Ishuri Mother Mary ryatangiye kwakira abatuye mu ntara nyuma yo gutangiza kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 22 Kanama 2020 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Ishuri ‘Mother Mary International School Complex’ riherereye Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali rigiye kwakira abanyeshuri batuye mu ntara kugira ngo bakomeze kwiga mu gihe amashuri afunze, rinagurire ibikorwa byaryo mu karere k’ibiyaga bigari.

Iri shuri rikomeje gahunda yo kwigisha no kurera abanyeshuri, ryifashishije ikoranabuhanga. Rirahumuriza ababyeyi barirereramo, kuko bashyiriweho ikoranabuhanga riteye imbere cyane, rikaba ritanga amakuru yose ku waba yagaragaje ibimenyetso bya Covid-19.

Nubwo risanzwe rikorera i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigari, riherutse gutangaza ko rigiye kwakira n’abanyeshuri bari mu ntara zitandukanye z’u Rwanda, maze nabo bagakomeza kwiga muri ibi bihe amashuri afunze kubera icyorezo cya Covid-19.

Si ibyo gusa kandi iri shuri rinatangaza ko rigiye no gufungura amashami yaryo mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, kandi gahunda yaryo ya E-Learning yemerera buri wese n’aho yaba ari hose ku isi gukurikira amasomo nta nkomyi.

Iri shuri rimaze kuba indashyikirwa mu burezi, bitewe n’uko rifite abarimu b’inzobere kandi babigize umwuga. Ni ishuri rikoresha porogaramu y’Abafaransa mu mashuri y’Inshuke n’iy’Abongereza ‘Cambridge’ mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Abarimu baryo badahwema guhugurwa n’abandi barimu mpuzamahanga, batuma riba intaganzwa mu gutanga uburezi bufite ireme, kuko umwana uharererwa aba afite ubwenge, ubunyangamugayo n’ikinyapfura.

Umwana urangije muri iri shuri, ahabwa impamyabumenyi mpuzamahanga y’Abongereza IGCSE (International General Certificate of Secondary Education), ndetse n’iy’Abafaransa DELF (Diplôme d’Études en Langue Français) level B2. Ahabwa kandi impamyabumenyi isoza amashuri yisumbuye A’Level mu gihe asoje umwaka wa 12, ari na byo bimukingurira imiryango ya za kaminuza zikomeye ku isi.

Umuyobozi w’iri shuri, yabwiye IGIHE ko uburyo bwo kwigisha bifashishije ikoranabuhanga babushyizemo imbaraga nyuma yo kubona ingaruka zatewe n’icyorezo cya coronavirus.

Yatize ati “ Ubuyobozi bwa Mother Mary bukibona ko abana bahagaze kwiga kubera Covid-19, bwahise bushyiraho gahunda yo kwigira kuri murandasi kugira ngo badatakaza umwaka wose. Bari bamaze kwiga igihembwe kimwe n’igice, bahita bakomerezaho basoza icya kabiri n’icya gatatu umwaka uba urarangiye none ubu bari mu biruhuko. Ubu rero turatangira umwaka mushya muri Nzeri.”

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho no guhamagarira ababyeyi basanzwe n’abadasanzwe barerera muri iri shuri kwandikisha abana babo.

Kwandika umwana mushya, bikorerwa kuri Internet. Ujya ku rubuga rw’ishuri www.mothermary.rw ugatangira inzira yo kwiyandikisha kandi ugenda usobanurirwa intambwe ku yindi.

Ku bisabwa uwiyandikisha ni amafaranga 10 000Frw yishyura muri BK (Bank of Kigali) yifashishije nimero ya konti asanga ku rubuga rw’ishuri. Nyuma yo kwishyura amafaranga y’ishuri nibwo umubyeyi aha umwana mudasobwa ifite internet. Bahita bamuhuza n’umwarimu umukurikirana, ubundi agakurikirana amasomo yibereye mu rugo.

Uwahura n’ikibazo yahamagara kuri +250788229642 cyangwa +250783697068 bakamufasha.

Iri shuri ryitiriwe Umubyeyi Mariya, rimaze imyaka 15 ritanga uburezi bwiza.

Iri shuri ubu ryatangiye kwakira abanyeshuri biga bari mu ntara hifashishijwe ikoranabuhanga
Mother Mary International ni ishuri ritanga uburezi bugezweho
Iri shuri rifite imodoka zorohereza abanyeshuri kuva no kugera ku ishuri
Muri iri shuri hari abarimu b'inzobere bafasha abana kwiga neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .