Ni inkongi y’umuriro yaturutse ku bikorwa byo gusudira byakorwaga muri iki kigo mu rwego rwo gukomeza kwitegura umwaka mushya w’amashuri uzatangira ku wa 9 Nzeri 2024.
Iri shuri rihereye mu Karere ka Kamonyi urenze ahazwi nko ku Masuka.
Umuyobozi w’iri shuri, Padiri Majyambere Jean D’Amour, yabwiye IGIHE ko iyo nkongi yangije byinshi birimo kuba inyubako abanyeshuri b’abahungu bararagamo yakongotse ndetse n’ibyari biyirimo.
Ati “Ni impanuka yabaye aho bari bari gusudira ibyuma, hanyuma ibishirira bitarukira muri matora ihita ifatisha hose harashya. Yararwagamo n’abana barenga 120. Abapolisi badutabaye umuriro barawuzimya ariko byose byari byahiye.”
Yagaragaje ko inzu yahiye yari ifite agaciro ka miliyoni 120 frw.
Ati “Iyo nzu yari ifite agaciro ka miliyoni 120 frw, ibishobora kuba rero byahiye bifite agaciro kari hagati ya miliyoni ziri hagati ya 50 Frw na 60 Frw. Kuko harimo igisenge, matela n’ibitanda byarimo.”
Padiri Majyambere Jean D’Amour, yagaragaje ko nubwo ari impanuka yabaye habura iminsi mike ngo umwaka mushya w’amashuri utangire hagiye gushakwa uburyo bwo gufasha abanyeshuri mu gihe hakiri kubakwa.
Yavuze ko kongera kuyisana bishobora gutwara nibura ibyumweru bibiri bityo ko bazifashisha ibindi byumba byari bihari mu gihe iyo nyubako itaruzura.
Uyu muyobozi yavuze ko hakenewe ubufasha kugira ngo imirimo yo kubaka iyo nzu yahiye yihutishwe ku buryo itakoma mu nkokora imigendekere myiza y’amasomo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!