Ishusho y’ibikorwa byakozwe n’Urugerero ruciye ingando mu 2019

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu, Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 Kamena 2019 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

Urugerero ni imwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda zashyizweho nk’uburyo bwo gufasha Abanyarwanda ubwabo kwigira no kwiyubakira igihugu kidashingiye ku mpano n’imfashanyo z’amahanga.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Ugushyingo 2011, yemeje gahunda y’Urugerero iteganywa muri Politiki y’Itorero ry’Igihugu mu Rwanda, rutangizwa ku mugaragaro na Perezida Kagame, tariki 15 Kamena 2013, mu muhango wabereye kuri Petit Stade i Kigali.

Muri uwo muhango Umukuru w’Igihugu yavuze ko “Urugerero ni ifumbire y’ubwenge, utarugiyeho aragwingira.”

Muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1, 2017- 2024) mu nkingi y’Imiyoborere, Ingingo ya 106 iteganya kwimakaza umuco wo kwigira, gukorera hamwe, ubupfura, ubudahemuka, ubwisungane no gukunda igihugu, no kwishakamo ibisubizo ku bibazo bibangamiye Abanyarwanda b’ingeri zose.

Kongerera ingufu n’ubushobozi Gahunda y’Igihugu y’Ubwitange (Urugerero) ibarizwa mu Itorero ry’Igihugu, hagamijwe guhindura urubyiruko, abaturage bahora bashishikajwe no kwigira no kuba intiganda.

Mu 2017, hashyizweho gahunda y’Urugerero ruciye Ingando yabereye mu mirenge ya Gahunga na Kinoni mu Karere ka Burera, aho yitabiririwe n’intore 416 zihagarariye imirenge y’igihugu cyose.

Urugerero ruciye Ingando 2019 rwatangiye tariki 12 Gicurasi rusoza ku wa 22 Kamena 2019. Rwitabiriwe n’Intore 8,221 zigizwe n’abakobwa 3814 n’abahungu 4407, zatorejwe ahantu 27.

Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu itangaza ko mu gihe cy’ukwezi intore ziri ku Urugerero ruciye Ingando zubatse inzu 147, zisana 199, zubaka ibikorwa remezo, zinakora ubukangurambaga bugamije kubaka umuryango Nyarwanda utekanye.

NIC igaragaza ko muri iki gihe abasore n’inkumi bagize uruhare mu bikorwa byo kubaka igihugu byibanze ku kwita ku batishoboye hibandwa ku miturire, kurwanya umwanda n’imirire mibi, gusana no kubaka ibikorwa remezo n’ubukangurambaga.

Muri rusange mu gihugu hose intore zubatse inzu 147, hasanwa 199, zahomye inzu 560, zirwanya umwanda zukaka ubwiherero 1,129, udutanda two kwanikaho amasahani 1,420.

Uru rubyiruko rwanubatse kandagira ukarabe 226, rondereza 29; rwanatuganyije uturima tw’igikoni 3,049 ndetse runasana ubwiherero 1,129.

Mu bikorwa byagutse byakozwe binarimo iyubakwa ry’imihanda y’imigenderano ireshya na 99.3km, gucukura imiyoboro y’amazi ya 6.3km, guca imirwanyasuri ya 24.07km, gutunganya ibibuga by’umupira bitatu, kubaka ibyobo bifata amazi 15 n’ibindi.

Akarere ka Ruhango ni ko kari ku isonga mu guhigura imihigo kari kahize kuko gafite amanota 90% mu gihe Huye iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 30%.

Ibikorwa byakozwe mu Ruhango bifite agaciro ka 80 850 000Frw, harimo inzu 10 zubatswe mu 10 zari zahigiwe (izi nzu zifite agaciro ka 63,000,000Frw), bakurungiye (basiba imyobo), banahoma inzu 15; bubatse imirima y’igikoni 250 mu 100 bari bahize n’ibindi bikorwa bitandukanye byakozwe n’intore zo muri aka karere byose hamwe byaje kugera ku 90%.

Mu gihugu hose muri rusange ibikorwa byose byakozwe n’Intore ziri ku Rugerero Ruciye Ingando bifite agaciro k’abarirwa muri miliyoni 879 Frw.

Ubwo yatangizaga Urugerero ruciye Ingando 2019, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye izi ntore gukomera ku mihigo kuko zizabazwa ibyo zagezeho.

Icyo gihe yagize ati “Intore mu gihugu hose muhaguruke muhagarare mukomere ku mihigo yanyu, kuko umunsi nkuyu ubwo tuzaba tuje gusoza Urugerero twifuza ko muzayituma urikira mubikorwa bitari mu mpapuro gusa.”

Mu 2019, urugerero ruciye Ingando rwabereye ku rwego rw’akarere, mu gihe mu 2018 rwabereye ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali ariko buri kagari kari gahagarariwe.

Intore ziri ku Rugerero ruciye Ingando zakoze ibikorwa birimo kubakira abatishoboye inzu
Inzu yubatswe n'Urugerero ruciye Ingando mu Karere ka Rusizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .