00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishoramari rya Leta, ibihombo mu mishinga ya leta, kwegurira ibigo abikorera: Ikiganiro na Minisitiri Rwigamba

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 August 2022 saa 07:12
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda ku wa 30 Nyakanga 2022, yungutse Minisiteri nshya Ishinzwe Ishoramari rya Leta nk’igiye gukurikirana, kugenzura no gufasha mu kubyaza umusaruro ishoramari rya leta.

Ni minisiteri yaje yuzuza minisiteri 22 igihugu kimaze kugira aho yiyongera ku zirimo Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu n’iy’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu zaherukaga gushyirwaho mu bihe bya vuba. Yahawe Rwigamba Sando Eric ngo ayiyobore.

Minisitiri Rwigamba afite uburambe mu rwego rw’ubukungu, imari, igenamigambi no gusesengura imishinga kuko abimazemo imyaka irenga 12.

Yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe urwego rw’imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe ibijyanye na tekiniki muri Access to Finance Rwanda.

Mbere yaho hagati ya 2008 na 2011 yabaye Umuyobozi Mukuru wa GroFiN Rwanda. Hagati ya 2001 na 2005 yabaye Umuyobozi ushinzwe Ubugenzuzi muri Ecobank Rwanda. Yanakoze muri Ernest & Young Uganda ashinzwe ubugenzuzi.

Ari mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere ndetse ari no mu Nama y’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Capital Market Authority.

Rwigamba afite Impamyabumenyi ya Masters yakuye muri Kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma (Oklahoma Christian University) mu bijyanye n’imari.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagarutse ku nshingano za Minisiteri Ishinzwe Ishoramari rya Leta, ibyihutirwa igiye guhita iheraho ishyira mu bikorwa ndetse n’uko ubunararibonye afite buzamufasha kuzuza izo nshingano.

IGIHE: Inshingano za Minisiteri Ishinzwe Ishoramari rya Leta zitangirira he?

Minisitiri Rwigamba: Iyi rero ni nshya ariko icyo ishinzwe ni ukureba ishoramari rya leta ariko rigamije kunguka. Icyo ni cyo cy’ingenzi kirimo. Hari imishinga leta ishoramo amafaranga kubera impamvu zitandukanye. Iyi Minisiteri rero ishinzwe ishoramari rya leta rigamije kunguka, icyo ni cyo cy’ingenzi twebwe tuzibandaho.

Inshingano z’iyi minisiteri zizatandukanira he n’izisanzwe zifitwe na RDB?

Mu by’ukuri RDB ishinzwe ishoramari ry’abikorera, twebwe rero dushinzwe irya leta. Ariko muri RDB hari harimo ishami rishinzwe kwegurira ishoramari rya leta abikorera. Iyo mirimo igiye kwimurirwa muri iyi minisiteri nshya.

Kuba hagiyeho iyi minisiteri ntabwo tuzongera kubona imishinga ya leta ihomba?

Ni inshingano twahawe tugomba gukurikirana. Iyi minisiteri igamije ibintu bibiri by’ingenzi. Nshobora kubyita bitatu ariko reka mvuge bibiri.

Icya mbere ahantu hose leta yashoye amafaranga igamije inyungu, tugomba kubikurikirana umunsi ku munsi. Icyo gihe ni bwo tuzamenya icyakorwa kuri iryo shoramari. Icya kabiri ariko ni ukumenya ngo ubundi leta ishora he? Kubera iki, bigenda gute?

Icya gatatu nashakaga kuvuga, na cyo ndumva ngomba kukivuga; hakabaye hari gahunda ikurikirana, niba hari ikigo runaka leta yashoyemo amafaranga, hakabaye hari ibipimo bikurikirana igihe cyose kugira ngo nyuma y’umwaka dukurikirane, turebe ngo wowe muyobozi w’Inama y’Ubutegetsi n’abo mufatanya, mwageze ku ntego?

Twasanga intego zitaragezweho, hakaba kubazwa inshingano, hakaba gukurikirana, waba utarabigezeho ukabazwa impamvu yabiguteye. Turibaza ko mu nshingano twahawe, ibyo bintu bitatu tubikoze, icya mbere leta ishora gute, byateguwe, byizwe neza, icya kabiri hakabaho ibipimo byo kureba ko rya shoramari ribona inyungu ariko no kuzamura ubuzima n’imibereho y’Abanyarwanda.

