Ishimwe rya Mwiseneza wakuwe mu muhanda akaba agiye kwiga Kaminuza kuri buruse ya Leta

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Ugushyingo 2019 saa 05:25
Yasuwe :
0 0

Mwiseneza François, ni umusore w’imyaka 20 utuye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere Gasabo, yabaye mu muhanda ariko agira amahirwe yo kwiga arangiza amashuri yisumbuye ndetse anabona buruse ya Leta yo kwiga Kaminuza.

Iyo uganiriye n’uyu musore ku buzima yanyuzemo kugira ngo agere aho ageze ubu, uhita umubonamo icyizere cyo kwigeza kuri byinshi mu buzima bwe.

Mwiseneza uvukana n’abana batandatu, avuga ko se yabataye ageze mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza bimuviramo we n’abavandimwe be guhagarika kwiga kuko nyina nta bushobozi yari afite.

Avuga ko bahise batangira kubaho nabi we ahitamo kujya kwibera mu muhanda akagenda atoragura ibyuma akabigurisha kugira ngo abone amafaranga yo kunganira 500 Frw nyina yabaga yabonye ashakisha ibyo barya.

Yagize ati “Twajyaga gusyaga [gushakisha ibyuma] bita inyuma n’injyamani ahantu hatandukanye kuko ikilo cyaguraga amafaranga 90 Frw cyangwa 100 Frw noneho iyo nabonaga nka 300 Frw najyaga mu gakinjiro nkatwara ibarizo bitaga gasenyi tukaba ariryo ducanisha kuko nta mafaranga yo kugura amakara twabonaga muri icyo gihe.”

Mwiseneza yabayeho nabi mu gihe cy’imyaka ibiri agorwa no kubona icyo kurya ariko nyuma aza kugira amahirwe amenyana n’abantu bo mu Muryango witwa Root Foundation baramufasha asubira mu ishuri.

Yasubiye mu ishuri afite intego yo gutsinda kugira ngo rimwe azabashe gutungura se wabataye bakiri bato bikamuviramo kuba umwana wo mu muhanda.

Byaje kumuhira kuko ibizamini byose bya Leta yagiye akora yagiye abitsinda ku manota ari hejuru.

Ati “Nize amashuri abanza i Kagugu noneho nza gutsinda njya kwiga mu Majyaruguru ahitwa Don Bosco mu cyiciro rusange naho ntsinda neza noneho njya mu wa kane mu Byimana niga MCB mu kizamini cya Leta ndacyuzuza ngira 73/73 mbona buruse.”

Avuga ko akibona buruse yishimye cyane kuko afite intego yo kuzereka se wabataye ko yahisemo nabi kubata.

Yagize ati “Mfite intego yo kuzaba umuntu ukomeye kugira ngo rimwe data niduhura azibaze niba ari njye.”

Mwiseneza avuga ko afite intego yo kuzaba umuganga ukomeye mu bijyanye no kuvura umutima. Ashimira Root Foundation yamurihiye amashuri aboneraho no gushishikariza abana bo mu muhanda kuwuvamo kuko atari cyo gisubizo kirambye cy’ubuzima bwabo ahubwo bakwegera ubuyobozi bukabagira inama.

Mwiseneza François wakuriye mu muhanda akaza kubona buruse ya Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza