Ishusho y’iyubakwa ry’imihanda mu Rwanda mu myaka iri imbere

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Nyakanga 2020 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rurakataje mu kubaka ibikorwaremezo by’umwihariko ibijyanye n’imihanda, ifasha abaturage guhahirana hagati yabo ndetse ikanoroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihugu cyashyize imbaraga mu guhanga imihanda mishya no kuvugurura iyari isanzwe ariko yari yashegeshwe bikomeye.

Igihugu gifite imihanda ireshya n’ibilometero ibihumbi 38 birenga, irimo iya kaburimbo irenga ibilometero 2038 kandi imyinshi muri yo yubatswe nyuma ya Jenoside.

Iyo yongeweho imihanda y’imidenderano ijya mu ngo z’abantu, mu mirima n’igana ahantu hatandukanye, mu Rwanda habarurwa imihanda ireshya n’ibilometero 44 600.

Nyuma ya Jenoside u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka imihanda yagombaga kurufasha guhahirana n’ibihugu by’abaturanyi.

Ingero nka Uganda hubatswe imihanda ya Kagitumba, uwa Kigali-Gatuna n’uwa Cyanika; ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hubatswe umuhanda wa Rusizi n’uwa Kigali-Rubavu; Tanzania hari kubakwa umuhanda wa Rusumo-Kayonza usanga uwa Kigali-Kayonza wavuguruwe mu myaka ishize mu gihe ku Burundi hubatswe umuhanda uva Kicukiro werekeza i Nemba.

Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Baganizi Patrick Emile, yabwiye IGIHE ko hari intambwe yatewe mu kubaka imihanda ariko urugendo rukomeje.

Yagize ati “Navuga ko aho turi ari heza ariko aho dushaka kugera ni heza kurushaho. Dufite intego yo gukomeza kongera imihanda ya kaburimbo. Hatangiye kubakwa imihanda ishyirwamo kaburimbo ihendutse ndetse hari indi iri kubakwa mu yindi mijyi.’’

-  Intego yo kongera imihanda ya kaburimbo

U Rwanda rwihaye intego yo gukoresha kaburimbo iciriritse mu mihanda imwe n’imwe hibandwa ku y’imigenderano.

Baganizi yavuze ko nibura imihanda ingana na 20% y’iyo u Rwanda rufite izaba yashyizwemo kaburimbo mu myaka 20 iri imbere.

Ati “Turabara iminini twavugaga, wongeyeho n’iyo mu giturage yose ikazazamura ingano y’imihanda ya kaburimbo.’’

Yakomeje ati “Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1), u Rwanda rwateganyije ko nibura ruzaba rufite imihanda yo ku rwego rw’igihugu ireshya n’ibilometero 1792 bivuye ku 1531. Biragenda bizamuka.’’

U Rwanda rwashyize imbere imihanda ya kaburimbo yoroheje kuko imara imyaka myinshi itarasaza; iri kugenda yubakwa hirya no hino mu byaro aho babanje imihanda ikora kuri kaburimbo kugira ngo ijye yorohereza abahinzi kugeza umusaruro wabo ku mihanda.

Imihanda y’imigenderano ireshya na kilometero 2487 yarasanwe ugereranyije na kilometero 2666.8 yo mu 2019/2020. Byitezwe ko izagera ku bilometero 5,145 mu 2024.

Muri icyo cyerekezo kandi hazatezwa imbere ibikorwaremezo by’ibanze mu guteza imbere ubuhahirane aho kilometero 250 zizubakwa, mu gihe imihanda ireshya na kilometero 288 izashyirwamo kaburimbo. Ibi bizajyana no gucanira imihanda minini yo ku rwego rw’uturere n’urw’igihugu.

Mu rwego rwo gusigasira iyo mihanda, hateganyijwe uburyo bwo gufata neza imihanda ku buryo izajya ibungabungwa ku gipimo cyo hejuru.

-  Gari ya moshi ebyiri ziri mu mishinga ihanzwe amaso

U Rwanda nk’umunyamuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, hari imishinga ruhuriyeho na bimwe mu bihugu biwugize mu rwego rwo kunoza ubuhahirane.

U Rwanda na Tanzania bisangiye umushinga mugari wo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uzahuza Umujyi wa Isaka n’uwa Kigali, ureshya n’ibilometero 532, uzatwara miliyari $3.6.

Uyu muhanda uzafasha u Rwanda kugera ku Cyambu cya Dar-es-Salaam, uzagabanya ikiguzi cy’ubwikorezi, guteza imbere ubukungu no koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda kandi ruhuriye n’ibihugu bya Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo mu mishinga iri mu Muhora wa Ruguru. Watangijwe mu Ukwakira 2013, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’imishinga ibi bihugu byiyemeje irimo kubaka umuhanda wa gari ya moshi, ibigega bitunganya peteroli n’impombo zayo zizajya ziyikwirakwiza, koroshya itumanaho n’ibindi.

