00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishusho y’umutungo ku isonga y’ibizigwaho mu nteko rusange ya Rayon Sports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 July 2022 saa 08:39
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Rayon sport bwatumije Inama y’Inteko Rusange izigirwamo ingingo eshanu zirimo no kurebera hamwe ishusho y’umutungo w’iyi kipe iri kwitegura Shampiyona.

Iyi nama yatumiwemo Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi, Komite Nkemurampaka n’abayobozi bose b’amatsinda y’abafana (fan clubs), aho iteganyijwe kuba ku itariki ya 30 Nyakanga 2022 Saa yine z’igitondo, ikazabera ‘Grazia Apartments’ ku Kimihurura.

Byitezwe ko iyi Nama izigirwa ibijyanye no kugaragaza ishusho y’umutungo, gahunda y’ibikorwa by’umwaka utaha n’ingengo y’imari yabyo.

Abazitabira iyi nama kandi bazagaragarizwa raporo y’ibikorwa bya Komite N yobozi, Raporo y’Ibikorwa bya Komite Nkemurampaka na raporo y’Ibikorwa bya Komite Ngenzuzi.

Rayon Sports yaherukaga gukora Inama y’Inteko rusange mu Kwakira 2020, ari nabwo Uwayezu Jean Fidele yatorerwaga kuyobora iyi kipe mu gihe cy’imyaka ine.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatumije Inteko Rusange izarebera hamwe ishusho y'umutungo muri iyo ikipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .