ku wa 24 Gicurasi 2020 ryayobowe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim. Abayoboke b’Idini ya Islam bakaba barikurikiye bari mu ngo zabo kuko batashoboraga kujya mu misigiti kuko amakoraniro y’abantu benshi atemewe.

IGIHE yatembereye muri Nyamirambo ahabarizwa benshi mu bayoboke b’Idini ya Islam mu rwego rwo kureba uko bawizihije.

Umunyamakuru yasanze abantu ari urujya n’uruza, nk’ibisanzwe mu mihanda harimo bake bambaye amakanzu maremare, abandi bateye udutebe mu ngo baganira mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Imisigiti yose yariho ingufuri kuko itemerewe gufungura mu kwirinda icyorezo cyugarije Isi.

Abana n’abagore bo barimo batunganya ibyo kurya, bitegura kwizihiza binoze uyu munsi uhabwa icyubahiro n’abayisilamu benshi ku Isi yose.

Uwitwa Habimana Issa yabwiye IGIHE ko kuba uyu munsi wabaye abantu basabwa kwirinda Coronavirus, bakawukorera mu ngo ntacyo byabahungabanyijeho cyane.

Ati “Twabyitwayemo neza. Abatuyobora batubwiye gusengera mu ngo kugira ngo twirinde icyorezo, nta mbogamizi twahuye nazo urebye.”

Yihanganishije Abayisilamu bose ku kuba igisibo cyarahuriranye n’ibihe bisadanzwe.

Minani Hemed usanzwe ari na Perezida w’Abafana ba Kiyovu Sports, we yavuze ko batangiye kwizihiza umunsi wa Eid al-Fitr igihe bari barangije gusiba umunsi wa nyuma.

Yagize ati “Ntabwo twemerewe gutumira abavandimwe b’abakirisitu nk’uko byari bisanzwe ariko ubu ntibyemewe kubera ko twaba twishe ingamba zo kwirinda Coronavirus zashyizweho na leta.”

Yavuze ko ubusanzwe ingamba zo gukaraba intoki zashyizweho na leta mu kwirinda Coronavirus, zikwiriye buri mu Islam wese kuko idini rivuga ko bakwiriye kugira isuku kuko ntawe uzajya mu ijuru atayifite.

Ati “Leta irimo kwibutsa ibyo Imana yatwigishije, intumwa y’Imana Muhammad yatubwiye ko igihe cyose hazaza indwara y’icyorezo ikandura abantu bamwe abasigaye batarandura ngo bazitandukanye n’abayirwaye.”

Akomeza avuga ko kuba mu Rwanda nta muntu urahitanwa na Coronavirus, ari ikintu bakwiriye guha agaciro ariko ntigituma birara kugira ngo hatagira abanduriramo iki cyorezo.

Ati “Byaba byize mu Islam uyu munsi utaturangaje, tugakomeza kumva ko ari icyorezo, ari umwanzi dufite utumye tudasangira n’abavandimwe bacu nk’uko byaba bisanzwe. Turi kwishimira ibyiza ariko tukababazwa n’uko ikimenyetso cyo gusangira cyari kiriho kitari bukorwe bitewe n’icyorezo. Turateganya ko mu gihe kiri imbere tuzishima cyane.”

Minani yavuze ko igihombo cyo kwizihiza Eid al-Fitr mu gihe cya Coronavirus cyageze no borozi b’ihene n’inkoko babaga barazibikiye Abayisilamu ku munsi nk’uyu.

Yabwiye abayisilamu batoye Paul Kagame bose ko bakwiriye kwiha amashyi kuko ingamba yafashe zo kurwanya Coronavirus hari umusaruro ukomeye zatanze mu gihugu ugereranyije n’ibindi bihugu bituranye n’u Rwanda.

Uwamahoro Madina yavuze ko kwizihiriza uyu munsi mu ngo atari bibi cyane, ndetse akaba ashimira Imana ko babashije kubona amafunguro ndetse bikaba byabaye baratangiye gusubira mu mirimo.

Ati “Abana bari bamenyereye ko barangije kurya bajya kwishimisha, wenda niyo mbogamizi ihari ariko ahandi turi amahoro turashima Imana.”

Tizzo wo mu itsinda rya Active we yavuze ko nta mbogamizi zidasanzwe yahuye nazo kubera Coronavirus, yemeza ko byari byiza ku ruhande rumwe kuko nta bindi bishuko byari bihari.

Ati “Urebye nta mbogamizi nyinshi twahuye nazo, twakomeje gusengera mu ngo, ikindi navuga ko bamwe byababereye byiza kuko nta yindi myidagaduro, nta tubari n’ibindi byarangaza umuntu. Ntekereza ko Imana iba ifite impamvu yabikoze kugira ngo igarure abantu ku murongo.”

Yakanguriye Abayisilamu gukomeza kwiyegereza Imana kuko ariyo igenga byose.
Yakomeje ati “Nkeka ko hari igihe baba bibeshya ko aribo ba boss ariko ikagenda itunyomoza, ikatwicaza hasi kugira ngo itwereke ko ariyo ishobora byose. Hari n’ikindi gishobora kudutera kigatuma tutagera mu ngo zacu, ibyo byose ni ibintu bibaho ngo biwereke ko Imana ariyo ishobora byose.”

Eid al-Fitr ni umunsi uba ari ikiruhuko ku bakozi bose mu Rwanda, inshuti n’abavandimwe bakishimana n’abayisilamu kuri uwo munsi mukuru.

Igisibo ni rimwe mu mahame atanu ya Islam risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.

Abantu bari bari ku mihanda ntabwo umunsi wizihijwe nk uko bisanzwe
Abayisilamu bo Murenge wa Rwezamenyo aho IGIHE yatembereye bari bicaye bari kuganirira mu matsinda ariko bubahiriza ingamba zashyizweho mu kurwanya Coronavirus
Habimana Issa yari yiteguye uyu munsi nubwo yawizihirije mu rugo
Imihanda y'i Nyamirambo yari urujya n'uruza rw'Abayisilamu batandukanye bambaye bijyanye n'idini ryabo
Minani Hemed yashimye Perezida Kagame wafashe icyemezo cyo gukomeza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus
Tizzo wo mu Itsinda rya Active we yavuze ko nta mbogamizi zidasanzwe yahuye nazo kubera Coronavirus
Yari afite akanyamuneza ku munsi wizihirijwe Eid al-Fitr
Urujya n'uruza mu mihanda ya Nyamirambo rwari rwagabanutse
Abayisilamukazi bizihije Umunsi wo gusoza Igisibo mu buryo bwihariye. Wasanze bambaye udupfukamunwa
Abayisilamu bizihirije Eid al-Fitr mu ngo zabo
Kuri uyu munsi Abayisilamu barateka bagasangira n'inshuti zabo
Uwamahoro Madina yavuze ko kuba bizihije uyu munsi mu ngo atari bibi
Uwamahoro yari gutegurira umuryango we ibyo kurya bijyanye na Eid al-Fitr
Umuhoza Halima IGIHE yamusanze mu rugo ari gutegura ibijyanye no kwizihiza uyu munsi
Umuhoza Halima yavuze ko bishimye kuba basengeye mu ngo ariko kuba batasengeye mu stade bikaba byabakomye mu nkokora ho gatoya
Ibyo kurya byatangiye gutegurwa mu gitondo cya

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .