Ishusho y’ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda mu 2019: Ikiganiro na Amb.Nduhungirehe (Video)

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 6 Mutarama 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Ububanyi n’Amahanga ni kimwe mu bice bikomeye bigize ubuzima bw’igihugu icyo ari cyo cyose. Iterambere ryabwo ni umusingi ukomeye mu mibanire myiza y’ibihugu n’ababituye ndetse n’isoko y’amahirwe menshi y’amajyambere.

U Rwanda, ntiruhwema gutsura umubano n’ibindi bihugu yaba ibyo muri Afurika ndetse no ku yindi migabane.

Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb.Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko umwaka wa 2019 wagenze neza mu bubanyi n’amahanga bw’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Amb. Nduhungirehe yagarutse ku mubano w’u Rwanda na Uganda, u Burundi, RDC n’ibindi bihugu bya kure, ndetse no ku cyerekezo cy’ububanyi n’amahanga mu 2020.

IGIHE : Mwaduha ishusho y’Ububanyi n’Amahanga bw’u Rwanda mu 2019?

Amb.Nduhungirehe: Umwaka wa 2019 wagenze neza, wari umwaka mwiza k’Ububanyi n’Amahanga bw’u Rwanda, wanakurikiye ndetse indi myaka yawubanjirije. Mu mwaka wa 2016, hano i Kigali habereye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho basabye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuyobora itsinda ryo kuvugurura umuryango kugira ngo urangwe n’ibikorwa bihamye ndetse no kwigira.

Hari ibyemezo byafashwe bijyanye no kwigira ku byerekeye ingengo y’imari muri uyu muryango, kandi iryo tsinda riracyakomeje imirimo yaryo riyobowe na Perezida wa Repubulika.

Mu 2018, u Rwanda rwatorewe kuyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida wa Repubulika yatowe na bagenzi be kuyobora uyu muryango.

Hanyuma rero uyu mwaka turangije wa 2019, u Rwanda rwayoboraga umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community), tukaba tukinawuyoboye kugeza mu kwezi kwa Gashyantare 2020.

Hari kandi n’ibindi by’ingenzi, nko kuba Louise Mushikiwabo yaratorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie) mu Ukwakira 2018.

Hari no kuba u Rwanda rwaratorewe kuzakira inama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma mu muryango wa ‘Commonwealth’, izabera i Kigali mu mpera za Kamena 2020, ndetse u Rwanda rukaba ruzayobora uwo muryango mu myaka ibiri izakurikira (2020-2022).

Ibi byiyongera ku bindi byagiye bikorwa mu rwego rwo gutsura umubano hagati y’ibihugu, aho hari za ambasade nshya zagiye zifungurwa mu Rwanda. U Rwanda narwo rwafunguye za ‘ambasade’ nshya mu mahanga, nk’iy’i Doha muri Qatar, hari na ambasade yari iriho mu Mujyi wa Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yahawe ambasaderi.

Hari kandi na ambasade zafunguwe muri Maroc, Ghana, n’ahandi, bigaragaza ko umubano w’u Rwanda n’ubutwererane bigenda bitera imbere, binajyanye n’ibindi bikorwa byo guteza imbere ishoramari n’ubukerarugendo mu Rwanda.

Mu 2018, hari amasezerano u Rwanda rwagiranye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, agamije guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda, kandi ayo masezerano akaba yaragize inyungu. Hari kandi n’andi masezerano u Rwanda rwagiranye n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa mu mpera z’umwaka wa 2019.

Hari n’ibindi bikorwa byagiye bikorwa, nk’amasezerano yasinywe na Leta ya Qatar yo gushora imari mu kibuga cy’indege cya Bugesera, aho bazafatamo imigabane igera kuri 60%, bigamije kubaka kiriya kibuga kizaba kiri mu bibuga by’indege binini cyane ku mugabane wa Afurika. Mu bihe bya mbere biteganyijwe ko iki kibuga kizakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka, bakazikuba kabiri nyuma yo kucyuzuza neza.

Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko umwaka wa 2019 wabaye mwiza mu bubanyi n'amahanga hagati y'u Rwanda n'ibindi bihugu

IGIHE: Muri urwo rugendo rw’ubutwererane n’ubuhahirane, ni izihe mbogamizi u Rwanda rwahuye nazo?

Amb.Nduhungirehe: Haracyari ibibazo mu karere u Rwanda ruherereyemo, turi mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ariko hashize imyaka hafi itanu hari ibibazo u Rwanda ruterwa na bimwe mu mu bihugu by’ibituranyi cyane cyane u Burundi na Uganda.

Ikibazo cy’u Burundi cyatangiye mu 2014 bishyira 2015, aho hari imitwe yitwaje intwaro nka FDLR n’indi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda yagiye inyura i Burundi igahungabanya umutekano mu bice bikikije ishyamba rya Nyungwe.

Ni ikibazo kimaze imyaka turi kureba uko twakemura nk’igihugu, kuko uko twebwe tubivuga, ni ikibazo kiri hagati y’abarundi ariko bo bagashaka kugira u Rwanda urwitwazo rw’ibibazo biri imbere mu gihugu cyabo.

Twe nk’u Rwanda tuvuga ko ikibazo cy’i Burundi nigikemuka hagati y’Abarundi, icyo gihe u Rwanda rwiteguye kubana neza n’icyo gihugu, ariko ikibazo cyo kiracyahari.

Hari kandi n’ikibazo cya Uganda, aho hari ibibazo bitatu u Rwanda rwagaragaje bishingiye cyane cyane ku gushyigikira imitwe yitwaje intwaro y’iterabwoba ibangamiye u Rwanda ya RNC, FDLR, n’indi iyishamikiyeho. Hakaba ikibazo cyo guhohotera abanyarwanda no kubakorera iyicarubozo muri Uganda, ndetse n’ikibazo cyo kubangamira ubukungu bw’u Rwanda.

Ibyo byose u Rwanda rwarabivuze hari n’amasezerano yashyiriweho umukono mu mwaka ushize (Amasezerano ya Luanda) tariki ya 21 Kanama; ariko nyuma y’ayo masezerano u Rwanda rwasanze nta kigaragara cyakozwe kugira ngo ikibazo gikemuke n’inama zagiye zikurikira, hari iyabaye tariki ya 16 Nzeri 2019 hano i Kigali n’iyabaye tariki ya 13 Ukuboza 2019 i Kampala, izo zose zagaragaje ko nta bushake buhari ku ruhande rwa Uganda.

Ariko mu mpera z’ukwezi gushize Perezida wa Uganda, yohereje intumwa hano mu Rwanda, guhura na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ndetse anatanga ubutumwa bw’umwaka mushya, aho avuga ko yiteguye gukemura iki kibazo; ubwo rero tukaba twizeye ko mu mwaka wa 2020 ibyo bibazo bizakemuka.

IGIHE: Ese mubona hari intambwe yatewe mu gukemura ikibazo cy’u Burundi n’u Rwanda ko kimaze igihe? Niba ntayo mubona biterwa n’iki?

Amb.Nduhungirehe: Oya; twe nta ntambwe tubona muri iyi myaka yose ishize kuko aba banyarwanda bari mu mitwe y’iterabwoba bagiye batera u Rwanda muri Nyabimata, Bweyeye, na Rusizi n’ahandi; ibyo byabaye umwaka ushize no mu mwaka wawubanjirije, kandi ibyo byarakomeje.

Uretse ko kuva ibi bikorwa byo guhashya iyo mitwe mu burasirazuba bwa Congo bisa n’ibyagabanutse, kuko hari n’abagiye bafatwa, nka Callixte Nsabimana wiyita Sankara wafashwe, yari ayoboye umutwe wa FLN wakoreraga muri Congo, ariko ugatera uturutse mu Burundi, ibyo byatumye bigabanuka.

Ariko uko byagenda kose nta ntambwe tubona u Burundi bwigeze butera yo gushaka gukemura ikibazo gihari hagati y’abarundi, ndetse no hagati y’u Burundi n’ibihugu byo mu karere.

IGIHE: Biterwa n’iki?

