Ubwo buhamya Mukakamari yabutanze mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura, ku wa Gatanu tariki 2 Kanama 2024.
Ni ibirori byitabiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard n’abandi bayobozi benshi.
Mukakamari yavuze ko mu 2019 ari bwo Leta y’u Rwanda yamwohereje kwiga muri Koreya y’Epfo ibijyanye no guhinga umuceri mu buryo bwa kinyamwuga.
Yavuze ko yagezeyo abasha kwiga neza aza kugaruka mu Rwanda yigisha abahinzi 4000 uko bahinga umuceri kinyamwuga bakabona inyungu iruta iyo bajyaga babona.
Ati “Nabigishije ngira ngo mfashe abahinzi kongera umusaruro wabo, nagiye kwiga igishanga cya Rwinkwavu kiri gutunganywa ariko kitari cyatangira gutanga umusaruro neza, twagiye turi abahinzi 20 bo hirya no hino mu gihugu, ubu rero turashima leta ko tutacyeza toni imwe kuri hegitari ahubwo dusigaye tweza toni esheshatu z’umuceri kuri hegitari.”
Mukakamari yavuze ko yapfakaye mu 2016 ariko ko ashimira ubuyobozi bwamufashije kubona amasomo yatumye abasha guhinga kinyamwuga aho umuceri ahinga watumye abana be biga amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.
Uyu mugore wigaruriye icyizere yakomeje acyeza ubuyobozi bwiza bw’igihugu bwatumye Abanyarwanda bongera kunga ubumwe, bakava ku guhingira urugo rwabo gusa ahubwo bakagera ku guhingira isoko mpuzamahanga nk’uko biri kuri ubu.
Ati “Njye ndabihamya neza ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuye mu ijuru kugira ngo aze adufashe gutera imbere. Yamfashije kwiteza imbere ngenda mu ndege bwa mbere none ubu mbayeho neza, ni ibyo gushimira Perezida wacu n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu.”
Mukakamari yabwiye IGIHE ko yishimira urwego agezeho mu guhinga umuceri aho umwinjiriza amafaranga amufasha kubaho, akarihira abana be ndetse akanabasha gukemura bimwe mu bibazo agenda agira mu buzima bwe. Yakebuye abakiri bato bumva ko ubuhinzi butabamo amafaranga abasaba kubwinjiramo bagamije inyungu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza butangaza ko muri uyu mwaka bishimira umusaruro mwinshi babonye ari na yo mpamvu bishimira kuwuganura.
Mu byo bishimira bejeje harimo toni ibihumbi 36 z’ibigori, toni ibihumbi 34 z’ibishyimbo, toni ibihumbi 12 z’umuceri, toni ibihumbi 22 z’imyumbati, toni 2000 za soya, toni ibihumbi 70 z’ibitoki n’ibindi birimo icyanya cyuhirwa cy’imbuto cya hegitari 1300 n’ibindi byinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!