Turumva ko ibyo bikozwe tuzaba tugeze ku nshingano zacu kandi na Leta izabona inyungu yashakaga ubwo yashoraga amafaranga. Ni amafaranga menshi amaze gushorwa na leta tugomba gukurikirana.

Uri umuntu urambye mu rwego rw’imari, ubona ari iyihe mpamvu leta ishora imari mu mishinga igahomba?

Wenda kugira ngo byumvikane, buri gihugu cyangwa se isoko ryose hari abunguka hari n’abahomba. Ariko wenda nimbivuga muri rusange, ubundi imishinga cyangwa ubucuruzi bwinshi buhomba bitewe n’ibintu bitatu muri rusange. Icya mbere ni igitekerezo. Icyo gitekerezo niba kirimo amahirwe, hatabaye ikintu gihungabanya ayo mahirwe, uba ushobora kuyabyaza inyungu.

Icya kabiri gikomeye ni ubushobozi, ubumenyi n’umurava bya wa muntu ugiye kubyaza inyungu ya mahirwe. Bikunze kubaho mu bihugu bitandukanye ugakopera ngo uyu munsi MTN irimo gukorera amafaranga menshi, nawe ugashoramo ariko ntabwo ufite bwa bumenyi cyangwa ubushobozi bwo kubyaza umusaruro rya shoramari.

Icya gatatu ni isoko. Isoko ubu dufite amahirwe, isoko ryaragutse ntabwo wavuga ngo isoko ni mu Rwanda, haba mu Rwanda cyangwa mu karere hose wahakorera. Dufite ibicuruzwa byinshi bikorerwa mu Rwanda bajyana mu Bushinwa, muri Amerika cyangwa i Burayi.

Ariko uburyo umuntu yiga isoko akamenya n’uburyo bwo kurigeraho. Ubu ni urugero naguha, restaurant zose zirateka ariko ntabwo zitekera abantu bamwe. Niba Serena Hotel iteka, ifite abantu itekera, umuntu utekera Nyabugogo na we afite abakiliya be. Ni ukuvuga ko isoko ugomba kuba uryumva utaratangira no gukora cya gikorwa cyangwa serivisi.

IGIHE: Gahunda yo kwegurira ibigo bya leta abikorera yo izakorwa gute?

Akazi kihutirwa ni ukubanza kubarura ishoramari rya Leta ryose aho ryakozwe mu bigo bitandukanye. Hari irikorwa binyuze muri za minisiteri zitandukanye, irinyura mu nzego z’ibanze, umukoro wa mbere dufite ni ugukora ibarura tukamenya iryo shoramari aho riri tugatangira kurisuzuma. Aho tuzamenya ngo ibyo bigo bimeze bite, bifite ibihe bibazo ariko ubundi impamvu zatumye bishyirwaho birimo kuzigeraho?

Aho rero niho tuzahita dufata ibyemezo, ibigomba kwegurirwa abikorera bikorwe vuba, ibigomba kuvugururwa cyangwa kongerwa andi maboko n’ubushobozi na byo bikorwe vuba. Hazaba gahunda itandukanye bitewe n’uko tuzasanga iryo shoramari rihagaze.

IGIHE: Hari imitungo leta ifite mu mahanga irimo n’ubutaka yagiye ihabwa n’ibindi bihugu; ibyo bizakurikiranwa gute?

Ni ryo barura tugiye gukora. Ni ugukurikirana ahantu hose ifaranga rya leta ryashowe. Nitumara kuhamenya tuzasubira inyuma twibaze, icyari kigamijwe hajya gukorwa ishoramari. Ese hari hagamijwe iki? Hari hagamijwe inyungu? Niba byari bigamije kunguka tuzahita dushyiraho gahunda yo kubyaza iryo shoramari inyungu.

Minisitiri w'Ishoramari rya Leta, Rwigamba Eric yarahiriye inshingano ze tariki 2 Kanama 2022
Minisitiri Rwigamba avuga ko mu byihutirwa bareheraho nka Minisiteri ishinzwe Ishoramari rya Leta ari ukureba ahantu hose leta yashyize amafaranga igamije inyungu
Minisitiri Rwigamba yavuze ko imishinga leta ishoramo imari igiye kugenzurwa no gukurikiranwa ku buryo itazongera kugwa mu bihombo
Minisitiri w'Ishoramari rya Leta asanzwe arambye mu rwego rw'imari no gucunga neza imishinga yaba iya leta n'iy'abikorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .