APACOPE, ni ishuri ryashinzwe mu 1981 ubwo hari ikibazo cy’iringaniza mu mashuri, aho abana b’Abatutsi bahezwaga kugira ngo nabo babashe kwiga bigizwemo uruhare n’ababyeyi barangajwe imbere na Chamukiga Charles.
Delphine Nzabamwita, wize muri APACOPE mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yemeza ko yaje kwiga muri iki kigo kubera iringaniza ryakorerwaga Abatutsi ryaje gutuma nawe abura aho yiga.
Yagize ati “ Byari bimeze nabi kubera ko habagaho amashyaka n’imyigaragambyo, bitaga APAPCOPE ishuri ry’inyenzi, rero ntabwo twari tubayeho ubuzima bwiza twari tubayeho nabi ku buryo hari gihe cyageze tukajya duhisha ko twiga muri iki kigo ariko byari iby’ubusa kuko bari baratumenye.”
Umuyobozi wa APACOPE, Christine Shamukiga, yavuze ko muri iki gihe hari kugaragara abahembera ingengabitekerezo bakoresheje imbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko muri iri shuri abanyeshuri basigaye bahabwa amasomo azabafasha guhangana n’abo bantu bapfobya bakanahakana Jenoside.
Ati “ Hari amasomo duha abana arimo amasomo y’uburerere mboneragihugu tunafite itorero ry’igihugu tubatozamo indangagaciro z’ubunyarwanda na kirazira ndetse n’iyo igihe cyo kwibuka kigeze turabafata tukabaha ibiganiro bijyanye n’urwego barimo tukababwira jenoside uko yakozwe n’uko yateguwe n’ingaruka zayo.”
Yongeyeho ko ibyo bituma bamenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Kayirangwa Anitha, yagaragaje ko ku bijyanye n’Ubumwe bw’Abanyarwanda ari urugendo.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!