Mu gihe ibiganiro bya nyuma ku ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mishinga bigikomeje, Baganizi yavuze ko u Rwanda ruteganya kubaka gari ya moshi ebyiri zirimo ituruka Isaka muri Tanzania n’izava muri Uganda.

Ati ‘‘Ibyo kwerekana inzira za gari ya moshi zizanyuramo no kuhashyira ibimenyetso byaratangiye. Nibirangira nibwo tuzareba neza agaciro k’ibintu n’inyishyu igomba gutangwa.’’

-  Icyerekezo cy’imihanda yahariwe imodoka za rusange muri Kigali

U Rwanda rwashyize imbaraga mu kunoza uburyo bwo gutwara abantu, by’umwihariko muri Kigali biteganywa ko igihe umuntu ashobora kumara ku cyapa ategereje imodoka nibura ari iminota 10 mu gihe intego ari uko icyo gihe kizagabanuka kikagera kuri itanu.

Ubwikorezi bw’abantu buhuza ibice by’imijyi n’icyaro nabwo bwateye imbere kuko hashyizweho ibyerekezo bihuza ibice bitandukanye by’igihugu. Kuri ubu ikoranabuhanga ryarimakajwe kuko amatike agurishwa hakoreshejwe imashini za PoS, mu gihe imyanya y’imodoka zerekeza mu ntara igera ku 54,233.

Mu Mujyi wa Kigali haratekerezwa uko hakubakwa inzira zihariye gusa zahariwe abakoresha imodoka za rusnge.

Baganizi ati ‘‘Tumaze kwagura umuhanda ariko bisi ziracyagenda zigongana n’izindi modoka. Kugira ngo twihutishe ukuntu batwara abantu, turateganya ko bisi zizagira uruhande zigenderamo ku buryo bwisanzuye.’’

Izi nzira za bisi zitwara abagenzi [Dedicated bus Lane] zatangiye gukorerwa inyigo ndetse harebwa imihanda zizakorerwaho muri Kigali ndetse biteganyijwe ko ingengo y’imari y’uyu mwaka izarangirana n’igerageza ryayo.

Ati “Twubatse imihanda ifite ibyerekezo bibiri ku buryo tuzajya dufata igice kimwe tukigenere bisi gusa, mu gutangira ntituzajya tubikora umunsi wose, tuzajya tubikora mu masaha haba hari abantu benshi mu gitondo bajya ku kazi no ku mugoroba bakavamo. Tuvuge tuti iki gice ni bisi gusa zinyuramo, indi modoka ihanyuze ibihanirwe, ngo ubwikorezi rusange bugende neza.’’

Baganizi yavuze ko hakenewe amikoro menshi ariko agenda ashakwa binyuze mu ngengo y’imari ikoreshwa na RTDA ingana na miliyari ziri hagati ya 150 na 200 Frw.

Ingengo y’imari ikoreshwa buri mwaka yerekana ko mu myaka 20 hakenewe nibura miliyari 2000 Frw kugira ngo imishinga yo kwagura ibikorwaremezo no kubaka imihanda mishya ikorwe neza.

Umujyi wa Kigali by’umwihariko wagaragaje ubushake bwo kubaka imihanda inyura hejuru mu kirere mu rwego rwo kugabanya umubyigano w’ibinyabiziga.

Inyigo y’umuhanda uzahuza Remera na Masaka yagombaga gukorwa ngo hatangwe isoko ryo kubaka ariko COVID-19 yarabidindije gusa amafaranga y’uwo mushinga yarateguwe.

Muri Kigali kandi hatangiye ibiganiro hagati y’Umujyi n’abashoramari b’abanyamahanga bashaka gutangiza umushinga wo kubaka imihanda y’utumodoka tunyura mu kirere tuzwi nka Cable Car, dushobora kuzajya twifashishwa cyane cyane n’abakerarugendo.

Uretse uyu mushinga w’imodoka zigendera ku migozi, Umujyi wa Kigali ugaragaza ko hari n’undi witwa Personal Rapid Transit na wo w’utumodoka tugendera ku mihanda y’ibyuma yubatse mu kirere. Utu tumodoka dutwara nk’abantu batandatu cyangwa barindwi, aho tuba dufite imihanda ica mu kirere ariko itaremereye cyane, ikoresha ibyuma.

U Rwanda rukoresha ingengo y'imari iri hagati ya miliyari 150 na 200 Frw ku mwaka mu bikorwaremezo birimo no kubaka imihanda
Mu Rwanda hari imihanda ireshya n'ibilometero 2000 ya kaburimbo mu bice bitandukanye by'igihugu
Umuhanda uva mu Mujyi wa Kigali rwagati ugana Nyabugogo waraguwe ujyanishwa n'igihe. Iyi mihanda iri mu izifashishwa mu gihe bisi zizagenerwa amasaha yihariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .