Ishusho nshya y’umurimo mu Rwanda: Ubushomeri bwariyongereye, abagore bashegeshwa cyane na Coronavirus

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Kanama 2020 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka nyinshi ku bukungu by’umwihariko ku murimo, kuko cyatumye amasezerano y’abakozi benshi ahinduka, bamwe arahagarikwa, hagira abashyirwa mu kiruhuko, abandi bagabanyirizwa imishahara.

Kuva tariki 21 Werurwe 2020, hari hashize iminsi irindwi mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa Coronavirus. Guverinoma yafashe ingamba zikaze zirimo n’ishyirwaho ya gahunda ya Guma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ibikorwa byinshi byarahagaritswe guhera kuri iyi tariki kugeza kuwa 4 Gicurasi 2020, ubwo bimwe byongeraga gukomorerwa.

Kugeza uyu munsi, ibigo byinshi biracyahanganye no kwiyubaka biva mu ngaruka byagizweho na Coronavirus, ku buryo hari n’ibitaragarura abakozi babyo bose mu mirimo, bivuze ko abadafite akazi biyongereye cyane cyane mu bigo by’abikorera nk’amahoteli, utubari n’inganda zidakora ibiribwa n’ibikoresho byo kwa muganga.

Ubushakashatsi bushya ku gipimo cy’umurimo n’ubushomeri bwakozwe muri Gicurasi 2020 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bwagaragaje ko habayeho ukwiyongera kw’abantu badafite akazi ndetse n’igabanuka ry’abari bagafite.

Muri Gicurasi 2020, umubare w’abantu bafite imbaraga zo gukora bari hejuru y’imyaka 16 bafite akazi bari 4,104,303 bingana na 55.2 ku ijana by’abantu bose bari ku isoko ry’umurimo. Abashomeri biyongereyeho abantu 368,484 bingana n’inyongera ya 68.6 ku ijana.

NISR yatangaje ko igipimo cy’ubushomeri cyiyongereye cyane mu gihe igipimo cy’abantu batari ku isoko ry’umurimo kitahindutse ugereranyije Gicurasi 2020 na Gashyantare 2020.

Raporo ya NISR yagize iti “Muri Gicurasi 2020, igipimo cy’ubushomeri cyari 22.1% bitewe n’ubwiyongere bw’abashomeri, aho bageze ku 905,198 bavuye ku 536,714 bariho muri Gashyantare 2020, ubwo bari 13.1%”.

“Ubwiyongere bw’ubushomeri ndetse n’ukudahinduka kw’imibare y’abantu batari ku isoko ry’umurimo, birerekana ko nyuma ya guma mu rugo yo muri Mata, abantu batakoraga bari cyane ku isoko ry’umurimo, bakora cyangwa bashaka imirimo”.

Muri Gicurasi 2020, igipimo kinini cy’ubushomeri kiri hejuru mu bagore, aho bangana na 25 ku ijana ugereranyije no mu bagabo kiri kuri 19.6 ku ijana. Mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-30, igipimo cy’ubushomeri kiri kuri 27.2 ku ijana, mu bafite imyaka 31 kuzamura ni 17.7 ku ijana.

Mu bice by’icyaro niho igipimo cy’ubushomeri cyiyongereye cyane kubera gahunda ya guma mu rugo, aho kiri kuri 22.3 ku ijana ugereranyije no mu mujyi kiri kuri 21 ku ijana.

Raporo ya NISR, yerekana ko igipimo cy’umurimo mu Rwanda cyagizweho ingaruka cyane na gahunda ya guma mu rugo yo muri Mata, cyongera gutangira kuzahuka muri Gicurasi nyuma yo gukomorera bimwe mu bikorwa.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana Imikorerwe y’Ubushakashatsi muri NISR, Byiringiro James, aherutse gutangaza ko ‘COVID-19 hari ibintu bitandukanye yahinduye, urugero hari inzego z’imirimo zari zisanzwe zifite umubare w’abakozi uzamuka buhoro buhoro ariko kubera COVID-19 umubare wabo waragabanutse’.

Abantu bari bafite akazi muri Gicurasi bari 3,199,104 mu gihe muri Mata mu gihe cya guma mu rugo bari 2,117,416, hakaba harabayeho igabanuka ry’abantu 1,451,518 ugereranyije n’abantu 3,568,934 bari bafite akazi muri Gashyantare 2020.

Habayeho igabanuka ry’abafite akazi ku gipimo cya 40.6 ku ijana muri Mata ugereranyije na Gashyantare 2020 ariko biyongereyeho 33.6 ku ijana muri Gicurasi ugereranyije na Mata 2020, ndetse n’inyongera ya 10.3 ku ijana muri Gicurasi ugereranyije na Gashyantare 2020.

NISR yerekana ko hari inzego z’ubukungu umunani zitanga imirimo zashegeshwe cyane na guma mu rugo. Muri Gashyantare 2020, izo nzego zakoreshaga 86 ku ijana by’abakozi bose mu Rwanda.

Iti “Inzego zashegeshwe cyane kurenza izindi ni ‘ugucumbikira abantu ndetse no gutanga serivisi z’ibiribwa’, aho 75 ku ijana by’imirimo muri izi nzego yatakaye muri Mata ndetse muri Gicurasi 2020 zikaba zari zigifite icyuho cya 57 ku ijana ugereranyije na Gashyantare 2020”.

Izindi nzego zazahajwe cyane na guma mu rugo mu bijyanye n’imirimo ni ubwikorezi bwatakaje imirimo kuri 65 ku ijana naho abatanga serivisi z’ububiko batakaza akazi kuri 23 ku ijana.

Urwego rw’inganda rwatakaje imirimo ku kigero cya 59%, ubwubatsi ni 49%, ubucuruzi bunini n’ubudandaza, gukanika moto n’imodoka byatakaje imirimo ingana na 42%.

Imirimo mu rwego rw’ubuhinzi yagabanyutse kuri 36% muri Mata, yongera kwiyongera bigera kuri 13 ku ijana muri Gicurasi. Mu burezi, icyuho cy’imirimo muri Mata cyari 22 ku ijana, kigera kuri 21 muri Gicurasi.

Raporo ya NISR yerekana ko igihe abantu bakoraga cyagabanyutse kiva ku masaha 36 mu cyumweru muri Gashyantare 2020, kigera ku masaha 26 mu cyumweru.

Ubushakashatsi bw'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, bwagaragaje ko abagore bashegeshwe cyane na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .