Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yashimiye iryo shuri kubera umuhate rishyira mu masomo y’ubuvuzi bw’amaso, nyuma yo gutera iyo ntambwe ikomeye.
Yabigarutseho ku wa 15 Gashyantare 2025, mu birori byo kwishimira iyi ntambwe yatewe kuko igaragaza umuhate w’iri shuri mu gutanga amasomo akarishya ubumenyi ku buvuzi bw’amaso mu Rwanda.
RIIO yahawe icyemezo cyemeza ko ari ishuri ryujuje ibisabwa mu gutanga amasomo y’ubuvuzi bw’amaso ku rwego mpuzamahanga.
Iki cyemezo gihabwa ibigo byujuje ibisabwa, kikaba gihamya ubunyamwuga n’ubuziranenge bw’ibigize porogaramu y’ubuvuzi bw’amasomo gitanga.
Minisitiri Nsengimana Joseph yavuze ko iyi intsinzi itari kuri RIIO gusa, ahubwo ari ikimenyetso cy’ingufu Leta y’u Rwanda ishyira mu guteza imbere ubuvuzi n’uburezi bufite ireme.
Yakomeje ashima urugero rwiza riri gutanga rw’uburyo hashyirwa imbere ubunararibonye no guhanga ibishya mu buvuzi.
Ati “Turishimira intambwe ikomeye RIIO yateye, igaragaza ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwigisha no gutanga serivisi z’ubuvuzi bw’amaso ku rwego mpuzamahanga. Iyi ni intsinzi idufasha gukomeza kwihaza no gukomeza guharanira ko ubuvuzi bufite ireme bugera kuri bose.”
Umwe mu bashinze RIIO akaba n’Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi muri iri shuri, Prof. John Nkurikiye, yavuze ko yishimiye iyi ntambwe yatewe kandi ko byabateye imbaraga.
Yagize ati “Nubwo ishuri rya RIIO ryashinzwe mu 2012, ryatangiye kwigisha mu 2018 kugira ngo twitegure neza. Abanyeshuri bacu bahabwa impamyabumenyi na College of Ophthalmology of Eastern Central and Southern Africa, ariko tubashishikariza no gukora ibizamini mpuzamahanga.”
Yongeyeho ati “Abanyarwanda basoje amasomo yabo ubu bakorera i Rwamagana, Musanze, Kabgayi, no mu Bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, ndetse hari n’uwinjiye muri Kaminuza y’u Rwanda nk’umwarimu.”
Dr. Ndayishimiye Alexis ugiye kuzuza amezi abiri yigishirizwa muri iri shuri, yavuze ko yiteze kuhungukira byinshi bizamufasha kunoza umurimo akora wo kuvura abantu amaso.
Umukozi uvura amaso mu bitaro bya Kibagabaga, Dr. Olivier Uwizeye, yavuze ko iyo uvura mu buryo busanzwe utarajya kwiga muri iryo shuri, hari ubumenyi utaba ufite burimo no kumenya gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Iki kigo cyatangiye guhugura abaganga b’amaso mu 2018, aho kugeza muri Mutarama 2025, abaganga 26 baturutse mu bihugu bitanu bahigishirijwe barimo 10 barangije amasomo yabo mu gihe abandi 16 bakiri kwiga.
Muri bo, 10 bakomoka mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barangije amasomo yabo, bakaba baratangiye gufasha abakeneye serivisi z’ubuvuzi bw’amaso mu mavuriro atandukanye.
Kugeza ubu, abari kwiga baturuka mu Rwanda, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Bahamas.
RIIO kandi ifite abarimu mpuzamahanga n’ab’imbere mu gihugu. Yigishiriza ku bitaro bya Kibagabaga Community Eye Hospital no kuri RIIO iHospital.
Raporo iheruka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) mu 2023, ivuga ko ku Isi abantu miliyari 2,2 bafite ubumuga bwo kutabona, miliyari imwe muri bo byashobokaga ko bari kuvurwa bagakira cyangwa bikaba byarakumiriwe hakiri kare.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!