Nduhungirehe : Amagambo yagiye avugwa n’abayobozi b’u Burundi ndetse n’ubuyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi muri 2015, aho hazaga amatangazo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba n’imyigaragambyo kuri ambasade y’u Rwanda batuka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, batuka u Rwanda n’abanyarwanda, bikagera n’aho ambasaderi w’u Burundi mu Muryango w’Abibumbye ahakana Jenoside ku mugaragaro, akayita [Ingirwa Jenoside], yaravuze ngo abanyarwanda birirwa bataka kubera iyi [ngirwa Jenoside]?.

Ni ukuvuga ko ari amagambo asesereza yo guhakana Jenoside yakorewe abatutsi yavuzwe n’abayobozi b’u Burundi, akavugwa n’abayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi, hakaba imyigaragambyo yagiye ikoreshwa n’abayobozi ba leta y’u Burundi, hanyuma hakaza n’ibyo bitero byagiye bikorwa biturutse mu Burundi. Ibyo rero ni ibintu byo gushotorana no guhakana icyo u Rwanda ari cyo n’amateka y’u Rwanda.

Ibyo rero ni ibintu bitari byiza bishobora kuba ari na byo bituma iyo ngengabitekerezo iri mu Burundi ari yo ituma icyo kibazo kidakemuka. Ariko twizera ko nihaba ubushake icyo kibazo kizakemuka kuko uko byagenda kose twiteguye kubana n’u Burundi mu gihe ibyo bibazo buzaba bwabikemuye.

IGIHE: Ese hahindutse ubuyobozi mu bihugu bifitanye ibibazo n’u Rwanda muri aka karere ruherereyemo by’umwihariko mu Burundi, aho perezida waho yatangaje ko atazongera kwiyamamaza, mutekereza ko byaba inzira nziza yo kuzahura umubano wari warazahaye?

Amb. Nduhungirehe: Ibyo ni ibibazo by’Abarundi ntibitureba, abarundi nibo bishyiriraho abayobozi babo, kandi twebwe uko byagenda kose uwaba umuyobozi wese w’u Burundi twiteguye kuzafatanya nawe mu gihe ibibazo byabo babikemuye, ibibazo byabo bitugiraho ingaruka zo gushaka kudushyira mu bibazo byabo kandi ari bwa buryo bwo gushaka kutugira urwitwazo.

Twebwe rero, umuyobozi w’u Burundi uzaba ariho uwo ariwe wese tuzakorana na we kugira ngo iki kibazo gikemuke kuko turi abaturanyi, turi muri uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, hari amasezerano twashyizeho umukono nk’isoko rusange, atuma tugomba kugenderanira, tukanacuruza hagati yacu, tugashyiraho icyo bita “Koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa”, kandi niko byari binameze mbere y’uko u Burundi bufunga umupaka muri 2015.

IGIHE: Umubano wa RDC n’u Rwanda murifuza ko wagera he?

Nduhungirehe: RDC ni igihugu kinini cy’igituranyi twabanye kuva kera mu mateka y’u Rwanda, ariko cyagiye kigira ibibazo bijyanye cyane cyane n’umutekano mu burasirazuba bwacyo, harimo n’iyi mitwe y’iterabwoba yakoze Jenoside mu Rwanda cyangwa se indi bifatanyije.

Kuva Perezida Félix Tshisekedi yajyaho twabonye ko hari ibikorwa byo guhashya iyo mitwe, ibyo bikorwa biracyakomeza, ni ibintu byiza dushyigikiye, turizera ko nibikomeza iyo mitwe wenda izaba yavuyeho muri uyu mwaka, bigatuma rero Congo, u Rwanda, ndetse n’ibindi bihugu byo mu karere bishyikirana bikarangwa n’ubufatanye, ubutwererane no kwaguka.

Ibyo ni byo twifuza kandi ibyo Perezida Tshisekedi yarabivuze inshuro nyinshi, avuga ko yifuza ubufatanye n’ibihugu byo mu karere, natwe rero ni byo twifuza.

Congo yasabye kwinjira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bikaba bizongera uku kwaguka twifuza mu karere.

Ikindi kandi nyuma y’imyaka myinshi turi mu mishyikirano na RDC ku byerekeye ingendo z’indege yacu ‘RwandAir’ i Kinshasa, nyuma yuko Perezida Tshisekedi agiriye ku butegetsi ikibazo cyarakemutse ku buryo noneho indege isigaye igenda Kinshasa.

Ibyo byose bigaragaza ko turi kugana aheza, ibikorwa byo kurwanya iyi mitwe n’ibindi bikorwa by’ubutwererane n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

IGIHE: Mu ishusho igaragara ubu, umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa umeze neza; ese yaba ari intangiriro y’igihe kirerekire cy’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ku buryo hatazongera kuzamo agatotsi?

Nduhungirehe: Ehh! Ni byo twizera kandi ubushake burahari bwaragaragaye. Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yashyigikiye kwiyamamaza kwa Louise Mushikiwabo, ndetse akaba yarashyizeho n’umunsi wa 07 Mata nk’umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ashyiraho komisiyo y’impuguke yo kureba uruhare rw’abafaransa muri iyo Jenoside […] Ibyo byose ni ibigaragaza ko umubano uhagaze neza, na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagiyeyo mu nama zinyuranye mu myaka ibiri ishize […] ibyo byose biragaragaza ko umubano uri kugana aheza, ariko tugomba gukomeza kubikorera tukareba ko wakomeza gutera imbere, dushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje mu bijyanye n’ubutwererane n’ishoramari.

IGIHE: Ubusabe bwa bamwe mu badepite bo mu Bwongereza, basabaga ko bamwe mu banyarwanda bahamijwe ibyaha n’inkiko bafungurwa, bwaba bwarahungabanyije umubano w’ibihugu byombi?

Amb. Nduhungirehe: Oya, ntabwo byigeze biwuhungabanya; muribuka ko no mu kwezi kwa Nzeri 2019, i New York u Rwanda n’u Bwongereza byatangije igikorwa cyo gutegura inama ya CHOGM, y’ibihugu byo mu muryango wa Commonwealth, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Borris Johnson; hari ingendo zagiye zikorwa mu bihugu byombi kandi turanafatanya nabo mu gutegura iyo ‘CHOGM’.

Kuba rero abo badepite baravuze ibyo, ni ibintu bibareba nta nubwo biri mu nshingani zabo kuko ubutabera bw’u Rwanda burigenga bitari gusa ku nzego zo mu Rwanda, ahubwo buranigenga ku badepite bo mu Bwongereza. Umudepite wo mu Bwongereza ntashobora […] biriya bintu banditse ntibashobora kubisaba ubutabera bwo mu Bwongereza. Ni gute rero bakumva ko bagiye kubisaba ubutabera bwo mu kindi gihugu?.

Biriya ni bintu bitabareba, bararengereye ku nshingano zabo. Iyo abantu bari mu nkiko hano mu Rwanda bashinjwa, hari uburyo bikorwa kandi icyo gihe ni ubutabera bukurikizwa. Ntabwo rero abadepite bo mu kindi gihugu bashobora kotsa igitutu ubutabera bw’u Rwanda ngo bizihanganirwe.

IGIHE: Hashize iminsi bivugwa ko u Bushinwa buri kwigarurira isoko rigari ry’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bugatanga inkunga butitangiriye itama mu rwego rwo kugira ngo buzate mu mutego w’umwenda ibihugu bigenerwa iyo nkunga, ku ruhande rw’u Rwanda umubano warwo n’u Bushinwa uhagaze ute?

Amb.Nduhungirehe: Ishoramari ry’u Bushinwa, ni ishoramari rigaragara kandi rishingiye ku mubano mwiza, Nyakubahwa Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yaje mu Rwanda mu kwezi Nyakanga 2018, ndetse hari amasezerano yagiye ashyirwaho umukono, hari ibikorwa bifatika byinshi by’u Bushinwa mu Rwanda, bigaragara cyane cyane mu rwego rw’ibikorwa remezo, ibyo ni ibikorwa bifitiye akamaro abanyarwanda.

Ariko twe nk’u Rwanda, iyo tujya mu mishyikirano n’u Bushinwa tuba turengera n’inyungu z’u Rwanda n’abanyarwanda. Ibyo byose ni ibintu tureba neza […] ariko icyo nzi ni uko umubano uhagaze neza.

Iyo igihugu kiri mu mishyikirano n’ikindi gihugu ku byerekeye ishoramari runaka, ku byerekeye ibikorwa runaka by’ubutwererane, icyo gihugu kiba kirengera inyungu zacyo.

Natwe rero nk’u Rwanda turengera inyungu z’u Rwanda iyo tugiye muri iyo mishyikirano, iyo dusinyanye amasezerano ntabwo tuyasinya buhumyi. Ni amasezerano tuba twarebye neza, dushyiraho umukono kandi tuziko azagirira inyungu abanyarwanda b’ubungubu n’abanyarwanda b’ejo hazaza.

Dufitanye umubano n’ibihugu byo mu bice byose byo ku isi. Hari abashaka kugonganisha umubano dufitanye n’u Bushinwa n’umubano dufitanye n’u Burayi ndetse na Amerika, ibyo byose twe ntabwo ari byo tureba, kuko icyo tureba ni inyungu z’u Rwanda n’abanyarwanda.

Dufitanye umubano mwiza n’ibihugu byo mu karere, ibyo muri Aziya, i Burayi, na Amerika […], aho hose tukaba tugamije inyungu z’u Rwanda. Kuva cyera icyo dushyira imbere mu Rwanda ni iterambere rirambye, igenamigambi twikoreye ubwacu, hanyuma tugafatanya n’abaterankunga cyangwa ibihugu dufatanya mu iterambere aho byaba bitiruka hose hashingiye ku nyungu zacu nk’abanyarwanda.

IGIHE: Ni iyihe ntego mufite muri gahunda y’ububanyi n’amahanga muri uyu mwaka dutangiye?

Amb.Nduhungirehe: Mu mwaka turimo, harimo ibikorwa bikomeye biteganyijwe. Harimo nk’inama ya CHOGM, inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa ‘CommonWealth’, tukazanayobora uyu muryango imyaka ibiri izakurikira, murumva ko ari akazi gakomeye kadutegereje.

Hari n’ibindi bikorwa twizera muri aka karere, by’uko umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda n’u Burundi wagaruka, kuko ni byo bizatuma uyu muryango w’akarere utera imbere kurushaho.

Mu mpera z’ukwezi gushize hari ibyagaragaje ko hari igishobora kuzahinduka, tuzabibara tubibonye […] nihaba ibikorwa biganisha ku byo twifuza […] ariko uko byagenda kose icyo twifuriza abanyarwanda ku rwego rwa dipolomasi ni uko mu karere harangwa n’amahoro, umutekano, urujya n’uruza rw’abantu.

Navuze ko tunizera ko ibi bikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro, irwanya u Rwanda, bizatuma ivaho burundu muri uyu mwaka wa 2020. Turabyizera, twebwe nk’u Rwanda tuzakomeza gufatanya n’abandi kugira ngo ibintu byose bigerweho.

IGIHE: Hari amakuru avuga ko biriya bikorwa byo kurandura iriya mitwe iri muri RDC bikorwa n’ingabo z’u Rwanda, ibyo byaba ari ukuri?

Amb.Nduhungirehe: Oya. None se ntimujya mukurikira n’amatangazo y’ingabo za RDC ? […] Iyo mitwe iri muri RDC, ku butaka bwa RDC, n’ibyo bikorwa byo kuyihashya birakorwa n’ingabo za RDC kandi ibi bigaragaza icyerekezo Perezida Tshisekedi ashaka kujyanamo umubano w’igihugu cye n’ibihugu by’ibituranyi.

Nk’ubu iki kibazo kimaze imyaka 25 muri kariya karere, cyarazengereje abaturage ba RDC batuye muri kariya karere, gituma abaturage batibeshaho neza kandi batagirana umubano n’ubutwererane n’ibihugu byo mu karere.

Rero ni ibintu byo kwishimira, tukaba twizera ko ibyo bikorwa bizakomeza bikazarangira uyu mwaka.

IGIHE: Ese mu mwaka dushoje wa 2019, nta ambasade z’u Rwanda zafunzwe?

Nduhungirehe: Oya nta ambasade zafunzwe, ambasade zose zari zihari zarakomeje, ndetse izitari zifite ba ambasaderi zirabahabwa, nka ambasade ya Kinshasa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, na Ottawa muri Canada.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .